Digiqole ad

Sobanukirwa n’ingengo y’imari.

Sobanukirwa n’ imikoreshereze y’ingengo y’imari ya leta.

Urugaga rw’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iravuga ko ari ngombwa gukorana na Leta kugira ngo abaturage babashe kubona ibyo bafiteho uburenganzira.

Ubusanzwe ngo Abanyarwanda muri rusange ngo nta makuru babaga bafite ku buryo ingengoy’imari ikoreshwa, kuko leta yayikoraga ifatanyije n’inzego zayo gusa.

Kuri ubu abaturage babifashwamo n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu (Societe Civil), bazajya bagira uruhare muri iki gikorwa, batanga ibitekerezo ndeste n’ibyifuzo bitandukanye.

Emmanuel Munyamariza umuyobozi w’urugaga rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu avugako mu gukora ingengo y’imari ya leta bireba buri munyarwanda muri rusange, binyuranye n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa na leta yihariraga imikoreshereze yayo.

Ngo kuri ubu, iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaturage bagiye kujya bafatanya mu gutanga ibitekerezo bizajya byitabwaho mu gihe bateganya ingengo y’imari ya leta y’umwaka.

Ibi bikazajya bikorwa binyuze mu biganiro ndetse no mu mahugurwa agenewe abaturage, muri gahunda yo kubamenyesha no kubaha umwanya wo gutanga ibyifuzo n’ibitekerezo byabo kuri iyo mikoreshereze y’ingengo y’imari.

Munyaruriza avuga ko nubwo iyi gahunda y’ibi biganiro aribwo igitangira, ndetse n’imbaraga zikaba zikiri nke ngo barateganya gukora ibishoboka byose mu gusobanurira abaturage ibirebana n’ingengo y’imari.

Mu gusobanurira abaturage ibirebana n’ingengo y’imari Munyaruriza aragira ati: “ingengo y’imari n’iki? bayifiteho ubuhe burenganzira? bayifitemo uruhe ruhare?”

Muri iyi gahunda, Civil society yamaze gukusanya ibitekerezo bitandukanye ibishyikiriza Ministeri y’imari n’igenamigambi, ndetse n’inteko ishinga amategeko. Ibi bitekerezo byibanze bikajya bisuzumwa na gouvernement, byaba ngombwa bigashyirwa mu ngengo y’imari ya leta.. bimwe mu byifuzo, iyo miryango imaze gushyikiriza Leta, harimo kuba Leta yakagombye kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ku bikoresho by’ubwubatsi.

Claire U.
Umuseke.com

en_USEnglish