Digiqole ad

Israel Mbonyi yakoze igitaramo kidasanzwe

 Israel Mbonyi yakoze igitaramo kidasanzwe

Israel Mbonyi aririmba zimwe mu ndirimbo ze

Ni umuhanzi ufite indirimbo umunani gusa, indirimbo zakunzwe na benshi ku buryo budasanzwe, kuri iki cyumweru mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere izigize, Salle ya Serena Hotel  yuzuye mbere y’igitaramo imiryango irafungwa ndetse bamwe mu baguze amatike bataha batinjiye.

Israel Mbonyi aririmba indirimbo ze kuri iki cyumweru
Israel Mbonyi aririmba indirimbo ze kuri iki cyumweru

Israel Mbonyi yafatanyije n’abandi bahanzi nka Simon Kabera, Liliane Kabaganza mu gutaramira Imana, hari kandi abahanzi nka Doudou na Apolinaire b’i Burundi, Patient Bizimana, Gabi Kamanzi na Tonzi bari baje kumushyigikira nabo.

Abantu benshi cyane bagaragaje kwishimira cyane indirimbo z’uyu musore ukirangiza amasomo ye mu Buhinde.

Abantu benshi bamubwiye amagambo yo kumushyigikira, bamusaba kutava mu gakiza nka bamwe mu bahanzi ba ‘gospel’ bamubanjirije. Ndetse bamushyigikiye kuko hakusanyijwe amafaranga arenga gato miliyoni eshatu bamuha n’inka eshatu, zirimo iyo yahawe na Prof Thomas Kigabo umuyobozi muri Banki nkuru y’igihugu, BNR.

Israel Mbonyi indirimbo ze zakunzwe cyane ni nka; ‘nzi ibyo nibwira’ , ‘K’umusaraba’ na ‘Yankuyeho urubanza’ izi zose nta n’imwe arabasha gukorera amashusho yayo. Ariko ni indirimbo zakunzwe cyane, yaziririmbanye n’izindi zose umunani adahagaze.

Apotre Masasu wo mu itorero Restoration Church yasabye uyu musore kumvira abashumba no gusenga cyane kuko ngo ari byo byamugeza kure mu gukorera Imana. Yavuze ko yishimira cyane indirimbo z’uyu musore kandi azakomeza kumuba hafi.

Liliane Kabaganza yavuze ko azi Mbonyi kandi yari ameze nk’ubana nawe kuva ari muto.

Ati “Ndibuka antumira muri concert yari yateguye akiga muri secondaire i Gitarama. Nabonye ko ari umwana ufite ubushake kandi ufite n’impano. Icyo musaba ubu ni uko arushaho gusenga cyane, niba yasengaga kabiri ku munsi akube kabiri.”

Abantu benshi bavuze ko uyu musore w’impano idasanzwe hashize igihe gito cyane bamumenye ariko bagatangarira impano ye.

Umugore waturutse mu karere ka Musanze azanye n’abandi bantu 17 yavuze ko icyo asabye uyu musore ari ukumubera umukwe kuko yifuza kumushyingira umwe mu bakobwa be.

Ati “Ariko nibitanashoboka wambera umuhungu wanjye kuko n’ubundi ndakubyaye.”

Simon Kabera nawe ukora umuziki wa Gospel, yavuze ko biturutse ku mwana we w’imfura hashize igihe kitari kinini amenye Israel Mbonyi, ariko ngo yatangajwe n’impano afite mu ndirimbo ze, ndetse Kabera yahise amutera inkunga y’amafaranga ibihumbi 100.

Gabi Kamanzi nawe ngo ntabwo azi cyane uyu muhanzi, icyo amwifuriza ni kurushaho guca bugufi, abantu yabonye ngo bamuhe isomo ryo gukora cyane kuko ngo ntibyoroshye kuzuza Serena abandi bagataha. Gabi ngo abona ko uyu musore agifite ubumuntu no guca bugufi akamwifuriza gukomeza iyo nzira.

Undi muhanzi wa Gospel, Patient Bizimana avuga ko nawe atari asanzwe azi cyane uyu musore uretse kuba babana muri Restoration Church, Bizimana avuga ko kugira ngo uyu musore azamuke kurushaho   yarushaho kumvira abamuyobora mu itorero kandi agakomeza gusenga cyane.

Israel Mbonyi yatangaje ko ari umugisha utangaje kubona akora igitaramo cya mbere kikitabirwa bingana uko byari bimeze, yavuze ko azakomeza guhimbaza Imana kandi atazava mu muziki uhimbaza Imana nk’uko yabihanuwe n’abakuru benshi.

