Digiqole ad

Super Cup bwa mbere muri Ruhago mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku bufatanye na sosiyete y’ubwubatsi BABIL Group ikomoka mu gihugu cya Turukiya bagiye gutangiza bwa mbere mu mateka ya ruhago mu Rwanda igikombe cya Super Cup.

Mu Rwanda hazajya hakinwa Super Cup

Mu Rwanda hazajya hakinwa Super Cup

Uyu mukino uzajya uhuza ikipe yatwaye shampionna n’ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro (Peace Cup).

Muri uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports (yatwaye Shampiyona) izakina na AS Kigali, (yegukanye igikombe cy’amahoro). Uyu mukino wa mbere mu mateka ya ruhago mu Rwanda uzaba tariki ya 1 Nzeri kuri Stade Amahoro.

Muri rusange akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25, ni yo yashyizwe mu bikorwa byo gutegura irushanwa. Igihembo ku ikipe izatwara irushanwa ni amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (frw 5 000 0000) naho ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni ebyiri (frw 2000 000).

Mustafa Cem umuyobozi wa kompanyi BABIL Group yatangarije Times Sport agira ati “Twemereye FERWAFA ko tugomba gutera inkunga Super Cup, turishimye kuko ni twe tubaye abaterankunga bwa mbere batangije iki gikombe, kandi impande zombi tuzakomeza gufatanya nihabamo ubwumvikane.”

Mustafa yongeye ati “Ikituraje inshinga ni ukuba na twe twagira uruhare mu iterambere rya siporo hano mu Rwanda, hatari muri Ruhago gusa ahubwo no mu yindi mikino muri rusange.”

Umuyobozi mukuru wa FERWAFA, Celestin Ntagungira ku ruhande rwa FERWAFA bakiriye neza ubufasha bw’Abanyaturukiya.

Yagize ati “Turishimye cyane gufatanya na Babil Group, icyambere ni uko twabashimira mu ruhare bagize mu iterambere rya siporo cyane muri ruhago, iyi ni intambwe ya mbere bateye kandi turifuza kuzahora dukorana na bo.”

Babil Group ifite ubufatanye na MINISPOC bwo kuzubaka ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40 i Gahanga-Kicukiro, iki gikorwa kigomba kurangira mbere y’uko u Rwanda rwakira amarushanwa ya CHAN 2016 azabera inaha.

JD Nsengiyumva Inzaghi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish