Digiqole ad

Sitade Huye izakira 12000 bicaye

Sitade yubakwa i Huye izaba yakira abantu 12 000 bicaye; Mu mugi wa Butare mu karere ka Huye hatangiye imirimo yo kubaka sitadi ahahoze hari sitadi Huye. Sitadi yubakwa n’isosiyeti y’ubwubatsi COTRACO, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana bicaye 12 000, naho imirimo yo kubaka ikibuga ikazamara amezi agera kuri 4,5.

Ikimashini kirimo gikora ahazashyirwa igitaka kiva muri sitadi
Ikimashini kirimo gikora ahazashyirwa igitaka kiva muri sitadi(photo umuseke.com)

 

Sitadi y’i Huye irubakwa ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, amasezerano yo kuyubaka ikaba yarayagiranye n’isosiyeti COTRACO nayo ikajya ijyenzurwa n’indi yitwa NG’ANDU CONSULTING LTD.

Ubwo umuseke .con wasuraga ahakorerwa imirimo yo kuvugurura ikibuga cyari gisanzwe, waganiriye n’umwe mu ba injiniyeri (engeneer), ushinzwe kugenzura imirimo yose ihakorerwa, maze atubwira byinshi ku bijyanye na sitadi yubakwa i Huye.

Ku bwe ngo iyi sitadi izaba ari iyakabiri nyuma ya Sitadi Amahoro y’i Remera, ikazaba iruta iy’i Rubavu ku Gisenyi. Ing. J.P IYAKAREMYE ati: “Ni sitade izaba ifite ahantu hane ho guhagarika amamodokari (parkings), eshatu hanze ya sitadi n’imwe VIP imbere.”

Ubwatsi ni bumwe bw’ubukorano (terrain synthétique), ikibuga kikazaba gifite ibipimo byemewe na FIFA, m110/ m75.Ikindi kizaba kiyitandukanya n’iyari i Huye izaba ifite tiribini (tribune), enye zitwikiriye.

Ubusanzwe imirimo yo kubaka ikibuga yagombaga kuzamara amezi 4,5 ariko ngo gishobora kwiyongera kubera umwanya uzongerwaho w’ahuntu (Running Track) abasiganwa ku maguru bazajya bakorera. Ibi bizatuma amafaranga yo kubaka kiriya kibuga yanganaga na miliyoni 600, hiyongeraho miliyoni 120, kujyirango imirimo ibe irangiye.

Indi mirimo yose ijyanye n’iyubakwa ry’iki kibuga umuseke.com ukazajyenda uyibakurikiranira kujyera ubwo izaba yuzuye.

Ahahoze ari mu kibuga cya Sitadi Huye
Ahahoze ari mu kibuga cya Sitadi Huye(photo umuseke.com)

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ahakozwe ureba kuruhande ruteganye na Radio Salus
Ahakozwe ureba kuruhande ruteganye na Radio Salus (photo umuseke.com)

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ahamaze gusizwa n'amamashini, umuntu arebara ku ruhande rw'ahari urwambariro
Ahamaze gusizwa n'amamashini, umuntu arebara ku ruhande rw'ahari urwambariro(photo umuseke.com)

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ibirundo by'igitaka kizifashishwa
Ibirundo by'igitaka kizifashishwa(photo umuseke.com)

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

12 Comments

  • abanyabutare nyuma yo kubona isoko noneho babonye na stade!?nagashya gusa na RWABAYANGA bazayikore

  • ibi bigaragza ko urwanda rugenda rutera imbere, nyuma yisoko butare ibonye stade,, ibi nibintu byo gushimira leta yubumwe bwabanyarwanda igenda iterea imbere mumajyambere, merci presidant paul kagame, icyindi twakwisabira nkabantu bakunda foot mu rwanda nuko wadukiza jules muri ferwafa kuko yayigize nkakarima ke? muzaba mukoze,,,

  • Umupira w’amaguru ukomeje gutezwa imbere mu Rwanda. Dushobora kuzongera kuryoherwa na Ruhago, muminsi iri imbere, bitewe n’aho u Rwanda rugana heza.

  • mbega byiza!! umugi wa huye wari ugizwe n’inyubako zishaje urimo uratera imbere mu nyubako zigezweho.

    • Uretse iza leta izindi ni izihe se?Yeweee uransekeje tu

  • iyi stade ndunva izaba igezweho?ndibaza ko mukura noneho izatwereka umupira yahoranye.

  • Ikibuga se ni ikipe babanze bite kukibuga cyabo.

    • Nako ikipe

  • turashimira kagame paul watwemereye stade ubwo yiyamamazaga muri manda itangiye burya koko imvugo ye niyo ngiro komera kagame wacu

  • Cong abayobozi cyakora Mukura nayo bayishakire ibisubizo kugirango ijye ishimisha abantu.

  • ee ewana umusaza ibyo avuze biba byo kabisa muzehe wacu uri INTWARI pee komeza ube umuyobozi mu bayobozi twe turakwemera yuzakugwa inyuma KABISA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ndashimira abayobozi bakuru bigihugu uburyo bakomeze kwita kwiterambera bubaka amastade ibibuga ryindege bibinde byishi.

Comments are closed.

en_USEnglish