Digiqole ad

TdRwanda: Sindatsinda étape, ariko intego zanjye ndi kuzigeraho- Samuel Mugisha

 TdRwanda: Sindatsinda étape, ariko intego zanjye ndi kuzigeraho- Samuel Mugisha

Samuel Mugisha ukomeje guhembwa nk’uhiga abandi kuzamuka imisozi.

*Uyu munsi Tour du Rwanda irava Muhanga yerekeza Musanze,
*Samuel Mugisha ngo arashaka kuza kunyura iwabo ku Mukamira ayoboye.

Itungurana rikomeje kuba muri Tour du Rwanda 2016, ni ukwitwara neza kw’umusore w’imyaka 18, Samuel Mugisha ukinira Benediction Club. Uyu urusha abandi  amanota mu kuzamuka imisozi ‘best climber’, nubwo ataraba uwa mbere muri étape n’imwe, ngo ari kugera ku ntego ze.

Samuel Mugisha ukomeje guhembwa nk'uhiga abandi kuzamuka imisozi.
Samuel Mugisha ukomeje guhembwa nk’uhiga abandi kuzamuka imisozi.

Kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016, hakinwaga agace ka kane k’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016. Abasiganwa bava i Rusizi bajya i Huye, Areruya Joseph niwe wahize abandi. Gusa,Valens Ndayisenga agumana umwenda w’umuhondo, naho Mugisha Samuel yongera kwambikwa umwenda w’urusha abandi mu misozi (best climber).

Uyu musore wavutse tariki 5 Ukuboza 1997, akomeje gutungurana, kuko ku rutonde rw’abazamuka kurusha abandi muri Tour du Rwanda, yasize abamukurikiye kuko afite amanota 87, akurikiye na Sébastien Fournet-Fayard wa Team Haute-Savoie Rhône-Alpes, ufite amanota 14 gusa.

Mugisha uvuka ku Mukamira mu karere ka Nyabihu, yabwiye Umuseke ko nubwo ataratwara etape, ariko intego ye n’ibyo abatoza bamusabye akomeje kubigeraho.

Yagize ati “Ni Tour du Rwanda yanjye ya mbere. Iri ni isiganwa ritandukanye na Rwanda Cycling Cup ikinwa umunsi umwe. aha dutaha twananiwe, ariko tuzi ko mu gitondo tuzindukira mu kandi kazi kagoye. Ikimfasha kwitwara neza ni ukuzirikana intego yanjye.

Ndi ‘meilleur grimpeur’ kandi nifuza kugumana uyu mwenda. Ndashimira ikipe yanjye indinda iyo nacomotse, bituma igikundi kitangarura. Nari naravuze ko nifuza gutungurana, ndi kubigeraho, nubwo ntaraba uwa mbere kuri etape. Ariko nabyo nta rirarenga, imana nimfasha nzabigeraho.”

Uyu musore ukiri muto, uyu munsi arifuza guca iwabo ku Mukamira ayoboye abandi.
Uyu musore ukiri muto, uyu munsi arifuza guca iwabo ku Mukamira ayoboye abandi.

Iminsi 10 mbere ya Tour du Rwanda, Mugisha yari yarabwiye Umuseke ko yifuza gukora ikintu azibukirwaho, none intego ze zikomeje kuba impamo.

Kuri uyu wa gatanu harakinwa etape ya gatanu, abasiganwa bahaguruka i Muhanga, basoreze i Musanze baciye mu Ngororero na Mukamira kwa Mugisha Samuel. Ni ku ntera ya 125,8km.

Kuzamuka imisozi ari imbere yabigize intego.
Kuzamuka imisozi ari imbere yabigize intego.

[pdf-embedder url=”http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2016/11/GPM-4.pdf” title=”Mugisha akomeje kwanikira abandi mu manota yo kuzamuka.”]

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • TURABASHYIGIKIYE MUKOMEREZAHO

  • Ako gapeti turagakunda nigakomerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish