Digiqole ad

Stromae aribuka se wishwe muri Jenoside mu Rwanda

Umuhanzi Stromae mu kiganiro yagiranye n’igitangaza makuru ‘le parisien’ yavuze uburyo yabuze se umubyara akiri muto, aha akaba yariho avuga kandi kuri album ye nshya yise mu rurimi rwigifaransa ‘Racine carrée’.

Stromae, umuhanzi ukomeye i burayi ni impubyi ya Jenoside

Stromae, umuhanzi ukomeye i burayi yagizwe impubyi na Jenoside

Stromae ukomoka ku babyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umubirigi yatangaje ko kubura se umubyara hakiri kare byamubabaje ndetse ubu ageze igihe nawe cyo kwitwa Papa bikimubabaza.

Stromae ati’’Nari ndi mu myaka aho umwana aba akeneye Papa we ariko Papa ntiyigeze narimwe amba hafi. Yahoraga mu ngendo hagati y’u Rwanda n’Ububiligi.

Naje kumenya ko Papa yikundiraga kandi abagore kuko hari abandi bana namenye tuvukana kuri Papa gusa ntari nzi.”

Stromae avuga ko mu buzima yabonye se inshuro zitarenze nka 20, nyuma akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yari mu Rwanda.

Uyu musore aherutse kumurika amashusho y’indirimbo ikunzwe cyane nshya yitwa “Papaoutai” avuga kuri ubwo buzima bwo kubura se hakiri kare.

Stromae uzwi cyane mu ndirimbo nka “Alors on Dense”, “Te Quiero” n’izindi avuga ko arerwa na nyina atigeze abaho ubuzima bubi cyane n’ubwo ngo nya mafaranga babaga bafite.

Album nshya y’uyu muhanzi yise ‘Racine carree’ iteganyijwe gusohoka taliki 19 Kanama 2013.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish