Digiqole ad

Sinigeze mvuga ko Knowless ari umuswa – Kamichi

Bagabo Adolphe uzwi cyane ku izina rya Kamichi nyuma y’aho asezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 akaza gutangaza ko yemeye intsinzwi ariko ko yibaza uburyo abahanzi bamwe bakomeje, yaje gucisha ubutumwa k’urubuga rwe rwa facebook.

Aha yagize ati "Nubwo mvuye mu irushanwa ariko ndi rutindukaninkubito"

Aha yagize ati “Nubwo mvuye mu irushanwa ariko ndi rutindukaninkubito”

Mu butumwa bwe yagize ati “Sinigeze mvuga ko Knowless ari umuswa bwimbi mu kuririmba. Nagize nti “maybe she is not the best vocalist”, Ndongera nti “christopher was the youngest but also the best vocalist”mubyumve neza rero ntitwagira ba best babiri. Knowless kuba atariwe best rero si igitangaza”.

Kamichi nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, yanakomeje asaba abakunzi be nubwo avuyemo bashyigikira umuhanzi Riderman ukiri mu irushanwa.

Aya marushanwa azakomeza kuwa 10 Kamena hamenyekana uwatwaye igihembo ndetse n’uko bariya batanu barushanwa, uwa mbere akazahabwa igihembo.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish
en_USEnglish