Digiqole ad

Snoop, ubwoba ku gitsina cya Lady Gaaga

Snoop Dogg ngo atewe ubwoba bwinshi no kuba yakorana imibonano mpuzabitsina na Lady Gaaga mu gihe atekereza ko byaba bikanganye kuryamana nawe.

Uyu mugabo umenyerewe mu njyana ya Rap avuga ko ubusanzwe yubaha Lady Gaaga kandi ko ngo anakunda indirimbo ze, gusa akaba atewe ubwoba no kuba yakorana imibonano mpuzabitsina na Gaaga kuko ngo byaba bidasanzwe. Aganira na Blackbookmag.com, Snoop Dogg yagize ati: “Ntibisanzwe kuryamana nawe. Ntawamenya, ashobora kuba afite inzoka cyangwa se icyuma mu gitsina cye ushatse kugira icyo umukuraho.” Ati: “Sinshinja Lady Gaaga. Ateye neza, ariko sinkeka ko ari cyane.”

Lady Gaaga n’isura idasanzwe

Contactmusic.com, urubuga rwandika amakuru ku byamamare muri Amerika, rutangaza ko Gaaga azisanga yabaye nk’intumwa ya shitani (Devil’s sporksperson). Lady Gaaga yagaragaye mu mwaka wa 2010 yambaye umwenda ukoze mu nyama z’amaroti ubwo yitabiraga ibirori bya Grammy Awards atwawe mu gisa n’igi rinini.

 

Lady Gaaga yambaye ikanzu ikozwe mu nyama- Isura ikanganye na Lady Gaaga
Lady Gaaga yambaye ikanzu ikozwe mu nyama- Isura ikanganye na Lady Gaaga

Uyu muhanzikazi yanagaragaye mu biganiro bitandukanye n’abanyamakuru afite isura iriho utuntu dutumbye nk’amagufwa hejeru y’amatama no kubitugu, anatangaza ko ngo ya tuvukanye.

Nubwo ariko Snoop Dogg wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Drop it like it’s hot’ yagiye agaragara mu ndirimbo zitandukanye afatanije n’abandi bahanzi harimo nka Katy Perry, Pussycat Dolls ndetse na Gorillaz muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, atsindagira avuga ko nta numwe muri bo yifuriza kugera ku rwego rushimishije.

Umunyamuziki mu njyana ya Hip-Hop, Snoop – uri no kwitegura kumurika album y’indirimbo yise ‘Doggumentary’, agira ati: “Abaraperi ntidukeneye abaririmba pop kugirango dutere imbere. Gusa mumenye ngo ni abahanzi bangahe ba pop bifuza kugurisha indirimbo zabo, shaka umuntu umwe muri Hip-Hop abereke uko bikorwa.”

Claude KABENGERA
Umuseke.com

 

3 Comments

  • Mbega inyama zi ryose!! uwangira imbwa!!

    • nkugizeyo

  • lady gaga ntibamwitiranye n’intuma ya shitani kuko ni umuntu usanga muri we yifitemo ubuhanzi ,usanga mu ndirimbo ze aho abandi baba baririmba ibintu bisa ,we azanamo udushya tutamenyerewe,bityo rero mwitege n’ibindi bizabatungura ariko mukishima

Comments are closed.

en_USEnglish