Digiqole ad

Syria: ISIS iri gukoresha abana bato mu kwica abo yita ba ‘maneko’

 Syria: ISIS iri gukoresha abana bato mu kwica abo yita ba ‘maneko’

ISIS iri gutoza aba bana bugome ngo bazakomereze aho bakuru babo bazatrangiriza

Muri video yasohowe na ISIS yerekanye umwe mu mfungwa zayo yita ko yafatiye mu bikorwa by’ubutasi aho yaraswaga n’umwana w’umuhungu wari uhagarariwe n’umugabo mukuru ngo arebe niba ‘abigenza neza’.

Uyu mwana yari ahagarkiwe n'umunutu mukuru muri iki gikorwa cy'ubwicanyi
Uyu mwana yari ahagarkiwe n’umuntu mukuru muri iki gikorwa cy’ubwicanyi

Uretse iyi mfungwa kandi, ISIS hashize iminsi ikoresheje abana mu kwica izindi mfungwa nyinshi icyarimwe kandi nabo bakekwagaho kuba ba maneko.

Kugeza ubu abakurikiranira hafi imikorere y’imitwe y’iterabwoba bemeza ko ISIS ariwo mutwe wonyine ku Isi ukoresha abana ku mugaragaro mu bikorwa by’ubwicanyi ku karubanda kandi ngo ibi ibikora igamije kwereka Isi ko ifite umugambi muremure wo gukomeza ibikorwa byayo.

Iyo aba bana bamaze kwica ziriya mfungwa ngo bahita basubira mu nkambi batorezwamo muri Syria nk’uko Daily mail yabyanditse.

Mu minsi ishize umukuru wa ISIS yasabye abashinzwe itangazamakuru  mu ngabo ze kutazongera gushyira ku mugaragaro amafoto n’amashusho yerekana aho yica abantu, gusa ubu babikoze kandi nta  kintu arabivugaho kugeza ubu.

Uyu mugabo ngo yafashwe ari mu bukorwa by'ubutasi
Uyu mugabo ngo yafashwe ari mu bukorwa by’ubutasi
Uyu mwana yarashe uriya mugabo ahita ajya mu mazi kadi nawe yari ahagarikiwe
Uyu mwana yarashe uriya mugabo ahita agwa mu mazi kandi nawe yari ahagarikiwe
ISIS iri gutoza aba bana bugome ngo bazakomereze aho bakuru babo bazatrangiriza
ISIS iri gutoza aba bana ubwicanyi ngo bazakomereze aho bakuru babo bazarangiriza

UM– USEKE.RW


en_USEnglish