Taifa stars ya Tanzania yageze mu Rwanda, intego ni ukwihimura
Ikipe y’igihugu ya Tanzania y’umupira w’amaguru ‘Taifa stars’ yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017. Intego abasore ba Salum Mayanga bazanye intego yo kwihimura ku Rwanda.
Mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Kenya, u Rwanda rugiye guhangana n’ikipe y’igihugu ya Tanzania mu mpera z’iki cyumweru.
Iyi kipe ya Tanzania yageze mu Rwanda saa 20:20 zo kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko ikorera imyitozo kuri stade Umumena mu gitondo cyo kuri uyu wa kane. Naho kuwa gatanu saa 15:30 bazakorere kuri stade regional ya Kigali.
Umutoza wa Tanzania Salum Mayanga yemeje ko nta kosa na rimwe abasore be bemerewe gukora kuko nta mpamba babonye mu mukino ubanza bakiriye i Mwanza kuko warangiye ibihugu byombi binganya 1-1.
Mayanga yagize ati: “Twagize umukino utari mwiza iwacu kuko tutabonye intsinzi twifuzaga. Gus anta rirarenga. Twakoze ikosa twinjizwa igitego kare, kandi natwe twabikora hano. Nta gitangaza gihari ku kuba twatsindira mu Rwanda. Turashaka gukosora amakosa twakoze iwacu no kubyaza umusaruro amahirwe tubona. Kwihimura tukabona intsinzi i Kigali byadufasha gukomeza mu kindi kiciro niyo ntego yacu muri uyu mukino.”
Umukino wo kwishyura uzabera kuri stade regional ya Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 saa 15:30. Uzayoborwa n’abasifuzi bo muri Uganda bayobowe na Brian Nsubuga Miiro, yungirijwe na Ronald Katenya, Dick Okello na Ali Chelanget Sabila .
Roben NGABO
UM– USEKE