Digiqole ad

Soma wumve uraseka

1.Umuhungu yahuye n’umukobwa ufite amaguru meza aramuramutsa maze aramubwira ati ’’ ufite amaguru meeeeeeza, none nyemerera nyite amazina. Umukobwa ati nta kibazo . Maze umuhungu ati akaguru kamwe nkise Noheri , akandi nkise Ubunani, ariko , ndashaka kuzaza kugusura hagati ya Noheri n’Ubunani’’.

2 .Muri Bus, umukobwa wari wifitiye amabere manini nawe yambaye twatwenda tuyerekana neza, yari yiyambariye ishapule umusaraba utendera hagati y’amabere. Nuko Joriji nawe yari ari muri bus agenda yirebera ku mabere, wa mukobwa aramubaza ati:”Niko urikwitegereza uyu yezu wabambwe k’umusaraba”??  Joriji nawe ati:” Oya da !! Ndi kwirebera bya bisambo bibiri byabambanywe na we”!

3. Umuntu yaguze imodoka yanditseho 4×4, ageze iwe  umwana abona  ku modoka handitseho 4×4 ararakara cyane agira ati ’’iki nti kizi ko 4×4 ari 16” ahita afata ibuye yandika kuri iyo modoka ko =16. Umugabo abibonye ararakara cyane ayijyana mu igaraje basigaho irindi range barabisiba  arataha.

Bucyeye  wa mwana yongeye kubibona, arongera yandikahon’ibuye ko =16 afite n’uburakari burenze ubwa mbere. Wa mugabo nyir’imodoka yaje kongera kubona bongeye ku mwandikira ku modoka yigira inama yo kujya kwandikishaho ko =16 kugira ngo uwo mwana atongera kubyandikishaho ibuye.

Avuye mu igaraje kubikoresha wa mwana arabibona ahita avuga ati:  ’’ Ntubona ko cyamenye ubwenge kare kose se cyigiraga amaki cyandika amafuti’’. Ahita afata ibuye yandikaho ngo ‘tres bien’.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

 

 

0 Comment

  • hahahaha ariko ruti ubona tuzakira imbavu kweri wagiye utanga agahenge mo gake.hahahahah big up Umuseke.com kabisa

  • Uyu mwana ni umuhanga,nanjye yanditseho 4×4,reka nzajye gushyirishaho igisubizo atarahura nayo

  • UMWANA WO MU BAKIRE YAGIYE GUSURA ABATURANYI BATISHOBOYE CYANE NONEHO BARI BATETSE UBUGALI NINYAMA ZINKA NONEHO UMU MAMAN WAHO AGIRA IMPUNGENGE ATI ESE UYU MWANA ARARYA IKI NONEHO KO NTA MAFRANGA MFITE YO KUGURA AMAVUTA NIBIRAYI NGO MUKORERE IFIRITE NONEHO YIHAGARARAHO ABAZA WA MWANA ATI ESE UJYA URYA UBUGALI UMWANA ATI YEGO UNDI ATI ESE UBUKUNDA IYO UBURISHIJE IKI AGIRANGO YUMVE IMBOGA IWABO BARISHA KUKO YIYUMVAGAMO KO BABURISHA INKOKO WA MWANA ARAMUSUBIZA ATI MBUKUNDA IYO MBURISHIJE INTOKI.KWAAAAAAAAAA NTIBIZAKUBUZE KUGABURIRA UMWANA NIYO WABA WATETSE AMATEKE,

    • Yoooo birashimishije

  • ndasetse imbavu zirababara ariko we like it mukomereze aho.

  • uyu mwana arandangije

  • umunyacyaro yagiye gusura mushikiwe i kigali
    nuko amushyirira ibiryo ku meza ati dore ifrusheti(ikanya)yokubirisha agirango ni uburisho nkuko bisanzwe akora kubirayi,inya-ma,umuceriatangira kurya ni ntoki ze afata ya frusheti akubise kuryin-yorisshaka kuvamo nuko ayihisha munsi ya meza byo kwirarira mushiki we aje ati wabimaze nkongere ati reka birahagije ahubwo icyashize ni i frusheti akumiro!!!
    mushikiwe arumirwa ati rekeraho numvise muramo wawe atuma ntawakira!!!!…….

  • umugore yasindanye umwana mumugongo utaramera amenyo,wumuhungu nuko aza kumuheka amucuritse agiye kumusimbiza akora mukanwa
    agirango ni mu…aherako asakuza cyane ahuruza ati«nigute nahetse umwana wanjye wumuhungu akaba yabaye umukobwa?….||||

  • umusaza yambutse rusizi ageze hakurya,umusi-rikare wa kongo ati yakawa umusaza aramusubiza ati erega mwana wanjye ikawa isigaye mu rda nutwo nari nasaruye byose

  • inzu yabereyemo umunsi mukuru ku muryango hari harinwe ni mpumyi ku girango satani itinjiramo kandi sataniiranwa nihembe kumutwe,iyp wajyaga kwijira iyompumyi yari ihagaze mumuryango igakora kumutwe yakumva ko ntahembe ati injira nuko satani nayo iba yabimenye ihageze imanura imyenda imtungaho amabuno akabakaybe kuryiburyo,
    yongeye kuryibumoso ati mwese uko muri babiri ntanumwe ugira agasatsi? ngaho ni mwinjire ubwo satani yinjira gutyo

  • sha izi zenya zizatugagaza imbavu!!!

  • Umugabo yajyaga aca inyuma umugore we akijyira ku mukozi w’umukobwa mucyumba cyindi ariko akajyenda yomboka igicuku kinishye .Umugore aza kubikeka umugabo abyutse ajyeze muri koridori yunva umugore afunguye icyumba kumbi umugabo ari komboka yaciye bugufi ameze nk’ukambakamba umugore amukubise amaso ati uri mubiki ?Umugabo arahaguruka ati iyi nzu ninge wayiyubakiye nayijyendamo mpagaze nayijyendamo nicaye nayijyendamo nkambakamba niyange.umugore biramuyobera umugabo araza amufata akaboko basubira mu buriri bwabo ngayo nguka.

  • Ni bisuma byiba bidakoze mu mifuka.

Comments are closed.

en_USEnglish