Sudani y'Epfo: Perezida yirukanye umugaba w'Ingabo. Imirwano irakomeje..
Umuvugizi w’ingabo muri Sudani y’epfo Philp Aguer yabwiye BBC kuri uyu wa gatatu ko inyeshyamba zikomeje kubagabaho ibitero mu gace k’Amajyaruguru y’uburasirazuba bw’uruzi rwa Nili. Mu gihe hakivugwa urupfu rw’abantu benshi i Bentiu, Perezida Salva Kiir yaraye yirukanye umugaba w’Ingabo, Gen James Hoth Mai.
Mu minsi ishize izi nyeshyamba zamaganiye kure raporo ya UN yazishinjaga kwica abasivili benshi muri gace ka Bentiu zigaruriye.
Amafoto ateye ubwoba y’imirambo y’abantu bivugwa ko yishwe n’inyeshyamba mu gace ka Bentiu yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuwa mbere w’iki cyumweru. Aba bantu ngo bishwe mu mpera z’icyumweru gishize bazizwa ubwoko. Bamwe batangiye kuvuga Jenoside.
Nubwo mu mwaka ushize hasinywe amasezerano yo kugarura amahoro, bisa n’aho ntacyo yagezeho kuko imirwano n’urugomo bigikomeje muri Sudani y’Epfo.
Ayo masezerano yari agamije guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Perezida Salva Kirr ukomoka mu bwoko bwa aba Dinka n’uwahoze umwungirije Riek Machar ukomoka mu bwoko bwa Nuer.
Philip Aguer uvugira ingabo za Leta yatangaje bavanywe n’ingabo za Machar mu gace ka Bentiu bagiye mu gace ka Unity aho bari kwisuganya ngo bazagaruke kwirukana ingabo za Machar.
Yabwiye BBC ati “Intsinzi ya ziriya nyeshyamba ni iy’igihe gito. Tubahaye igihe gito ubundi tukabirukana muri Bentiu.’
Nubwo avuga atya ariko hari utundi duce twatewe n’ingabo za Machar harimo akitwa Renk mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’uruzi rwa Nil.
Uyu muvugizi w’ingabo za Sudani y’Epfo yongeyeho ko kuri uyu wa kabiri habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Sudani y’Epfo n’inyeshyamba za Riek Machar mu gace kitwa Duk, ingabo zikabirukanayo.
Mu cyumweru gishize Umuryango w’Abibumbye watangaje ko imirwano yabereye muri Bentiu yahitanye benshi biganjemo abishwe bazizwa ubwoko bwabo, hakaba ngo hari abishwe basanzwe mu nsengero no mu bitaro aho bari bahungiye imirwano.
Raporo zivuga ko ingabo za Leta zica abakomoka mu bwoko bw’aba Nuer bo kwa Machar mu gihe inyeshyamba za Machar zica aba Dinka bo kwa Kirr.
Ukuriye izi nyeshyamba zo ku ruhande rwa Riek Machar yahakaniye BBC ko abasirikare be nta muturage bishe mu karere ka Bentiu.
Yongeyeho ko ibi ari ibihuha bikwirakwizwa na Leta mu rwego rwo kumvisha amahanga ko hari intambara y’amako muri iki gihugu.
Umujyi wa Bentiu wagiye ufatwa n’abasirikare b’impande zombi kuko ari agace gakize kuri Petelori n’ibiyikomokaho.
Amasezerano y’amahoro yasinywe muri Mutarama uyu mwaka ariko ntibyabujije ko mu mpera z’icyumweru gishize intambara yubura.
Umuryango w’abibumbye ufite ingabo 8,500 muri kiriya gihugu zajyanywe no kugarura amahoro mu gihugu kibonye ubwigenge vuba aha kurusha ibindi ku Isi.
Kuri uyu wa gatatu, Perezida Salva Kiir akaba yirukanye umugaba mukuru w’ingabo Gen James Hoth Mai ku mpamvu atatangaje. Ababikurikiranira hafi baravuga ko yamwirukanye kuko inyeshyamba za Riek Machar ziherutse kwirukana ingabo za Leta mu karere ka Bentiu.
Nubwo inyeshyamba zihakana urupfu rw’abantu muri Bentiu, kuva taliki 15 na 16 Mata ubwo zafataga aka gace zatangiye kwica abantu bari bahungiye mu misigiti, insengero n’ibitaro babaziza ubwoko bwabo, ibi bikaba bitangazwa n’ingabo za UN ziri mu butumwa bwa UNAMISS.
Ubwicanyi bwakozwe muri Bentiu mu minsi ishize bwaba aribwo bukabije bubereye icyarimwe kuva iyi ntambara yatangira muri iki gihugu kivutse vuba kurusha ibindi ku Isi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ibi bintu imana izabibaza!
Aha naho UN na OUA bananiwe nko mu Rda rwo mu 1994 ntakabuza iyi nayo ni Genocide
Bigaragara ko UN na OUA nahariya bananiwe nko mu Rda rwo mu 1994
Ese makenga ko uvuga ko UN na OUA bananiwe nko mu Rwanda rwo mu w’1994, wiyibagije ko n’Abanyarwanda bariyo muri Mission (RDF). Ahubwo ibaze icyo bakorayo!!
Mana tabara abanya sudan y’epfo dore ibintu biri kubabaho bimeze nka bimwe byo mu Rwanda byo muri 1994. ubuse kandi UN ko yavuze ko itazonera kurebera ubwicanyi bw’amoko nkubu buba ubuse hamaze gupfa abangana iki? ubuse tuvuge ko itabizi kandi ifiteyo n’ingabo ziriyo mu butumwa bw’amahoro? ahubwo jyewe ayo mahoro bacunze aranyobera kandi abantu bari gupfa, Mana tabara ibiremwa wiremeye kuko UN yo iratubeshya buriya igiye kujya mu bya diplomas kandi abantu bari gupfa uko bukeye ni uko bwije.
Keza usubije Makenga neza cyane. wa mugani RDF ntiriyo se ahubwo nibitahire batazaba nka Dallair uhora ashaka kwerekana ko ntacyo atakoze?! Harya ubwo aba bombi uzatsinda urugamba azavugako akunda abaturage be. Burya ntibakakubeshye ntabwo umuyobozi ahindura itegeko nshinga (ngo yiyongeze mandate) kuberako akunze igihugu n’abagituye ahubwo ni inyungu ze aba ashize imbere. n’aba bagabo bombi ntacyo bapfa uretse inda nini n’ibyubahiro.
Comments are closed.