Digiqole ad

Mbeki yashimishijwe naho u Rwanda rugeze

Kuri uyu wa kabiri uwahoze ari President wa Africa y’epfo Thambo Mbeki, yatangarije ibiro ntaramakuru bya Africa y’epfo SABC ko ubwo aheruka mu nama yo kwizihiza imyaka 20 ya African Capacity Building Foundation (ACBF) inama yaberaga i Kigali mu cyumweru gishize, yasanze U Rwanda ari igihugu cyateye imbere bitari amagambo.

Muri iyi nama yari ifite intego cyangwa theme igira iti “Kuzamura iterambere mubihugu bikennye” Thambo Mbeki nk’umwe mubari bitabiriye iyi nama, aho ari ubu muri Africa y’epfo yatangarije SABC (South Africa

Broadcasting Corporation) ko yasanze u Rwanda rwarateye imbere kuburyo bugaragara kandi ko yumva ruzagera kuri byinshi kuko umuvuduko rufite mwiterambere ukomeye.

Yagize ati “wumvise amagambo meza ya president Kagame ushobora gushidikanya, ngwee nigereye hanze ndeba umugi wa Kigali, ndeba abaturage, ndeba ibikorwa remezo nsanga koko ibyo President Kagame avuga ni ukuri ” Thabo Mbeki.

Yakomeje avuga ko mumyaka itari myinshi u Rwanda urtazongera kubarizwa mubihugu 34 bikennye iyi nama ahanini iba ireba.
Ati “:umuvuduko u Rwanda ruriho ratangaje kandi ni ntangarugero” Thabo Mbeki.

SABC/umuseke.com

en_USEnglish