Team Rwanda mu makipe 15 azahatanira La Tropicale Amissa Bongo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare ikomeje imyiteguro y’amarushanwa atangira umwaka w’imikino. Muriyo harimo na La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon yamaze gutangaza amakipe 15 azayitabira arimo atanu y’ababigize umwuga.
Hagati ya tariki 27 Gashyantare na 5 Werurwe 2017 muri Gabon hazabera isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rikomeye kurusha andi muri Afurika La Tropicale Amissa Bongo iri ku rwego rwa 2,1.
Abategura iri siganwa bamaze gutangaza amakipe azaryitabira arimo atanu y’ababigize umwuga arimo ane yo mu Burayi, imwe yo muri Aziya n’amakipe y’ibihugu bya Afurika icumi, arimo na Team Rwanda.
Abasore b’abanyarwanda bitegura amasiganwa atangira umwaka bakomeje imyitozo i Musanze mu kigo ‘African Rising Cycling Center’. Ni abasore 13 bazitabira shampiyona ya Afurika izabera mu Misiri hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017.
Abari mu mwiherero bitegura aya marushanwa yombi ni: Valens Ndayisenga, Bosco Nsengimana, Joseph Areruya, Jean Claude Uwizeye, Samuel Mugisha, Bonaventure Uwizeyimana, , Rene Ukiniwabo, Janvier Rugamba, , Ephrem Tuyishimire, Jeanne d’Arc Girubuntu, Gasore Hategeka, Eric Manizabayo, Eric Nduwayo, Jeremy Karegeya.
Amakipe 15 azahatanira La Tropicale Amissa Bongo ni:
Amakipe yabigize umwuga
- Directe Energy (France)
- Delko Marseille Provence KTM (France)
- Minsk Cycling Club (Belarus)
- Interpro Cycling Academy (Japan)
- Stradalli-Bike Aid (Germany)
Amakipe y’ibihugu:
- Algerie
- Burkina Faso
- Cameroun
- Côte d’Ivoire
- Eritrea
- Ethiopia
- Gabon
- Morocco
- Rwanda
- Senegal
Imihanda izakoreshwa
Etape 1 : Moanda-Akiéni (27 Gashyantare)
Etape 2 : Leconi-Franceville (28 Gashyantare)
Etape3 : Mounana-Koulamoutou (1 Werurwe)
Etape 4 : Fougamou-Lambaréné (2 Werurwe)
Etape 5 : Lambaréné-Kango (3 Werurwe)
Etape 6 : Akanda (Cap Estérias)-Libreville (4 Werurwe)
Etape 7 : Owendo-Libreville (5 Werurwe)
Roben NGABO
UM– USEKE