Mbonyi yavuze ko agiye kwicarana n’abo bafatanyije gutegura iki gitaramo kugira ngo barebe uko basubiza amafaranga abaguze amatike batabashije kwinjira.

Salle yari yakubise yuzuye imiryango yafunzwe. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo 'Chief Economist' wa BNR Prof Thomas Kigabo (wicaye imbere wambaye karuvati itukura)
Salle yari yakubise yuzuye imiryango yafunzwe. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo ‘Chief Economist’ wa BNR Prof Thomas Kigabo (wicaye imbere wambaye karuvati itukura)
Israel Mbonyi aririmba zimwe mu ndirimbo ze
Israel Mbonyi aririmba zimwe mu ndirimbo ze
Simon Kabera yagaragaje gufashwa n'indirimbo z'uyu musore
Simon Kabera yagaragaje gufashwa n’indirimbo z’uyu musore
Umusore yaririmbye abantu barafashwa cyane
Umusore yaririmbye abantu barafashwa cyane
Uyu mugore yabwiye Mbonyi ko nabishaka yamushyingira umukobwa we, kandi amuhaye inka
Uyu mugore yabwiye Mbonyi ko nabishaka yamushyingira umukobwa we
Ap. Masasu yasabye uyu muhanzi ukiri muto kurushaho gusenga no kumvira abakuru
Ap. Masasu yasabye uyu muhanzi ukiri muto kurushaho gusenga no kumvira abakuru
Israel Mbonyi (ibumoso) yumva impanuro za Ap. Masasu
Israel Mbonyi (ibumoso) yumva impanuro za Ap. Masasu
Ap. Masasu yasengeye uyu musore ukiri muto w'impano itangaje
Ap. Masasu yasengeye uyu musore ukiri muto w’impano itangaje

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Mana tukuzamuriye icyubahiro ubu n’iteka urahambaye uyu mwana afite umwuka wawe peee mukomeze natwe atwubake. bless u bro

  • Murakoze Umuseke, Ariko umwana yarirmbye neza cyane!!! twaherukaga ibitaramo nka biriya cyera cyane Uwiteka akomeze amusige cyane!!

  • nakizito mihigo yarushaga aho

  • Abahanzi ni benshi gusa ababasha kujya mu ma studio ni bake kubera ubushobozi. Gusa uwo umwana Big up kbsa numiwe mbonye amamodoka hanze yabuze parking njye nagizengo hari inama ya ONU yabereye mu rwanda

  • God bless you son #israel mbonyicambu

  • Masasu…..

  • mbega umu maman , ngo amushyingire umukobwa we , ubwo se umukobwa we yamwemeye , ndumiwe iby aba maman b ubu , birababaje niba umuhanzi aririmba ababyeyi bafashwabakifuza ko bahinduuka abakwe babo ,

  • Imana iri kumwe n’uyu mwana ndabihamya. kuko numvise uko indirimbo ze zamamaye byerekana ko Imana ikora niyo umuntu atabishyiramo ubushake so si igitangaza kuba yarakunzwe kandi nta mbaraga zirenze abishyizemo. Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’abakomeye rwose.

    Imana imufashe ,impano yamuhaye ntazayipfushe ubusa azirikane uko iri kumuzamura!

  • Mbonyi aliruimba neza rwose; ni nka Kizito Minigo. wongrereho ko we na Kizito bakomeza gukoresha amazina ababyyi babo babahaye, ibyo bikaba bizamura umuco w’u Rwanda n’amateka y’igihugu. Ni nka ba Mbonyi cg Ki8zito Mihigo bagombye gushyigikirwa mu gihugu cyose.

  • this guy is so amazingly annoiting ,simbivugishizwe na emotions ark numutima wumuramyi nshbora kumenya ko umuntu yasizwe. Ibindi mbonye we are proud of u ,keep it up

  • IMANA Iikurindire murayo mavuta nshuti courage pe

  • Byiza kabisa israel komerezaho

  • Urandorera position ya Apotre imbere y’abantu kweli! He was really overconfident!!!!!!!

  • Being anointed, having a gift from Yahweh….yeah. But mostly the wisdom to use it for Rwandan unity that is the core, sorry for who mentioned KIZITO. His talent lacked wisdom,patriotism and recognition, evil thoughts led him to his decadency.

  • Imana ikomeze ikwangure kuko wahamagariwe kuyikorera .wunvire abakuyobora,uce bugufi muri byose.

  • Ese uwo mukobwa afite imyaka ingahe kuburyo bashaka kumushyingira uwo atakunze? mbega!

Comments are closed.

en_USEnglish