Digiqole ad

Tanzania: Magufuli yatagetse ko umurwayi avurwa vuba yirukana n’umuyobozi w’ibitaro

 Tanzania: Magufuli yatagetse ko umurwayi avurwa vuba yirukana n’umuyobozi w’ibitaro

Magufuli yanenzwe uko ubuobozi bw’ibitaro NMH bicungwa

Kuri uyu wa mbere President mushya wa Tanzania John Pombe Magufuli yasuye atunguranye ibitaro bya Muhimbili National Hospital asanga ababishinzwe bararangaranye umwe mu barwayi bari aho washakaga gucishwamu cyuma ategeka ko bamuvura. Magufuli yahise yirukana ukuriye biriya bitaro  Dr Hussein Kidanto amusimbuza .Prof Lawrence Msero.

Magufuli yanenzwe uko ubuobozi bw'ibitaro NMH bicungwa
Magufuli yanenzwe uko ubuobozi bw’ibitaro NMH bicungwa

Magufuli yasabye ko Chaka Makonje acishwa mu cyuma kuko ngo yari amaze igihe kirekire abisaba.

The Citizen yemeza ko Magufuli yasuye biriya bitaro abitunguye mu rwego rwo kugenzura imikorere yabyo.

Amaze kubona ko hari imikorere mibi, Perezida Magufuli yahise yirukana uwaboyoboraga Dr Kidanto amusimbuza Prof Lawrence Mseru wari usanzwe ayobora ikigo cy’ubuvuzi kigorora ingingo kikanakora insimburangingo n’inyunganirangingo.

Dr Kidanto yahorejwe gukora muri Minisiteri y’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Magufuli yarahiriye imirimo mishya mu Cyumweru gishize. Mu migambi yari ashyize imbere ubwo yiyamamazaga, Magufuli yavuze ko azihatira guteza imbere ubukungu no kugarura ubumwe mu baturage.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ayo ni amavamuhira sha! Gusa nakomeza gutya azateza Tanzania imbere dore ko ari igihugu gifite ibyaro byinshi bitanagira umuriro aho abayobozi bategera abaturage nubwo gifite ubukungu bwinshi.

    • Twizere ko ako kabaraga niryo vugurura rishya azanye, azabikomeza; akamenya no gukurikirana byose.

  • arakora nka Dr Pierre Damien Habumuremyi akigera muri Primature

  • Magufuli a.k.a. Tingatinga afite akazi katoroshye kuko TZD the whole system is corrupted kuva kunzego zo hasi kugeza hejuru. Makwete we yaje ahuhura ibintu aba ministiri be bibye amafaranga menshi uhereye kuwaruhanganye na magufuli mu matoro Lowassa. Kikwete ntiyamufunze cyangwa se amukurikirane. Sha aguhaye igihugu yashegeshe na ruswa we na bambari be. Imyaka icumi uzategeka ntabwo wahindura system yamunzwe. Pole sana mzeee pombe hapa kazi tu kaza buti ww ni jembe.

Comments are closed.

en_USEnglish