Digiqole ad

Sinigeze mvuga ko Knowless ari umuswa – Kamichi

Bagabo Adolphe uzwi cyane ku izina rya Kamichi nyuma y’aho asezerewe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 akaza gutangaza ko yemeye intsinzwi ariko ko yibaza uburyo abahanzi bamwe bakomeje, yaje gucisha ubutumwa k’urubuga rwe rwa facebook.

Aha yagize ati "Nubwo mvuye mu irushanwa ariko ndi rutindukaninkubito"
Aha yagize ati “Nubwo mvuye mu irushanwa ariko ndi rutindukaninkubito”

Mu butumwa bwe yagize ati “Sinigeze mvuga ko Knowless ari umuswa bwimbi mu kuririmba. Nagize nti “maybe she is not the best vocalist”, Ndongera nti “christopher was the youngest but also the best vocalist”mubyumve neza rero ntitwagira ba best babiri. Knowless kuba atariwe best rero si igitangaza”.

Kamichi nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, yanakomeje asaba abakunzi be nubwo avuyemo bashyigikira umuhanzi Riderman ukiri mu irushanwa.

Aya marushanwa azakomeza kuwa 10 Kamena hamenyekana uwatwaye igihembo ndetse n’uko bariya batanu barushanwa, uwa mbere akazahabwa igihembo.

Kamichi, abinyujije kandi kuri Facebook page ye akaba yasabye abakunzi ba muzika gutora Riderman ngo kuko mu irushanwa babanyemo yabagaragarije biciye ku bafana ko ariwe “Super Star”

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ahubwo rider man niwe muswa cyane.iyo aririmbye ugirango ni ikimasa cyabiye.

    • Hahahahaaaa

  • Ikimasa kirivuga nticyabira wowe Kalisa.

  • umva mwana wo mu nkoto knowless azi gukora stage ariko ijwi ryo ni nk’iry’icyiyoni

  • kamichi ibyo avuga ni ukuri kutavangiye.ijwi rya knowless riteye agahinda.christopher ntanaho bahuriye ntitwabagereranya.naho igikombe cyo cyari gikwiye riiderman ariko kubera kata bazagiha knowless.askye ibyo mu rwanda biteye iseseme

  • RIDERMAN OYEE!!!!!UZATSINDA TUKURINYUMA

Comments are closed.

en_USEnglish