Tanzania: Kikwete yavuze ko Imana yahisemo Dr.Magufuli ngo amusimbure
Umuyobozi mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM), Perezida Jakaya Kikwete, yavuze ibigwi by’umukandida w’iryo shyaka yifuza ko azamusimbura, Dr. John Magufuli, ndetse avuga ko Imana ariyo yamuhisemo.
Kikwete yaganiraga n’inararibonye z’abakuru muri Tanzania, abagore n’urubyiruko bo mu ishyaka rya CCM igice cyo mu mujyi wa Dar es Salaam kuri uyu wa gatatu.
Yavuze John Pombe Magufuli mu rugendo rwose yanyuzemo mbere y’uko yemezwa nk’umukandida wa CCM mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2016, ngo yagendaga atorwa n’ibihumbi by’abantu.
Kekwete yavuze ko Imana yonyine yatanze umwanzuro wayo ku muntu wayo, bityo ngo abaturage ba Tanzania ni bo bazihitiramo mu gihe cy’amatora.
Yagize ati “Magufuli ni umukandida udasanzwe, ni umuntu ukunda abantu, akanakunda cyane igihugu cye, … yemera Imana, azi ko ishyaka CCM ari ryo rimugejeje aho ari ubu, ni inararibonye… ikindi azwi ho, akunda gatanga umusaruro mu kazi yahawe.”
Kikwete wabaye Perezida wa kane wa Tanzania yavuze ko Dr. Magufuli ari umwe mu bakoreye abaturage udatinya kuvuga umurongo w’ishyaka rye, ibyo ngo bimugira umukada wizewe kandi w’inararibonye imbere mu ishyaka rya CCM ushoboye kuzayobora igihugu nka Perezida wa gatanu wa Tanzania.
Kikwete yavuze ko kuba Dr Pombe Magufuli ari we watoranyijwe biha ishyaka CCM isura nziza ngo kuko uyu mugabo ntiyigeze arangwaho no kunyereza cyangwa kwigwizaho umutungo, ngo kuko muri politiki umuntu ashobora guhaza inda za bamwe ariko ntashobora kugura ishyaka.
Ati “Ndababwiza ukuri bazishyura amafaranga bake ariko ntibazashobora kugura ishyaka, Abatanzania bazaca urubanza (bazihitiramo).”
Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yongeyeho ko Magufuli, Imana ariyo yamuhisemo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mpekuzi.
Ati “Ikindi, Imana irashaka ko Magufuli aba Perezida, kuko yaje iwanjye ngo tuganire ku buyobozi, mubaza impamvu abandi barimo bashaka kwiyamamaza, nti wowe ko utiyamamaza? [yansubije amabaza] ati ‘None se urabona nabishobora?’ ndamubwira nti ‘abarwanashyaka ba CCM bazahamya ko ushoboye cyangwa udashoboye.”
Jakaya Kikwete yavuze ko Pombe Magufuli adakunda kwemera gutsindwa, ngo ni umuhanga kandi yanga abanebwe akabacyaha, kandi ngo ntakunda ruswa bityo ngo azakundwa n’abakunda ibyo akunda.
Aya magambo ya Perezida Kikwete yongeyemo ikizere Dr. Magufuli na we avuga ko yiteguye impande zose, imbere, inyuma, iburyo n’ibumoso ndetse no ku mpande zose kandi ngo yiteguye kuzamura ibendera rya CCM no kuba Perezida wa gatanu wa Tanzania.
Ati “Mwalimu Nyerere atangira intambara na Idd Amini, yatangiriye hano Dar es Salaam, ba Perezida bose babanje bahereye hano, nanjye naje kwegera abasaza ba Dar es Salaam, urubyiruko, n’abagore gusaba umugisha, ubuhanga, n’amasengesho mbere yo gutangira urugendo rwanjye.”
Mu gihugu cya Tanzania, amatora y’Umukuru mu mwaka wa 2016, abenshi babona ko azaba akomeye cyane dore ko uwo abenshi mu batekerezaga ko azasimbura Jakaya Kikwete, Prof Edward Lowassa yavuye mu ishyaka CCM, akajya muri mukeba CHADEMA ndetse akaziyamamaza nk’umukandida w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na CCM.
Kugenda kwe kandi byafunguye urujya n’uruza rw’abari abayobozi benshi muri CCM, cyangwa abari aba Kada muri CHADEMA bavaga mu ishyaka iri bakajya mu rindi.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ariko Imana barayishyera kweli! Abantu baragiye bakoze lobbying irimo n’utunyanga none ngo ni Imana yamutoye?
Ariko Imana barayibeshyera kweli! Abantu baragiye bakoze lobbying irimo n’utunyanga none ngo ni Imana yamutoye?
Dr John Pombe Maguful is charismatic and wise enough to be the next Tanzanian Supreme Leader.
Ntabwo se ureba abandi bana uko babigenza?
@Minega: Umuhanda ujyayo unyura Rusumo, ushobora no kujyayo uciye kuri Kigali International Airport kandi aho hombi harafunguye. Fata ishoye rwose ujye kwiberayo ntawe uzagutangira. Nunagaruka nyuma y’igihe gito tuzakwakira nta kibazo.
nikose uwiyise minega wafashe iyambere k,umupaka ufunguye,ukajya kwambara kamba mbiri niba naz,uzazibona.Ariko aho uri wambarag,ingozi umuregwe wica nkizara.
wasa ababantu baterana amagambo ntanumwe kagame cg gikwe batabazi
Comments are closed.