Digiqole ad

Team Rwanda yabaye iya mbere muri Tour du Cameroun

 Team Rwanda yabaye iya mbere muri Tour du Cameroun

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare niyo imaze iminsi itanga umusaruro kurenze izindi mu mikino yose

Ku nshuro ya 12 ya Tour du Cameroun kuri etape ya munani ari nayo ya nyuma yakinwe kuri iki cyumweru,  ikipe y’u Rwanda niyo yaje imbere y’andi makipe. Umunyarwanda Emile Bintunimana niwe waje hafi ku rutonde rusange rw’abasiganwa aho yaje ku mwanya wa gatatu.

Ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare niyo imaze iminsi itanga umusaruro kurenze izindi mu mikino yosea
Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare niyo imaze iminsi itanga umusaruro kurenze izindi mu mikino yose

Kamzong Abossolo Clovis umunyacameroun niwe wegukanye irushanwa, akurikirwa na Rasmané Ouedraogo wo muri Burkina Faso naho Emile Bintunimana afata umwanya wa gatatu.

Mu basiganwa 48 barangije irushanwa abanyarwanda baje kuri iyi myanya Emile Bintunimana(3), Abraham Ruhumuriza(6), Nathan Byukusenge(9), Patrick Byukusenge(20) na Camera Hakuzimana(22) uyu wanegukanye igihembo cy’ukuri muto(-23) warushije abandi.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe yavuye mu bihugu nka Ubusuwisi, Slovakia, Cote d’Ivoire, Ubufaransa, Ubudage, RDCongo, Burkina Faso na Cameroun.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bakwigiye kuri comite yamagare koko ntibahemba menshi bategurira igihe nabyo binanirane ntandege bafata ndabwira aba footoball

  • Mu Rwanda hari imikino itatu ishobora gutanga umusaruro gahunda zitaweho iyo ni Volleyball, Cyclisme na Athletisme.

  • Courage mes chers patriotes.

Comments are closed.

en_USEnglish