Digiqole ad

Sosiyete sivile irasaba ko bourse itashingira ku byiciro by’ubudehe

Mu gihe abanyeshuri biga muri Kaminuza n’abitegura kuzijyamo, bakomeje gutakamba basaba ko ibyiciro by’ubudehe bitashingirwaho mu kurihirwa amafaranga y’ishuri, kuko ibyo byiciro ngo bitakozwe neza, Sosiyete sivile nayo yasohoye itangaza rizaba ko ayo amafaranga y‘ishuri atashingira ku byiciro by’ubudehe mu gihe bitaravugururwa bitaravugururwa.

Uretse abanyeshuri abanyeshuri bamaze iminsi bavuga ko ibyiciro by'ubudehe bitakozwe neza, Sosiyete Sivile nayo yasabyeko byasubirwamo. Photo: Evence Ngirabatware
Uretse abanyeshuri bamaze iminsi bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bitakozwe neza, Sosiyete Sivile nayo yasabyeko byasubirwamo. Photo: Evence Ngirabatware

Itangazo bashyize ahagaraga ni iri rikurikira:

Mu mwaka  wa 2009  hashyizweho  ibyiciro  by‘ubudehe mu rwego rwo  gufasha Abanyarwanda  kwivana mu bukene.

Muri iki gikorwa, Abanyarwanda bashyizwe mu byiciro bitandatu, hakurikijwe amikoro yabo.  Icyiciro cya mbere kibarurirwamo abatindi nyakujya, icyiciro cya kabiri kirimo abatindi, icya gatatu kirimo abakene, icya kane kirimo abakene bifashije, icya gatanu kirimo abakungu, naho icyiciro cya gatandatu kirimo abakire.

Ibi byiciro by’Abanyarwanda ni byo bishingirwaho mu gushyiraho ingamba na politiki zitandukanye,  haba muri gahunda yo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gufasha  Abanyarwanda kwivana mu bukene n’ibindi.

Kuri ubu,  ibi byiciro by’ubudehe ninabyo bigiye kujya bishingirwaho mu kwishyura amafaranga y’ishuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.

Inama ya 9 y’ umushyikirano yabaye tariki ya 13 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2011,  yasabye ko ababyeyi bagira uruhare  mu myigire y’abana babo  bityo bigabanye  kubera umuzigo Leta .

Kuva ubwo  Guverinoma y’u Rwanda, taliki ya 22 Gashyantare 2013 yafashe umwanzuro  ko kwishyura  amashuri muri Kaminuza za Leta  bizajya bishingira ku byiciro by’ubudehe. Abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bakajya bahabwa inguzanyo y’amafaranga y’ishuri 100%, hiyongeyeho amafaranga yo kubatunga. Mu cyiciro cya gatatu n’icya kane bazajya bahabwa inguzanyo ingana na 50% by’amafaraga y’ ishuri  ariko bakiyishyurira  amafaranga abatunga.  Naho abo mu cyiciro cya gatanu n’ icya gatandatu bo bakazajya biyishyurira 100%.

Turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Leta y’u Rwanda kubw’iki gitekerezo cyiza cyo gutanga amafaranga y’ishuli binyujijwe mu byiciro by’ubudehe kuko bizatuma abana babakene koko baba aribo bazahabwa aya mafaranga y’ishuli aho kugira ngo ahabwe abana babakire nkuko byari bisanzwe bikorwa.

Uko tubona ikibazo:

Uku gushingira ku byiciro by’ubudehe  bitavuguruye  hishyurwa amafaranga  y’ishuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru,  bishobora gutuma umubare munini w’abanyeshuli  badashobora gusubira ku ishuli uhereye uyu mwaka w’amashuli 2013-2014 kubera kubura amafaranga yo kwishyura ishuri.

Mu biganiro bitandukanye imiryango y’urubyiruko iharanira uburenganzira bwa muntu  yagiranye n’abanyeshuri  n’ababyeyi, bavuga ko:

Gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe, hashingirwa ku mutungo n’amikoro ya buri wese bitewe naho umuntu atuye. Urugero; ushobora kuba uri mucyiciro cya gatanu mucyaro, ariko ugasanga umuntu ukurusha amikoro utuye mu migi iteye imbere, ugasanga we ari mu cyiciro cya gatatu.

Niyo mpamvu tubona ko;

Ibyiciro by’ubudehe bikoreshwa ubu, ntibijyanye  n’imibereho  nyayo y’Abanyarwanda  by’umwihariko  mu birebana n’uburyo      bwo kwishyura  amafaranga y’ishuri  muri Kaminuza  n’amashuri makuru,  nubwo byafashije abanyarwanda  muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza  no kuvana abaturage mu bukene  binyuze muri gahunda zitandukanye  nka Girinka HIMO, kurwanya nyakatsi, itangwa ry’imbuto n’ifumbire muri gahunda ya nkwunganire, n’ibindi…

Aha kandi ibi byiciro byashyirwagaho tureba umuntu utashobora kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ufite agaciro k’ibihumbi bitatu kuri buri muntu, none ubu turimo kureba ibi byiciro by’ubudehe muri gahunda yo kwishyura amafaranga y’ishuri agera kubihumbi 900,000Fr buri mwaka. Ibi rero bikaba bitandukanye cyane n’uko twari dusanzwe twumva kandi dukoresha ibi byiciro by’ubudehe.

Icyakorwa:

Imiryango y’ urubyiruko  iharanira uburenganzira bwa muntu  isanga;

1.  Nubwo bigaragara ko kwishyura amafaranga y’ishuri  hashingiwe ku byiciro by’ubudehe ari gahunda nziza kandi izatuma amafaranga y’ishuli ahabwa abakene koko,  birakwiye ko  iyi gahunda itahita ishyirwa mu bikorwa  mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri 2013 -2014  kugirango habanze hakorwe ivugururwa ry’ibi byiciro by’ ubudehe kuko ibikoreshwa ubu bitakozwe hagamijwe iyi gahunda yo kwishyura amafaranga y’ ishuri.

2.  Kubera ko gahunda y’ibyiciro by’ubudehe  bigaragara ko  ari gahunda  Leta y’u Rwanda  ishingiraho  mu gukora igenamigambi  ritandukanye rigamije iterambere,  twifuza ko iri vugururwa  ry’ibyiciro by’ubudehe  ryagirwamo uruhare n’inzego zitandukanye bireba  kugira ngo koko buri muturage  ajye mu cyiciro kimukwiriye hatabayeho amarangamutima kuko bigira ingaruka nyinshi haba ku baturage no kuri Leta.

3.  Kubera ko gahunda y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe ishobora gukenera igihe gihagije kugirango itungane, kandi na none ko muri gahunda y’ihame ry’uburezi abanyeshuki bagomba gukomeza kwiga, twifuza ko hashyirwaho komite y’agateganyo byihuse kugirango ikore ijonjora ryimbitse ikagaragaza abanyeshuli bagomba koko gufashwa mbere y’uko umwaka w’amashuli 2013-2014 utangira, kugira ngo Leta ishobore kwishyurira abanyeshuli batoranijwe amafaranga y’ishuli mu mwaka w’amashuli 2013-2014 mu gihe ibyiciro by’ubudehe bikivugururwa.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’abahagarariye Imiryango y’urubyiruko  iharanira uburenganzira bwa muntu: AJPRODHO-JIJUKIRWA, Rwanda Civil Society Platform, Never Again Rwanda, Human Right First Rwanda Association, Health Development Initiative, Association de Guides Rwandese, JOC Girls, PAX Press ndetse n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri  Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), KIST, KIE, KHI, UPU, na SFB.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ikintu cyonyine cyakemura ikibazo, ni ugutanga izo nguzanyo bashingiye kubarushije abandi amanota (binyuze mu mucyo!),hanyuma Leta igatanga inguzanyo nta vangura rindi rishingiye ku bukene cyangwa ku bukire. Naho ibyo kuvugurura ibyo byiciro by’ubudehe ntacyo bivuze kuko bizavugururwa n’abantu kandi bafite amaranga mutima.

