Digiqole ad

Social Mula ntakora muzika ngo azajye mu marushanwa

Mugwaneza Lambert umwe mu bahanzi batatinze kuzamuka bitewe na zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa uzwi muri muzika nka Social Mula, asanga akora muzika kubera impano aho kuyikora ngo agire irushanwa azajyamo.

Umuhanzi Social Mula
Umuhanzi Social Mula (Archive)

Uyu muhanzi ubu uri mu irushanwa rya Salax Award mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka gusa ugasanga afite n’umubare mukeya w’amajwi ugereranyije n’abo bahanganye, abantu benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bahamya ko ari umuhanga ariko agifite byinshi agomba kumenya uburyo abandi bahanzi bakora ibikorwa byabo.

Ibi byose rero byagarutsweho cyane ubwo Social Mula atazaga mu bahanzi 15 batoranyijwemo 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS4. Gusa ku ruhande rwa Social afite icyo abivugaho.

Mu kiganiro na Umuseke, Social yagize ati “Nkora muzika yanjye kubera impano mfite, ntabwo nkora muzika nyikorera irushanwa runaka kuko kurijyamo biterwa n’ibikorwa wakoze. Icyo ngomba gukora ni ukurushaho gukora indiribo nyinshi kandi nziza ari na yo nzira yo kuzajya muri ayo marushanwa.”

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo zagiye zikundwa cyane bitewe n’ijwi rye, izo ndirimbo zirimo ‘Abanyakigali’, ‘Agakufi’ na ‘Hansange’ afatanyije na Farious wo mu gihugu cy’u Burundi.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish