Digiqole ad

Strong Voice mu ndirimbo nshya bise Baje Afurika

Iritsinda “Strong Voice” rimenyerewe mu njyana ya Reggae riravuga ko rigiye gushyira hanze indirimbo nshya bise “Baje Afurika” ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ya kabiri izamurikwa mu minsi iri imbere.

Iyo bari kuri stage bagera aho bakikoza mu ry'agaca
Iyo bari kuri stage bagera aho bakikoza mu ry’agaca

Iri tsinda ryatangiye umuziki mu mwaka w’i 2006 na Dusabimana Heritier  icyo gihe wari ufite imyaka 14 na murumuna we Patrick Nteziryayo wari ufite imyaka 12.

Aba bana bavuga ko nubwo bahura n’inzitizi zitandukanye mu buzima badashobora guhagarika umuziki mu gihe bataragera ku nzozi zabo.

Nkuko Heritier ukuriye iri tsinda yabitangarije Umuseke.com, ngo barifuza gukwirakwiza Isi yose  ubutumwa bushobora kuyihindura    by’umwihariko bakazahera mu Rwanda no muri Afurika.

Asobanura impamvu bahisemo kwita iyi ndirimbo “Baje Afurika” yatubwiye ko ari uko abera (abazungu) baje muri afurika barangiza bakayigarurira ndetse bakabatesha agaciro.

Yagize ati ”Abazungu baza muri Afurika  bagasahura  barangiza bagasubira iwabo ntabwo bazanwa n’urukundo badufiteye icyo baba bagamije ni ukunyaga abanyafurika”

Aba bahanzi bavuga ko  kuva mu gihe cy’ubukoroni abazungu bategetse ndetse bakanayobora Afurika uko bashaka, ndetse ngo kugeza n’ubu usanga ariko bimeze kuko usanga aribo basa n’aho batekerereza Abanyafurika. Bati “Amahirwe ahari nuko Imana ikunda Afurika.”

Pacifique we afite impano yo kuvuza ingoma
Pacifique we afite impano yo kuvuza ingoma

Strong Voice iviga ko idashobora kuririmba indi njyana itari ya Reggea ndetse ngo ntabwo bateze kuzaririmba bakoresheje uburyo bwa  “Plyback” kuko basanga ari ugupfunyikira amazi abakunzi babo. Iyi ngo ni nayo mpamvu badakunze kugaragara mu bitaramo byinshi kuko usanga abahanzi benshi bo mu Rwanda bacuranga mu buryo bwa “PlayBack”.

Gusa ngo siko bizahora kuko bateganya gutangira kujya mu bitaramo bitandukanye mu minsi iri imbere ndetse ngo barashaka no kwigurira ibikoresho byabo bya muzika.

Iri tsinda rigizwe n’abavandimwe bane aribo Dusabimana Heritier, Nteziryayo Patrick, Niyigena Pacifique, ndetse na Mushiki wabo Carine Uwase.

Album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo 14, kuri Album ya kabiri barateganya kuzagira indirimbo 15, bakaba bamaze gukora indirimbo ebyiri arizo Bitabera, Ukuri, na Baje Afurika igiye kurangira.

Umukuru muri bo Heritier arimo gucuranga gitari
Umukuru muri bo Heritier arimo gucuranga gitari
 Patrick arimo kuririmba
Patrick arimo kuririmba
Carine Uwase iburyo na mugenzi we ubafasha kuririmba
Carine Uwase iburyo na mugenzi we ubafasha kuririmba
Strong Voice bari kuri Stage
Strong Voice bari kuri Stage

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umuntu yababona gute ko numvise bafite gahunda
    ?ese bakorerahe ibitaramo ?

    bazagerageze nijyana ya rock .

    • numvishe bavugako baba inyamirambo sinzi niba aribyo, uwaba azi neza aho batuye yabitubwira kabisa

  • aba bana bararirimba!kd bazi gukoresha ibyuma.
    uwajya muri concert yajya muyabo ureke aba playback.

  • BAKOMEREZE AHO NDABAKUNZE RWOSE!

  • Me love u strong cyane patrick!

  • Aba bafite akazoza ureke ba giti mu jisho batwumvisha ama Cds. bajye bakora promotion y’ibitaramo byabo tubijyemo batere imbere. ariko na Rock bazayigerageze style nk’iya The Beatles

  • Mukomereze aho kabisa , igihe cyose nababonye baranshimishije n’uko ntarabona amahirwe yo kubabona barangiza bataha!!!! nimwigaragaze tubashyigikire

  • Abo basore bafite kazoza kandi bo bavuza umusik na instrumenal ntabgo ari biriya bya playbac bashiraho ama cd barangije ku mix abo ni special uzarebe n’umu batteur pacific n’uwimana yahaye ubuhanzi ,ahubgo nitubarere inkunga bazaserukyire urwanda no hanze.

Comments are closed.

en_USEnglish