Digiqole ad

Somalia: Perezida Abdullahi yatakambiye UN ngo itabare abaturage be bugarijwe n’inzara

 Somalia: Perezida Abdullahi yatakambiye UN ngo itabare abaturage be bugarijwe n’inzara

Mohamed Abdullahi Muhamed bita Farmajo ni we Perezida wa Somalia

Umukuru w’igihugu cya Somalia  Mohamed Abdullahi Muhamed bita Farmajo yatakambiye Umuryango w’Abibumbye asaba ko watabara bwangu abaturage be kuko bugarijwe n’inzara. Ngo ibi bidakozwe byazagira ingaruka ku muhate wa Politiki uri gushyirwaho wo gusubiza ibintu mu buryo.

Mohamed Abdullahi Muhamed bita Farmajo ni we Perezida wa Somalia

Yagize ati “Hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bacu bakeneye ibiribwa mu buryo bwihutirwa kandi 15% by’abatuye Somalia bafite imirire mibi.”

Yongeyeho ko inzara iri mu gihugu cye izatuma ibibazo bya Politiki birushaho kuzamba kuko abantu bazashyamirana bashaka ibyo barya no kubona urwuri rw’amatungo magufi.

The Daily Nation ivuga ko Somalia ituwe n’abaturage miliyoni 12 ikaba yarayogojwe n’intambara ndetse n’imirire idafatika ku baturage bayo.

Ibi biba byiyongera ku kibazo cy’Umutwe wa Al Shabab ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba mu karere na ba rushimusi bakorera mu Nyanja y’Abahinde.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), rivuga ko inzara yabaye muri Somalia muri 2011 yahitanye abaturage bagera ku 260 000.

Perezida w’icyo gihugu Mohamed Abdullahi Muhamed bita Farmajo amaze igihe gito atinze amatora, ni umuyobozi ukunzwe cyane kandi ibi hari ababishingiraho bakavuga ko ashobora kuzasubiza ibintu mu buryo, gusa ngo azahangana n’ikibazo cy’inzara kiri mu baturage.

Yongeyeho ko igihugu cye na Leta ayoboye bagiye kubaka igisirikare gikomeye cyo guhangana no kurandura burundu Al Shabab ikorana na Al-Qaeda.

Uhagarariye UN muri Somalia, Micheal Keting yabwiye abagize Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku Isi ko ku mafaranga miliyoni 864$ zari ziteganyijwe kugira ngo zigoboke Somalia hamaze gutangwa 32%  gusa.

Yavuze ko asigaye na yo akenewe bitarenze impera z’uku kwezi kugira ngo abaturage batabarwe hakiri kare.

Kugeza ubu ngo intara 11 mu ntara 18 zigize Somalia abana baho bamaze kurwara Cholera kubera umwanda ukwirakwizwa n’amasazi awukura ku nyamaswa zapfuye kubera kubura ubwatsi.

Somalia, Yemen, Nigeria na Sudani y’Epfo biri ku rutonde rw’ibihugu byugarijwe n’inzara.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • IMANA itabare abatuye iki gihugu ibakize iki cyorezo kd Imana igenderere imitima y’abatuye iyi si batabare bagenzi babo

  • Na African Union igerageze mu bushobozi buke cg bwinshi nafashe kuvugurura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi abaturage babone ibiribwa. Gutakambira abaturage be ni inshingano ariko ni n’ubutwari butarimo kwiyemera cg Kwiherera na ibibazo by’ingutu adafite Ubushobozi. Murakoze

  • Ubuyobozi bwiza ni ubwemera ko hari ibibazo bugafata n’ingamba zo kubishakira umuti harimo no kwitabaza inkunga y’amahanga igihe ari ngombwa.

    Tumaze kubona ko Ubuyobozi bw’ibihugu bimwe byo mu Karere bwemeye ko hari inzara muri ibyo bihugu ndetse bukanerura bugasaba inkunga y’amahanga. KENYA, SOMALI, DJIBOUTI, BURUNDI byasabye inkunga y’amahanga kugira ngo abatutage babyo baticwa n’inzara.

    Ko tubona no mu Rwanda hari ikibazo cy’inzara kuki Leta y’u Rwanda idasaba inkunga y’amahanga??? Ni ukubera iki tubona bakomeza guhishiira ikibazo cy’inzara kandi mu by’ukuri gihari.

    • Makanya feke gusa none se urabona inzara iba muri biriya bihugu wayigereranya n’ibura ry’ibiribwa bihagije bya hato nahato mu Rwanda iyo igihembwe cy’ihinga kitagenze neza?
      uziko baba mubutayu ahubwo wowe ndumva uzi ngo gusaba ni amafiyeri

      • Ahubwo ndabona ari wowe fake kuko niba utabona ikibazo abaturage b’u Rwanda bamaranye igihe cyo kutarya nibura rimwe mu minsi itatu wowe ufite ikibazo gikomeye

Comments are closed.

en_USEnglish