Digiqole ad

Stromae agiye kuza mu Rwanda bidasubirwaho

 Stromae agiye kuza mu Rwanda bidasubirwaho

Stromae agiye kuza mu Rwanda bwa mbere

Paul Van Haver umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda wamenyekanye cyane nka Stromae muri muzika ku isi, agiye kuza mu Rwanda bidasubirwaho nkuko yabinyujije ku rubuga rwe rwa facebook.

Stromae agiye kuza mu Rwanda bwa mbere
Stromae agiye kuza mu Rwanda bwa mbere

Muri Kamena 2015 nibwo byari bitagenyijwe ko uyu muhanzi yagombaga kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagombaga gukorera igitaramo agakomereza mu Rwanda, biza kwanga kubera ikibazo cy’uburwayi yagise agira.

Kuri ubu abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook yatangaje ko ku itariki ya 10 Ukwakira 2015 azaba ari muri Congo naho ku ya 17 Ukwakira 2015 akazakorera igitaramo i Kigali kizabera muri stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali ku Gisozi ‘ULK’.

Uretse kuba Stromae yabinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, Judo Kanobana umuyobozi wa Positive Production ari nayo irimo gutegura iki gitaramo avuga ko iyo nkuru ari impamo.

Mu kiganiro na Umuseke, Judo Kanobana yagize ati “Abanyarwanda bishoboka ko bari barakariye Stromae kuba ataraje mu gitaramo yari yitezwemo cyane mu Rwanda.

Ariko ndabasezeranya ko kugeza ubu Stromae nawe yiteguye gukora ibishoboka byose agakuraho icyo kintu gishobora kuba kiri mu mitima y’abanyarwanda uko ashoboye kose.

Ahubwo mu minsi mike turaza kubagezaho uburyo bwo kuzaguramo amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo kuko bishobora kuzagorana kuyigurira ku muryango”.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere Stromae azaba aje gutaramira mu Rwanda nyuma y’aho Se umubyara azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Nashaka azaze cg arorere

  • Muhima weee mbega umutima mubi ugaragaje, arakaza neza murwamubyaye, ni karibu kribu weeee, turamushaka cyane mu rwa Gasabo uwo mwana w’u Rwanda

  • WELCOM YOUR COUNTRY

    • ahahahaha jya wivugira ikinyarwanda nicyo ushoboye. Ubwo uzi ibyo uvuze icyo bisobanuye?? ndizera ko atari typo error wakoze naho ubundiiiiii

    • welcome to your father’s country

  • Hahaha Aline na Sales mwisetsaaaa

  • ULK haba ari hato cyane, abafana be ni benshi cyane abana.

  • Nonese @ Mami uragira azagikorere he handi? Kdi stade Amahoro irimo iratunganywa ntakundi nyine niwe wanze kuza kare hakiboneka kdi ntanigishya azaba azanye rwose singombwa kubishidukira.

Comments are closed.

en_USEnglish