    • Nzungu ibyo uvuze n’ukuri, ntitukabeshyanye abanyarwanda turaziranye. Abaziyishyurira nabatagira kivurira n’ubundi bari abakene.Nubwo abanyarwanda baba bacecetse ariko suko bayobewe ko abana b’abifite ibyo bitabareba. Ushatse wareba aho abana b’abayobozi bose biga, bishyurirwa nande atari imisoro yacu? ese abo bana ntibaba biganaga n’abacu? Barangiza secondaire zikabyara amahari? Uwica igihugu ahera kukurenganya urubyiruko. Leta ntako itabwiwe ko ntakindi cyari gikwiye gushingirwaho usibye ubushobozi umwana yagaragaje ariko yavuniye ibiti mumatwi.

      • Ibyo uvuga ntabwo byerekeranye. Imisoro yanyu se bayifata muri RRA bakarihira abana babo? hanyuma se bo ntibasora? Kwiyumvisha ko abakire aribo batumye wowe ukene cg utiga nibyo bituma tudatera imbere bamwe.
        Leta ntabwo irenganya urubyiruko, ndetse na biriya byakozwe byo gushyira abantu mu byiciro ni ukugirango iyo BUR– USE igere ku bana batishoboye ikwiye guha ihabwa kugirango abatayikwiye (abana b’abakire) bakomeze barihirwe n’imiryango yabo.

        Wakabaye ubaza ahubwo niba ibyo bikorwa neza (ibyo byiciro). Naho kwibwira ko Leta bitayireba ni ukwibeshya cyane kuko abo bayobozi icyo babereyeho ni abaturage, kwibwira ko ikibazo ukizi kubarusha rero ni ukwibeshya.

        Sindi UMUVUGIZI wa Leta ariko ntanubwo naceceka kuri aya mafuti yawe n’abandi nkawe bibwira ko Leta ibyo ikoze byose biba bigamije kurengera inyungu z’abana b’abayobozi, aho uribeshya cyaneeeeee.

        Ibyiciro byashyizweho ngo abahabwa buruse bayihabwe kuko aribo igenewe, ahubwo Leta nirebe uburyo ishyiraho ubugenzuzi bwo kumenya niba bikorwa neza.

        Murakoze muramuke neza

        • Oya sha ntidugashake kumvisha abantu ibitagaragara kdi ibiboneka bihari ! ubwo kweli urumva ibyo avuze biterekeranye kdi bitumvikana !? Ariko abanyarwanda twabaye dute koko buriya kuko ariko ubyumva uhise uhindura ibitekerezo bye amafuti aho kumwunganira ! Ubuse wowe urumva ubudehe ari cyo gisubizo cyanyuma cyashingirwaho !? Njye siko mbibona kdi biranagaragara ! Nibahe abashoboye amahirwe kuko no muri biriya bihugu byateye imbere abahanga leta irabarihira nshuti. Ikindi kdi iyaba koko abishyurirwa aribo bakabaye bishyurirwa byajyaga kumvikana ! Icyo narangirizaho nk’inama “abanyarwanda nitutareka amarangamutima ibyo twirirwa turirimba ng tuzageraho ntituzabigeraho ! Niba mu burezi bitagenda neza ngo hafatwe ingamba zinogeye igihugu, ubwo twaba tujya he !? So, iki kibazo kirakomeye pe ! Leta nitabyitaho ni ukuri haribyinshi bizapfa. Urugero : nimujye mu makaminuza ya Leta nka Butare, KIE n’izindi murebe ukuntu abakobwa bacu bahindutse indaya kubera imibereho mibi bashaka amaramuko kdi abo nibo banyabwenge b’ejo hazaza ubwose turajyahe ? Leta nifate abahanga babishoboye ibiteho naho gufata ikibazo muri rusange kuko abana b’abakomeye bafite amashuri meza bakirengagiza abana b’abanyarwanda ibi sibyo!

