South Africa: Umukecuru bashinja kuroga abaturanyi bamwicanye n’umwuzukuru we
Mu gace bita Polokwane muri Africa y’Epfo abaturanyi b’umukecuru bakekagaho amarozi bamwishe ariko n’umwuzukuru we wari mu nzu ahiramo arapfa arengana. Police yaho kugeza ubu ngo nta muntu n’umwe yafashe muri ubu bwicanyi.
Aba baturage ngo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu bagiye ku rugo rw’uyu mukecuru barushumika inkongi ngo apfiremo, nyamara yari kumwe n’umwuzukuru we w’imyaka 18.
Umuriro ubaye mwinshi, uyu mukecuru ngo yabashije gusohoka mu nzu ariko abaturage bari bakoze ibi bahita bamwicisha amashoka ako kanya naho umwuzukuru we ahira mu nzu arapfa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Citizen.
Police yaho ivuga ko uyu mukecuru w’imyaka 75 yari asanzwe akora ibintu by’ubuvuzi bwa gakondo ngo akaba yishwe n’abaturanyi be ari benshi bamushinja kuroga.
Colonel Ronel Otto wo muri Police ya Polokwane ati “Kuwa gatatu nijoro bateye urugo rwa Mashau Matlago inzu ye barayitwika, agerageje gusohoka bamwicisha amashoka.”
Umwuzukuru we witwa Thabo Ramothala wari mu nzu we ngo yahiriyemo arapfa.
Kugeza kuri uyu wa kane ariko Police ngo yari igikora iperereza kandi nta muntu yataye muri yombi kubera ubu bwicanyi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
yoo, mbega ubwicanyi