Digiqole ad

Social Mula yishimiye intsinzi y’umukunzi we y’ikizamini cya leta

 Social Mula yishimiye intsinzi y’umukunzi we y’ikizamini cya leta

Social Mula na Nailla bamaze imyaka irenga itatu bari mu rukundo

Ubwo hatangazwaga amanota y’abatsinze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye , Social Mula yishimiye intsinzi umukunzi we Uwase Nailla yagize. Anavuga ko hari ishimwe afite ku Mana.

Social Mula na Nailla bamaze imyaka irenga itatu bari mu rukundo

Mugwaneza Lambert cyangwa se Social Mula mu muziki ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri kino gihe. Ni nyuma y’aho akoreye indirimbo zirimo Ku ndunduro, Amahitamo, Umuturanyi, Mu buroko n’izindi.

“Congratulations mukunzi wanjye Uwase Nailla ku ntsinze yawe. Ndakwishimiye cyane!! Nashimye Imana nyiha na Bzou”– Aya niyo magambo Social Mula yatambukije kuri Instagram ye.

Uyu mukobwa yagiye agaragara kenshi ari kumwe na Social Mula. Gusa ntihagire uwerura ngo avuge ku rukundo rwabo bombi.

Ibyishimo ni byose kuri Social Mula na Uwase Nailla

Ahubwo ugasanga baracana amarenga ku mbuga nkoranya mbaga zabo zirimo Instagram, Facebook n’ahandi. Rimwe na rimwe Social akavuga ko ari ubushuti busanzwe.

Ni nawe ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Amahitamo’ aheruka gushyira hanze ubu iri no mu ndirimbo zikunzwe cyane mu mazu abyinirwamo ‘’Clubs”.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko Uwase Nailla na Social Mula bashobora kuba bamaranye imyaka irenga itatu mu rukundo. Ubwo icyo gihe bakaba baratangiye gukundana akiri mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

https://www.youtube.com/watch?v=rf_Ym_emSfg

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yagize angahe uwo mukobwa? Mujye mukora inkuru mushiremo amakuru yose mubona abasomyi bakenera

Comments are closed.

en_USEnglish