“Sinema ntiragera aho gutunga umuntu nta kandi akora”- Liane Mutaganzwa
Mutaganzwa Liane umwe mu bakinnyi ba sinema b’Abanyarwandakazi bakunzwe cyane bitewe n’imikinire ya bo, asanga hakiri urugendo rurerure rwo kuba umuntu yagera aho agatungwa na sinema nta kandi kazi afite .
Ibi abitangaje nyuma y’aho ku nshuro ya mbere ari mu bakinnyi ba sinema bitwaye neza mu mwaka wa 2013 mu irushanwa ryiswe ‘Rwanda Movie Award’.
Bityo rero Liane yishimira aho ageze mu mikinire ye ikundwa na benshi ariko na none akaba atangaza ko bigisaba imbaraga nyinshi ngo umuntu yakina sinema bimutunge nta kindi kintu akora k’uruhande.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Liane Mutaganzwa uzwi cyane ku izina rya ‘Michelle’ bitewe na filimi yakinnyemo yiswe ‘Rwasa’, yagize byinshi asobanura kuri sinema Nyarwanda n’uko we abibona.
Yagize ati “Kugeza ubu nishimira aho ngeze mu mikinire yanjye, gusa nanone bishobora kuba byiza kurushaho umuntu aziko ariko kazi kamutunze yarushaho kubiha umwanya urambye bityo n’ubumenyi bwakwiyongera kurusha.
Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza ko ubu sinemaNyarwanda irimo gutera imbere wenda bizagera aho bibe umwuga w’umuntu umutunze”.
Liane yatangiye gukina bwa mbere mu mwaka wa 2000 akiri umwana muto , aza kongera gukina filimi mu mwaka wa 2010, izo filimi zose yakinnye ntabwo zamumenyekanishije cyane nk’iyo yakinnye mu mwaka wa 2012 ariyo ‘Rwasa’ ibice byose uko ari bitatu.
Filimi zose hamwe amaze gukina zigeze kuri enye , gusa anafite gahunda yo gukomeza kuko abikora abikunze.Yakomeje asaba abakunzi be ko bakomeza kumuba hafi mu irushanwa arimo ndetse akaba anizeye kuryegukana nta gihindutse.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yes mwana mwiza ibyo ni byiza kuba umuhanga mu byo ukora. Tukuri inyuma twese.
Yego ni byo koko uyu mwana w’umukobwa akina neza cyane ,kandi turamushyigikiye! Ariko rero nkaba nanamugira inama, ntazitware nabi nkuko tujya tubibona kuri bamwe na bamwe iyo bamaze kumenyekana!
courage Liane! Abadende mwese let’s vote for our classmate
Courage Liane!!!
Twizere ko iyi Award nta wundi bazayiha……Turagutora cyane…
On est vraiment fiere de toi Liane..
hesha abakobwa bise ishema ma chere.
so let’s vote,vote and vooote for her….she deserve the award!
yego birumvikana cyane inzira iracyari ndende ku muhigi wumhanga umzira gtaha ataronse.arko liane byaba byiza cyane ubaye artist kursha uko waba actor,actress. ngo utegereje film zabandi gusa.apana mu ghe ufte sponsor wajya uziyandikira ukaziyobora udategereje aah nzahagamagarwa mri company runaka.proud ov u ma sst.mu byo wifuza kzajyeraho.
Comments are closed.