“Sinemeranya n’abasigaye bacungana n’indirimbo ngo zashishuwe”- Clement Ishimwe
Ishimwe Clement umunyamuzika utunganya indirimbo z’amajwi muri studio ya Kina Music, aratangaza ko atemeranya n’abantu bamaze kugira ingeso yo gucungana n’indirimbo yasohotse nshya ngo bumve ko hari iyindi bisa ibyo bakunze kwita ‘Gushishura’.
Clement ngo asanga bimaze gufata indi ntera kandi nta nyungu babibonamo ahubwo ari uguca abahanzi intege nubwo kuri we atanemeranya n’aba producers bakora indirimbo ‘bazishishuye’ ku zindi.
Clement yabwye Umuseke ko atiyumvisha uburyo hari abantu birirwa bategereje indirimbo isohoka ngo bayijore bumve ko nta yindi bisa.
Yagize ati “Umuntu uzindurwa no gufata indirimbo agatangira kuzigereranye aba ashaka kugera ku ki? Nibaza ubunararibonye afite muri muzika ku buryo ashobora kumva ikintu cyiganywe muri iyo ndirimbo”.
Clement asobanura ko nta nyungu n’imwe ibirimo usibye gusebya abahanzi n’umuhate wabo. Gusa yemera ko bidakwiye ko abahanzi n’aba producers bakora indirimbo bagendeye ku zindi zakozwe mbere cyangwa bazigana, ariko akanagaya abacunga buri ndirimbo nshya ko itavanywe ku yindi.
Clement unayobora Kina Music avuga ko izo ndirimbo zikoze ziganye izindi nawe azumva, ariko adashobora gufata umwanya wo kujora abazikoze kuko baba bafite icyo bashaka kugeraho.
Gusa yemeza ko abakora umuziki bakwiye kwihimbira izabo ari nako biyungura ubumenyi aho kujya kwigana indirimbo z’abandi.
Mu muziki mu Rwanda hamaze iminsi havugwa gukopera ku ndirimbo z’amahanga bakazitunganya mu kinyarwanda badahinduye byinshi uretse ururimi.
Imwe mu ziherutse kuvugwa cyane ni indirimbo “Fata Fata” yakunzwe cyane mu Rwanda, ariko isa neza neza n’indirimbo “Banono” y’abahanzi Jane Osbone na P’Jay bo muri Zambia yasohotse mu myaka ibiri ishize.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
None se tuvuge ko ageze hariya atazi icyo bita CRITIQUE D’UN OEUVRE ? ariko bimeze byaba bibabaje!!
Nonese Clement we!wibazako ari iyihe mpamvu mumuhanda hajya police?!suguca akajagari nabatwara batabifitiwe ubushobozi?nonese ko numva urwanya abanenga amakosa mukora urumva ibikorwa byanyu muzabirenza umutaru koko mweneda?anyways,kora ibikwiye ufashe nabagenzi bawe murebe ko mwagera kure mukarenga i gatuna
Of course ntiyakwemeranya nabo, kuko that’s where gets his easy bread. Gukora ibyabandi ntiyicare ngo afate umwanya ngo yige ibye. then bakamwita producer? What do they produce really?
Arasetswa n’abazinduka ngo bategereje kumva ko indirimbo itashishuwe. hama se bo bitwa aba producer bicara bagategereza beats zabandi ngo zisohoke, kugirango babashye abanyarwanda, tubagire dute?
haha ni uko aziko ari mubabikora cyane nawe!ubundi se hari inkumi yigaya?n’iyo yaba ifite amabinga angana ate!anyway nibaza ko ababikora(abazinenga) bataba bazinduwe no guca intege abahanzi (niba koko abo bashishura twabita abahanzi)ahubwo numva ko baba babifuriza ibyiza kuko nibashishura bazaguma bari local na music yacu igume ari local nyamara mugihe bahagurutse bagakora ibyabo bazagera kure nka ba Mani Martin ndetse banaharenge babe ibyamamare n’imahanga!none se Clement, wibaza ko nka Knowless abaye icyamamare nka Stromae nawe utabyungukiramo?ubu se imyaka abo bahanzi bawe bamaze muri muzika wigeze wumva hari n’umwe wegukanye igihembo imahanga cg ngo indirimbo ye irenge umutaru?mubashukisha gusa kujya kuririmbira abanyarwanda mu Bubiligi nabo bakagira ngo babaye aba super stars ku rwego rw’isi kuko buriye indege!turifuza kuzabona abahanzi nyarwanda nibura 20 bameze nka Mani Martin, Stromae, Samputu, n’abandi!!!Badakeneye uduhendabana twa Guma Guma cg Kinamusic, Bridge Rec n’izindi nk’izo. ibaze nk’umuhanzi nyarwanda atumiwe muri studio yo muri Amerika kujya gukorerayo indirimbo avuye muri Kinamusic ntiwakwishima se cyane????
ufite iminwa myiza gusa iri somwable!!! Uwayintiza iminota 3 gusa!!! Knowless arya neza gusa!!!
Ibyo avuga nibyo gusa birakwiye abahanz bakwiremamo ubushobozi bwo gukora ibyabo bwite bakoresheje umutwe abatabishoboye bakagaragara.ariko mwebwe ibitangazamakuru simwe mupromotinga ibishishurano kd ibizima bihari?
Jye kera najyaga nibwira ngo abahanzi bacu ntibarenga imbibi z’u Rda ahari kuko ururimi rwacu ntahandi ruvugwa ariko naje gusanga ntaho bihuriye kuko na ba Yvone cakacaka n’abandi bamenyekanye afrika yose ndetse no kuyindi migabane kdi baririmba ikizuru , ahubwo kwigana injyana z’abandi no gushishura n’indwara ikomeye bagomba gushakira umuti bihuse.
aba producers biki gihe na ba mbere, muri amerika urashishura ukabihanirwa ndetse ukaba wafungwa. ndetse no mu rwego rwo gucibwa ubonye ibyo ushyigikira.. plagiarism ni kosa rihanwa hari na bahemberwa kugenza no gufata ababikora. ni ikibazo kiterambere ry ubutabera. @clement gukora ibyo wize birafasha.
Comments are closed.