Tags : Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yakoze igitaramo kidasanzwe

Ni umuhanzi ufite indirimbo umunani gusa, indirimbo zakunzwe na benshi ku buryo budasanzwe, kuri iki cyumweru mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere izigize, Salle ya Serena Hotel  yuzuye mbere y’igitaramo imiryango irafungwa ndetse bamwe mu baguze amatike bataha batinjiye. Israel Mbonyi yafatanyije n’abandi bahanzi nka Simon Kabera, Liliane Kabaganza mu gutaramira Imana, hari kandi […]Irambuye

Israel Mbonyi uririmba ‘Gospel’ ngo ntazabivamo nk’abamubanjirije

Umuhanzi Israel Mbonyi  uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba anitegura kumurika ku mugaragaro umuzingo (album) w’indirimo ze avuga ko adateze guhagarika guhanga no kuririmba izi ndirimbo ngo aririmbe indirimbo zivuga ibindi nk’uko byakunze gukorwa na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda. Uyu muhanzi uri kwitegura kumurika umuzingo w’indirimbo umunani avuga ko abazitabira iki gitaramo kizabera muri […]Irambuye

en_USEnglish