Digiqole ad

Stade nshya mu Rwanda iratangira kubakwa uyu mwaka

Bugingo Emmanuel Umuyobozi w’imikino muri MINISPOC yabwiye itangazamakuru ko inzandiko hagati ya Ministeri n’abafatanyabikorwa zigomba gusinywa vuba maze imirimo yo kuba iyo stade nshya igatangira.

Igishushanyo cya Stade ishobora kuba igiye kubakwa
Igishushanyo cya Stade ishobora kuba igiye kubakwa

MINISPOC yemeza ko iyo stade nshya izatangir akubakwa muri uyu mwaka, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60 000 bicaye neza.

Uriya muyobozi ushinzwe imikino akaba yaratangaje ko bashaka ko iki gikorwa cyihutishwa iyi stade nshya ikazaba yuzuye mu 2015 bityo ikazakinirwaho imikino ya CHAN izabera mu Rwanda mu 2016.

Iyi nyubako biravugwa ko izuzura itwaye akayabo ka miliyari 40 z’amanyarwanda  ikazubakwa mu karere ka Kicukiro, biteganyijwe ko izubakwa ahitwa i Gahanga.

U Rwanda rusanganywe Stade imwe nini, Stade Amahoro yatashwe mu 1986 imaze kuzura, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 25 000 bicaye neza, nubwo iyo bibaye ngombwa bivugwa ko abagera ku 50 000 binjiramo bagakurikirana ibiberamo.

Iyi stade nshya, bigaraga ko niyuzura izaruhura Stade Amahoro imeze nkiyabaye imberabyombi, umupira w’amaguru, ibitaramo karahabutaka, amaserukiramuco n’ibindi byose bishobora guhuza imbaga mu Rwanda.

Ikeneye indi nyubako yo kuyikorera mu ngata
Ikeneye indi nyubako yo kuyikorera mu ngata

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yari ikenewe nukuri ahubwo mubigire vuba 2

  • iyo Stade se izubakwa he???

    • Bigaragara ko utasomye inkuru neza! Iyo Stade izubakwa i Gahanga.

    • ariko mwagiye musoma inkuru neza bakubwiye ko izakira abantu 60 000 izubakwa kicukiro igahanga.

  • nonese ko mutavuga umubare w’abantu izajya yakira?

    • Ntabwo wasomye inkuru neza. Iyo stade izajya yakira abantu 60.000

    • soma neza urababona.

    • JYA UBANZAUSOME MBERE YO KUBAZA !

  • kubakwa ni byiza, kuko biracyenewe,

    izubakwa kuwuhe musozi?

    • Mu nkuru bavuze ko izubakwa mu karere ka kicukiro ahitwa i Gahanga

  • kubakwa ni byiza, kuko biracyenewe,u rwanda dufite itera mbere, kdi urubyiruko rufite uruhare runini…

    izubakwa kuwuhe musozi?

  • TURAYISHAKA INYANZA

    • I Nyanza niba bashaka stade igezweho igomba kubakwa na rayon sport ikaba iyayo ikava mu byo gutira kwa buri munsi. Ndetse n’andi makipe yose yagombye kugira stade zayo!

  • ndakeka ko ari rayon izayitahaaaa

    • kuki?

      • Na STADE AMAHORO uperereze ni Rayon yayitashye bwa mbere ihita inahatwarira igikombe;ntibigutere ubwoba cg impungenge
        kuko uwo musi haza hari ba Rwabutabura 60
        na vuvuzela 6000 muri 17 ya Stade nshya muzirebera gusa uzabe uhari cg niba ugirango ndakubeshya;uraze wirebere ejo bundi aho Rayon na Police zizakinira ikirarane,uzabyemera ubibonye kuko iriya izaba ari finale,n’ubwo tekinike zo kudutwara Sina Jerome ngo Rayon isubire inyuma zafashe ubusa.

        • aho uratubeshye amahoro yatashywe na mukura vs panthere muri 05/07/1987 ku gikombe kitwaga icyo gihe gitwarwa na panthere.

          • uravuga ibyo utazi reba archive zo 1986 wamuswa we,Rayon itsinda ikanatwara igikombe panthere kandi stade niho yatashywe.

  • umubare wa stade niwiyongere nibyiza kuko biri mubyatuma igihugu nk’iki cyacu (Landlocked)gitera imbere byihuze ahubwo hubakwe nyinshi , kdi byaba byiza n’ibibuga by’indege byiyongere n’ibiteganywa kw’ubakwa bitangire byubakwe

  • kuki ifoto 1 ni ya 2 zitandukanye ? kwicara neza unyagirwa sibyiza, dukeneye stade isakaye hose. muyubake vuba dukeneye kwakira imikino mpuzamahanga

    • ibishushanyo biratandukanye kuko byerekana ibintu 2 bitandukanye:igishushanyo cya kabili kirerekana stade amahoro iriho naho icya mbere kirerekana uko iyifuzwa izaba imeze

  • Iyi nkuru irashimishije cyane pe. Ariko urebye abanyarwanda nta cyo tubuze,ahubwo nihubakwe stades zindi zigezweho nk’i MUSANZE,… ndetse n’ibibuga by’indege byubakwe,maze iyo mikino ikomeye tuyakire iturehereze biruseho ba MUKERARUGENDO,ariyo mpamvu mbisabye n’i MUSANZE kubera ingagi zo mu birunga.Maze murebe ko n’amahanga atazajya abyina #GENDA RWANDA URI NZIZA……#

  • Hanyuma se ikibuga k’indege mu bugesera bite?

  • izakiniraho bande ko abanyarwanda nta mpano ya football bagira ?muzayihe urukerereza

  • None se Gari ya Moshi na Bugesera aerport murabiretse!

  • niryari abarwanda tuzareka amagambo menshi tukareka ibikorwa bikivugira?

  • Ararara!!!Guhuzagurika.com:1.iya mbere ntiruzura!(gusakarwa)2.ikibuga cy’indege ntikiratangira!3.umuhanda wa gari ya moshi!4.guhagarikirwa inkunga!!Mwafashe igice kimwe muri ayo mamiliyari mugatunganya neza stade isanzwe,ikindi mukagisanisha inzu z’abasizwe iheruheru na genocide,n’abimuwe ko zimwe zasenyutse. “Twirinde kwaya”

  • IYI STADE IJE IKENEWE KUKO IZAZAMURA UMUPIRA W’ AMAGURU MU GIHUGU. aHUBWO NO MU ZINDI NTARA ZIRAKENEWE KUGIRA NGO ABANA B’ABANYARWANDA BATANGIRE GUKIRA HAKIRI KARE. ABAFITE IKIBAZO CY’INGENGO Y’IMALI YAYO NABONYE MU NTANGIRIORO BAVUGA KO HARI ABASHORAMALI BIRASHOBOKA KO ATARI AYA LETA Y’U RWANDA YONYINE HARIMO N’ABANDI BASHORAMALI KUKO IZAJYA IBYARA INYUNGU.

  • ariko se tuziyemera tugeze ryari ?imishinga tugira mubona tuzayirangiza cg ?ngo ibibuga bwindege ,gari yamoshi ,kubaka umugi wa kigali nka phiripine ,ngaho ngo za sitade .

    ubuse twananiwe kwishyura abaheze mumatongo yaza …………..tunanirwa kubaka amatongo ari hirya nohino mumugi wa kigali nahandi mugihugu ,none ngo mugiye kubaka ibi nibi .aha reka mbihange amaso .

    • MED. konumva ubayeho nkudafite ibyiringiro sha. wowe nanubu uracyashidikanye kuri gahunda yiyi reta. abanyarwanda kotumaze kwerekana byinshi ariko ukaba utemera uzemera aruko habaye iki cyangwa haje nde wundi. wowe urabona biratangiye nawe uri muzi za nyari nyari.ahubwo turi tayari gutanga umuganda niba cash arinke. abari kurugerero nabandi baturage twajya yo kabisa.

  • ariko se tuziyemera tugeze ryari ?imishinga tugira mubona tuzayirangiza cg ?ngo ibibuga bwindege ,gari yamoshi ,kubaka umugi wa kigali nka phiripine ,ngaho ngo za sitade .
    ubuse twananiwe kwishyura abaheze mumatongo yaza …………..tunanirwa kubaka amatongo ari hirya nohino mumugi wa kigali nahandi mugihugu ,none ngo mugiye kubaka ibi nibi .aha reka mbihange amaso .

    • ujye uhesha agaciro igihungu cyawe

      • ahubwo bareke buri muturajye atange ama cash byitwe ko ari abanyarwanda tuyiyubakiye.wenda ufashe abantu batuye mu rwanda akagabanya abarutuye kandi hakabaho na za fund rising twayubaka kandi mugihe gito cyane.

    • Med uko utekereza nibyo bizatuma uhera inyuma mu bukene bwo mu mutima ugahera ninyuma mu iterambere ry’ibikorwa.

    • byose birashoboka uramutse wivanyemo iyo pessimisme yawe!

  • Ok nibyiza kd ndunva ibyagezweho nibyinci.kd urubyiruko twemeye umuganda

    • jya wivugira kugiti cyawe kuko ntabwo uri umuvugizi wurubyiruko,wenda iyo uvuga uti mukomereze aho ndabashigikiye

  • ibi bihumbi 60 biva he ko inzego zibishinzwe ziteganya state ifite capacity ya 40, 000?

  • amajyepfo yasigajwe inyuma n’amateka nayo pe ubonye babure na Stade bahore batira, buriya iriya kiriya kibandahore cyo kuri huye kizuzura ryari koko ko nta na parking ihagije ihari,bizagenda gute?
    umujyi ukecuye bakinira mubyondo kuri KAMINA bagataha basa n’ingurube,bizarangira ryari koko ?
    ko na P.Minister yabagaye nibaterwe inkunga,ibintu bageze kure.

  • Presida wa Rayon ashakishe plan za Stade nkiya TP.Mazembe kuri google iriho abafana bayirebe bose,barasanga Rayon igize Stade nk’iriya nziza kandi idahenze cyane,ntako byaba bisa;irimo udutebe twa bleu blanc,ntakipe yazajya yikura i Nyanza nibura idatsinzwe3-0; umushinga ntawundi n’uriya;abari buyirebe mugire icyo mumbwira;twungurane ibitekerezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish