Digiqole ad

Sir Alex Fergurson arashyize araruhutse

Sir Alexander Chapman Fergurson ku myaka 71, nyuma y’imyaka 27 atoza ikipe ye ya Manchester United niyo yatangaje ko uyu mukambwe iyi shampionat iri gusozwa nirangira azafata ikiruhuko.

Arasezeye nyuma y'imyaka 27 atoza umupira
Arasezeye nyuma y’imyaka 27 atoza umupiraF

Uyu musaza utoza Manchester United kuva kuwa 6 Ugushyingo 1986 yatwaye ibikombe bigera kuri 38 byose hamwe mu myaka 26 atoza iyo kipe.

Ati “Icyemezo cyo guhagarika gutoza nagitekerejeho neza. Iki nicyo gihe, kandi ni ngombwa. Ngiye guha icyubahiro n’umwanya umuryango wanjye, n’umugore wanjye. Banshyigikiye mu gihe cyose namaze ntoza ikipe ya Manchester United reka nanjye mbahe umwanya.”

Fergurson akaba ariwe mutoza wa mbere w’umwongereza wahiriwe cyane na ruhago kurusha abandi mu mateka yabo. Ibi yabiherewe n’Umwamikazi w’Abongereza icyubahiro cya Commander Order of the British Empire, CEB.

David Moyes Umutoza wa Everton niwe uri guhabwa amahirwe menshi yo kumukorera mu ngata. Moyes yarangije amasezerano ye na Everton akaba atarayongera.

Isi y’umupira w’amaguru kuri uyu wa 08 Gicurasi iri kuvuga cyane kuri uyu mukambwe wamenyekanye cyane kubera uburambe no guhozaho mu murimo we akora yihekenyera utwunku cenge!

Ibigwi mu bikombe Fergurson yatwaye

Premier League: 13

FA Cup: 5

League Cup: 4

Champions League: 2

Cup Winners Cup: 1

FIFA Club World Cup: 1

UEFA Super Cup: 1

Inter-Continental Cup: 1

FA Charity/Community Shield: 10

Ibihembo n’amashimwe yatwaye ku giti cye (personal honors) bibarirwa kuri 152. Birimo kuba umutoza w’ikinyejana cya 21 yahawe mu 2012 n’urwego rushinzwe amateka n’ibarurishamibare mu mupira w’amaguru.

Mu Ugushyingo 1986 ubwo yahabwaga akazi
Mu Ugushyingo 1986 ubwo yahabwaga akazi

Ferguson yibanira n’umugore we Cathy Ferguson bashakanye mu 1966, bafitanye abahungu batatu (Mark wavutse mu 1968) na Darren na Jasson impanga zavutse mu 1972.

Ferguson aba mu ishyaka rya Labour Party akaba n’umwemu baritangamo imisanzu minini mu Ubwongereza. Abatuye i Manchester bagaragaje ikifuzo ko yaba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko. Bibaye yaba ariwe muntu wa mbere mu Ubwongereza wicaye mu nteko yabo bita “ House of Lords”

SOCCER+Man+_93
Mu ntangiriro z’umurimo we mu 1986
SOCCER+Man+_45
David Moyes (iburyo) niwe bivugwa ko azamusimbura
135453202
Abafana ba Manchester United babona yakora ibirenze gutoza akajya mu nteko
SOCCER+Man+_68
Kuri Old Trafford ntibazamwibagirwa

Photos/Manutd archives

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Server IP]
    manchester ifite soba hasi ibibazo ubu igiye gusoba hasi hejuru

  • Among the wise and consistent coaches I have watched, Sir Alex Ferguson is the best. He has made a history in the transformation of football.

  • Ntakindi kimujyanye uretse gutinya igaruka rya Mourinho muri Chelsea.Abonye nta kandi gakombe yari buzongere kubona ahisemo kwiciraho. bon voyage Ferguson, na Howard webb ahite ajyana nawe bafatanyije kwibira man u

  • always respect mzee

  • Have a nice rest muzee! y’ve made football so sweet even for me Arsenal fan

  • FERGU WADUKOREYE BYINSHI KANDI N’UBUJYANAMA MURI EQUIPE TURABUKENEYE. UZATUBE HAFI. TURAKWEMERA MUZEHE WAWU!!!!!!!!!!

  • nibyizacyenee……………..

  • birababaje kubona Ferguson asezeye

  • Igendere amakipe warayavutuye n’ibikombe urabitwara

    Reba comment ya Prime minister cameroun

    David Cameron

    Sir Alex Ferguson’s achievement at #MUFC has been exceptional. Hopefully his retirement will make life a little easier for my team #AVFC

    Read more: http://www.thesun.co.uk/sol/homepage/sport/football/4919209/Alex-Ferguson-tributes-as-Man-Utd-manager-retires.html#ixzz2TT2IfHQJ

  • ntabwo mfana MANU ariko Fag yari umuhanga muri bwongereza

  • ariko uyu wiyita kale murabona atarwaye?amaso ye aba mazima?mbona ari umusazi.nibwo akireba umupira ntawamurenganya.ubuse ataniye he na ba ba rayon b,urusaku!

  • mer6 bcp tonto,igenda ryawe ndumva ritumye nongera gukunda cyane ruhago yo mu bwongereza,urakoze cyane kuba ubikoze,ari uko chelsea ikweretse ko nayo ari equipe,ahubwo mze buriya abantu bashaje ndabubaha cyane,buriya wabona warimo ureba ko man u igiye kuzicwa n”agahinda ukikuriramo akawe karenge,thx alot.

  • [Marked as spam by Antispam Bee | Spam reason: Server IP]
    mzee wetu!aba red devil tuzahora tukwibuka!

  • MZEE WANGU HUMPENDA SANA NA MAN U KUONDOKA KWAKO KUMENIHUZUNISHA SANA. TUTAONA MANAGER KAMA WEWE? EB! UNALAZIMISHWA KZOESHA NA KUMSAIDIA MANAGER MPYA.MZEE FARGUSONI OYE!!!

  • Isi izarinda irangira tutongeye kubona umutoza nka fag! gusa azatube hafi nkumujyanama mukuru.,

  • Abantu nka kale ntimukabatindeho nta muryango wabuze ikigoryi cg abaswa natwe kuri uru uru rubuga dufite umwe muri abo babiri ariwe Kale. Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Ferguson u did well,

  • Mzee Ferguson! Genda wiruhukire kuko warakoze pe! Ibyo wakoze amateka azabikwibukira kandi n’Imana izabiguhera umugisha. Umupira w’amaguru, Manchester, Abongereza, Uburayi n’Isi yose muri rusange tuzaguha icyubahiro kuko wahaye agaciro Umurimo wawe kandi ugeza Manchester United ku ntambwe idashidikanywaho!!! Gira amahoro!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish