Digiqole ad

Sobanukirwa n’Impamvu zitera indwara zo mu mubiri n’izo mu mutwe

Ubusanzwe, indwara iyo ari yo yose iba ifite ikintu cyayiteye. Akenshi iyo katabaye agakoko kinjiye mu mubiri ngo kawangize, ishobora guterwa n’uko impanuka yangije cyangwa yakomerekeje umubiri.

Nk’uko tubikesha Igitabo cyitwa “Pour un bon équilibre mental et spirituel” ku rupapuro rwacyo rwa 491, barerekana impamvu zitera indwara zaba izo mu mubiri no bitekerezo abantu batari bake badakunze guha agaciro.

1.    Guhorana kutanyurwa no guhora ubabaye

Ni zo mpamvu z’indwara z’umubiri n’izo mu ntekerezo. Abahora bababajwe n’izo ndwara nta byiringiro bagira, aho ibyo byiringiro ari byo bimeze nk’igitera umutima kwiyumvamo umutekano.

2.    Ingaruka zo gutegekwa n’inda (ubusambo)

Gutegekwa n’ipfa ni ubusambo. Kurya ubwoko bw’ibiribwa bwinshi bunyuranye ku igaburo rimwe birahagije gutera imivurungano mu gifu no kugutera kudacya mu maso. Iyo umuntu anejeje ipfa ry’umubiri we, akarireka rikishyira rikizana, ibitekerezo byose birahindana bikaba imbata y’ipfa rye. Kuryagagura (kurya buri kanya) no kurenza urugero (kurenza mbiga) bitera indwara yo gukunda gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe (perte de mémoire). Iyo tugeze ku meza tuba ibisambo, ibyo bikaba intandaro yo kuzimiza ibitekerezo no kwibagirwa ibyo wize, kudafata mu mutwe, ukemeza ibintu bimwe kuko ubyibuka ukabivuga usa n’ukekeranya, ariko intandaro yabyo ari ubusambo.

3.    Kurya inyama

Bitera kwandura indwara inshuro cumi. Kuzimenyereza bihagarika imbaraga z’ibitekerezo, iz’ubwenge n’izo gutunganya. Bitera akajagari mu mikoranire y’ingingo z’umubiri, bikijimisha intekerezo, bigakamura inzira z’ubwenge nk’uko dukomeza tubisoma mu gitabo Pour un bon équilibre mental et spirituel, urupapuro rwa 400, 401, na 402.

4.    Gukora amasaha menshi kandi ushonje

Bishobora gukenesha amaraso, bikananiza umwijima n’ubwonko, bigatera indwara.

5.    Gufatwa ku ngufu (viol sexuel)

Bishobora kubuza umuntu amahoro, akarwara indwara zo mu ntekerezo.

6.    Gushaka utarageza ku myaka 20 y’amavuko
Bisenya imibiri ikiri mitoto n’ubwenge butarakura, bikazatera ubumuga nyuma. Ku bagore, bishobora gutera indwara nyinshi zo muri nyababyeyi. Mu gitabo Evangéliser, urupapuro rwa 465 bagira bati : “Ubumenyi bw’ukuri bucukumbura ni ukumenya indwara n’impamvu yazo.”

Akenshi igikunze gutuma indwara ziba karande mu bantu ntizikire, ni uko nubwo ababizambya bamwe ari abantu bize, ariko umugabane munini w’abakoma mu nkokora uwo murimo wo gukiza ni abantu b’injiji, bavura batazi umubiri n’imikorere yawo, badasobanukiwe neza n’ibyerekeranye n’indwara, batazi gutandukanya imbaraga y’Imana n’imigenzo y’abantu, batazi gusuzuma.

7.    Gusama inda y’indaro ukayihisha

Bitera ingaruka nyinshi kuri nyina no ku mwana atwite, ariko gutwara inda ufite umugabo n’umutekano nta bwoba ufite, bitera umunezero, amahoro, ikiruhuko no kugubwa neza! Bikagira umusaruro mwiza w’uko umwana akura neza mu nda, n’ubuzima bw’umubyeyi bukagubwa neza. Umuganga.com

0 Comment

  • Ubusanzwe turya ngo tubeho! ababeraho kurya bumvire aha,kdi kwibabaza cyane sibyiza rwose tujye tworoshya ubuzima.

  • musobanturire inyama mwavuze nizarizozose?

  • ikibazo n’uko ubushakashatsi bugaragaraza ko ibiryo bigira akamaro nyuma bakatubwira ko bidutera indwara ubwose amaherezo ni ayahe? nkurikije ibyo nsoma nsanga buriwese akwiye gusaba Imana ikatwirindira kuko ibyo tubwirwa ntibibura kutugira ho ingaruka kandi baba baduhaye n’urugero tugomba gufata naho ubundi kuva icyaha kije mu isi ibintu byose byaranduye ntakitagira ingaruka k’ubuzima bwacu . nah’Imana n’umwana wayo

Comments are closed.

en_USEnglish