  • Ku bijyanye no kwiyishyurira kaminuza hakagombye gukorwa ibindi byiciro kuko iyo urebye n’ibyiciro bivugwa ko bizihyurirwa usanga nta munyeshuri bagira wiga kaminuza.Ikindi kandi n’imvugo zagiye zikoreshwa harimo n’izitesha ubumuntu agaciro urugero nk’ahakoreshejwe imvugo ngo”Iyo abonye urupfu aba agira Imana” mu cyiciro cya 1 cy’abatindi nyakujya.

  • Ibyo sosiyete sivile yabonye nibyo 100/100 njye ntacyo navuga kuko umukuru w’umudugudu yanshyize mu cyiciro cya 5: ndi umukozi wa leta usanzwe mu cyaro singira imodoka, mfite inzu y’inkarakara n’amategura, singira isambu n’ibindi ariko bo bambonamo umukire. Ese umukozi wa leta wese ni umukire? Imana ibibemo bikosorwe

  • Icyi cyifuzo kiyi miryango gifitye ireme. Kibashije kwitabwaho cyakiza byinshi

  • Turifuzako ibyiciro byasubirwamo kuko tutishimiye uko abyakozwe.kandi icyemezo cyafashwe turasaba baba baretse kuwushyira mubikorwa mugihe hategerejwe ivugururwa nyaryo kugirango hatazagira uwurengana.Turasaba ko criteria zicyiciro cya3 zakitabwaho.

  • Ibyo mu rwanda ni nk’umukino w’abana. ibi byiciri nta ho bihuriye n’ubushobozi bw’abaturage. jye mu cyaro cy’iwacu hafi ya bose bashyizwe mu cyiciri cy’abakire, kandi aho iwacu nta muntu ufite inka zirenze 3, abenshi batunzwe no guhinga, imodoka zo usibye no kuyitunga hari n’abatarayikandagizamo ikirenge kuva bavuka, kandi bakabarirwa mu bakire,ubwo se uwo muntu koko yakwirihira 900,000 bya minershuli?ikindi ni uko abayobozi bagiye banga gushyira abaturage babo mu kiciri cy’abakennye ngo bagaragarize perezida wa republika ko bakuye abantu mu bukene kandi bakiburimo.

    Reba nawe ubu ngubu abana benshi baratsinda tronc commun bakabohereza mu mashuli asobanutse ariko bakabura ticket ibagezayo bakayoboka 12 years kandi bari mu kiciri cy’abakire. ubwwo se urumva university azanayirungurukamo?

    ahubwo abana b’abakene niba nta gihindutse batege amaboko babe abagaragu b’abakire kuko ni ko amateka abisobanura, na ho ibyo kuvuga ngo ni ugukuraho leta umuzigo, kuki leta yanga kwikorera umuzigo w’abaturage se inshingano za leta zaba zibaye izihe?iyo leta yatangiye kwikuraho umuzigo w’abayituye, ntiba igikorera rubanda ahubwo iba ikorera agatsiko k’abantu bamwe, abandi bakarindagira, ni ho imvururu zituruka mu bihugu byinshi.

    Pres. Kagame narebane ubushishozi, kuko atari ibyo aba barakare yabakizwa n’Imana kuko ni abantu bakora analyse si abana.

  • iby’ubudehe ntaco bishyingiyeho. niba mushaka qualite y’abarangiza kaminuza nimuhe abafite ubumenyi burse gusa abandi biyishyurire.

  • Ah reka mbabwire nyamara ??????????????????????,Niba hari abajyanama beza ba Perezida bavugane barebe uko iki kibazo cyakemuka byihuse,mu maguru mashya naho ubundi ,nu gutuma hajyaho umutwe wabarakare ,urubyiruko muzabwira mu minsi irimbere,ibyiciro se ko byagiyeho kugira ngo bahigure neza mu mirenge no mutugari ,ba byita gutekenika .nta kuri kwabayemo pe ! dore ingaruka nyamara agahugu kadashaka urubyiruko ngo ni umuzigo kuri Leta muzabwira da! Mubaze irya mukuru adusobanurire.

  • DORE IBYOROSHYE LETA NIVUGE ITI UYU MWAKA DUFITE UBUSHOBOZI BWO KURIHIRA ABANYESHURI BANAGANA GUTYA. UBUNDI BIKORWE BAKURIKIJE UKO ABANYESHURI BARUSHANYIJWE MU MANOTA BITEWE NA SUBJECTS ZABO N`ABAFASHWE MURI IZO SUBJECTS KUJYA MURI KAMINUZA.IBYO BIZATUMA N`ABANYESHURI BARUSHAHO KUBA MOTIVATED BIGE BAHARANIRA KUZAGIRA AMANOTA ATUMA BAKWINJIRA MU CYICIRO CY`ABAZAHABWA BOURSE. IBYICIRO BY`UBUDEHE BYO UKO BABIKORA KOSE NTIHAZABURAMO AMARANGAMUTIMA DORE KO KENSHI ABAYOBOZI BANGA KUGARAGAZA UMUBARE MUNINI W`ABAKENE BATUYE MU BWATSI BWABO NGO BIHESHE ISURA NZIZA!

  • muraho? ese ubundi amanota bafatiyeho bayatangaje cg nibihuha? pe ningombwa ko ibyiciro bikosorwa

  • Ariko se koko urumva niba umuntu azarihirwa kuko ari mu cyiciro 1,2 ubwo gutsinda byaba bimaze iki? bourse zimaze imyaka isaga 50 zitangwa hashingiye ko umuntu yatsinze none ubu niho bibutse ko zatangwa hashingiye ku byiciro? oya rwose!

  • ese ibi ni ibiki leta irikudukorera? njye rwose sibyumva, ese ko turwanya ivangura , iryo si ivangura? ko guhera kera higaga umwana w’umuhanga, ibyubukene nubukire bije bite? gusa ikibabaje nuko ababizanye nabo bigiye kuri bourse za reta kugeza babonye amadoctora bafite ubu. ni ibyo gusengerwa kbsa

  • Ah all ideas are wanderfull but IMANA IBEHAFI ABAYOBOZI BITE KURI IBI BITEKEREZO BYACU AMEN

  • ubusesenguzi ningobwa kuko iyo urebye igihe ibyiciro byakorwaga usanga byarabayemo ikwibeshya no kubeshya bikabije kuko abayobozi babikoze bashyira abaturage ahatabakwiye kubera imihigo bagirango bahigure mumafuti babeshya gusa ngo bashimwe ko bakoze.ikindi iyo babonye umuntu ararya yahashye naburare bagirango yashobora no kubona amafaranga yo kuriha kaminuza kandi mituelle n’agahimbaza munshyi ka 9 year bimunanira kubiriha.ikindi nigute njyewe ntuye mucyaro bakashyira mucyiciro cy’abakire hejuru y’inka imwe no kugira aho ndambika umusaya naho hadasobanutse n’imiringoti ibiri y’isambu barangiza ngo ndi umuherwe.MANAyanjye tabara abantu bawe ntitwize karabaye murabeho kwiga byeee. ngaho tekereza nawe umuntu leta imwubakiye inzu,imuhaye inka ntako yari ameze nyuma y’umunsi ngo yabaye umukire kuki ibi bibaho nimusesengure neza tugire amahoro kandi twige turangize kuko birababaje kucikiriza amashuri pee

  • simwe murira gusa ahubwo, bamwe mubahawe iyo nguzanyo bayinenga bavuga ko kuyishyura bitajya birangira ngo ni mpaka ubuzima bw’uwayihawe burangiye.Muzatubarize neza niba ntagihe runaka izishyurirwamo cg niba umuntu ayaboneye rimwe atayishyurira icyarimwe uretse ko twumva ngo ibyo kuyishyurira rimwe ngo ntibyemerwa

  • njye nakuze nziko Kaminuza yiga umuhanga.Aha rero niho uburozi butangiriye,kwiga cyane ntibikiri ngombwa,njye wigishije nimumbaze

    “umwana umubwira kwiga akaguseka ati nakwiga ntakwiga sinteze kujya muri Kaminuza”
    Ahubwo muzareba icyo ibi bizatanga,uwo mutindi muvuga se yakwize agatsinda ko ari cyo gishoboka ibyo byiciro ndumva ari IVANGURA

  • njyewe nagirango mbabwire koNZI UMUNTU UKORERA CARE INTERNATIONAL(AHEMBWA IBIHUMBI>300000,ARIKO ARI MUCYICIRO CYA 2

  • ibyiciro bikorwa hakoreshejwe amarangamutima ateye ubwoba niyo mpamvu byari bikwiye gusubirwamo abatsinze bakiga cg c bakurikize amanota maze bafate abo bashoboye kwishyurira maze competion itangire

  • Mwiriwe…Nukuri njye ndabona ibi ari segregation pe. Ese ni gute ibi byazatuma ejo hazaza higihugu haba heza gute niba bamwe batanjyiye gukurwa mu ishuri gutya?
    Icyo mbona cyakorwa nuko bafata abana babonye amanota menshi bakaba aribo barihira kuko ibyo guhindura ibyiciro hazazamo akarengane na ruswa usange nubundi ntacyo bitanze, akarengane gakomeze ….., Rwanda ko nguha amaboko ynjye ukayanga mbigirente? Treat every child as your own nkuko bihora byamamazwa mureke abana banganye uburenganzira mu burezi bagombwa.

  • Ibyo byiciro bivugwa ,bagendera kuki? Eseko ibyiciro byo mu mugi no mucyaro bidatandukanye buriya banganya ubutunzi? nonese uwitwa umukene mu mugi ayo aba afite kuri bank ntaho ahuriye n’imitungo n’umukene mu cyaro ,njye nkaba mbona ibyo bigenderwaho batanga ibyo byiciro bitahabwa agaciro kangana kuko bitaba buri ahantu hamwe.Byaba binganya agaciro bakareba imbaraga za benebyo ,ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro.murakoze

  • ubu se ko bankuye mu ishuri mbigirente? Rwanda we…..,ubu se nanjye ndacyari umwana wu Rwanda koko? ngaho mutuvugire wenda bazisubiraho…, Ibi byemezo biratuganisha ahabi,,,,,,. Aha harimo fagitire 2:,…..

  • njye icyo nasaba nugukora ibishobotse byose ntihazagire umuntu wicara kubera ubushobozi kandi no guhinduriraho ibintu abanyeshuri nkabari baratangiye kaminuza ni ukubaca intege bishobotse baguriza buri wese noneho bakabinyuza mu ma bank hakajyaho gahunda yo kujya bishyura babinyujije mu bank aho kwishyura leta kujyirango kwishyura bijye bikorwa nabari inyuma bazabashe kwiga

  • Ndemeranya cyane n’abandi bose ko biriya byiciro byashizweho hakurikijwe region umuntu aherereyemo kuko uwo mu cyaro bita umukire ni wa muntu ushobora kwirihira 3000 ya mutuelle (ufite aho ataha,ufite n’ibura inka nayo idatanga umusaruro atezeho agafumbire ko gushyira mu murima)uwo muntu usibye nibura kuba yabasha kugaburira abana gusa ndakeka ko atakwizigamira nibura ibihumbi 20000 buri kwezi byatuma arihira umwana kaminuza.Ese buriya umwarimu utunzwe n’akazi gusa yashyizwe mu kihe cyiciro ? ndakeka ko nkurikije imibereho y’abanyarwanda atashyirwa mu cyiciro cya 1 cyangwa icya 2 ? none se buriya ashobora nibura kubona 1/2 cy’amafaranga y’ishuri agakomeza no kubona icyatunga urugo ?Birakwiye ko biriya byiciro bisubirwamo hashyingiwe ku giciro cy’uburezi bwa kaminuza.

  • Nihashingirwe gusa kumanota abana bagize akarengane kari muburezi gacike.

  • Jye nigiye kuri bourse ya leta. ariko iyo numva ibisobanuro batanga ngo ubudehe, ibyiciro, kaminuza. Oya oya oya. Nibakoreshe amanota. Bite kubanyeshuri biga mu bigo bya leta. Kuko abishoboye biga muri Private. Bubake neza 12 bazihe abarimu maze abana bigye. Bavaneho niba umwana atsinzwe p6 akajya muri private yatsinda akajya muri leta. Trocom akayitsindwa akajya muri private. S6 akayitsinda ngo nabone bourse. No uko yirihiriraga akomeze yirihire ariko abakomeje muri leta bashingire ku bushobozi mu mamanota. Naho ubundi nibakavange ibintu. Ubudehe mu burezi plz plz plz plz mwikwitiranya ibititiranywa.

  • Erega ibi hari icyo bishatse gusobanura! uwize yize cyera koko! Ubundi se turangiza tuzi iki nimihangayiko baba baduteje! Ahaaaa… Yego wareme ry”uburezi weee! Gusa muribeshya iyakaremye niyo izakamena.

  • Ariko baretse ibintu bikamera nkuko byari bimeze mbere abana bakiga kubera ubwenge bwabo noneho abatashoboye kubona amanita yo kujya muri kaminuza akaba ari bo biyishyurira! Umuntu rwose wazanye kiriya gitekerezo ntiyarebye kure.Mu Rwanda ababyeyi bafite ubushobozi bwo kwishyurira abana kaminuza ni bangahe?
    Ibi bintu rwose bazabisubiremo babyigane ubushishozi. Naho ubundi………………………

  • izi ningaruka z’imihigo umuturajye atagiramwo uruhare,nonese ko hari n’abakozi ba leta(nk’abarimu)kumwaka badahebwa naya mafaranga900000 ubwo umwana we azicara maze yigishe ababandi?

  • Ngaho rero sibwo babandi baturwanya bagiye kubona abo bigarurira. Duhere kubushobozi bw’umwana. Kandi education ni uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda cyane cyane iyo abishoboye. Ntawugomba gukumirwa. Reta ya habyara yaradukumiriye none se natwe turimo turabishyura. Dore ko aribo bakene cyane. Ngaho rero bayobozi. Mubyitondere!!! Batazaturega nkibyo tubarega ubu cyangwa tubavuga. Kandi turi imfura.

  • Barakoze bagenzi bange kubwibitekerezo byabo byiza,Njye icyonumva cyaba umuti wikibazo nuko mbere na mbere havugururwa ibi byiciro by’ ubudehe bikozwe n’ababihuguriwe na leta muricyo gikorwa mubwitonzi n’ubushishozi bigahabwa n’igihe runaka,umuturage agashyirwa mucyiciro kimukwiye koko bashingiye no kuri ubu bushobozi ababyeyi bafite bwo kwishyurira abana amashuri.Naho ubusanwe kuba abana babacyene bashoboraga kwiga bitewe nuko babaga babonye ayomanota abibemerera,ibi byatuma umuntu yibaza ESE IBI BIZATUMA ABANA BABACYENE BOSE BIGA BITANDUKANYE N’UKO BYARI BISANZWE? Naho ubundi Leta niyite mugusuzuma uburemere bw’ ingaruka mbi zaterwa ziyimpinduka nkekako zaganza inyungu zayivamo.Murakoze

  • muzibukire sha

Comments are closed.

en_USEnglish