Digiqole ad

Sinarinziko ubwiza bwanjye bwatuma Padiri ava mu gipadiri.

Muraho abasomyi b’uru rubuga, nagirango nanjye mbabwire ibyambayeho mungire inama kuko nabonye mugira ibitekerezo byubaka wenda nanjjye hari icyo mwanyungura.

Nakunzwe na Padiri
Nakunzwe na Padiri

Kuri paruwasi yacu haba amakorali atatu, njye nkaba ndirimba muri imwe muri zo. Padiri  yamenye ndirimba mu kiriziya, noneho tuza gutangira kumenyana kubera imirimo itandukanye njya njya gukorera kuri paruwasi.

Padiri  twaraganiraga cyane nkamubwira ibyanjye byose nta nakimwe muhishe, kuko numvaga mwizeye cyane bitewe nukuntu namubonaga bikiyongeraho ko ari na padiri.
Ibyo byatumye turushaho kumenyana cyane atangira no kujya aza iwacu mu rugo kunsura. Padiri  umunsi umwe nibwo yantumyeho ngo aranshaka cyane nze gukora ibishoboka byose tubonane.

Padiri twarabonanye duhurira mu busitani bwa paruwasi arangije arambwira ngo ninicare afite ikintu gikomeye cyo kumbwira, mpita numva ubwoba buranyishe, ndicara arangije arambwira ngo arankunda. Nahise nseka nanjye mubwira ko mukunda.Yahise ambwira ngo: “Ubwo nawe unkunda reka dukundane”.

Njye nabifahe nk’aho ari urukundo rusanzwe ariko we ambwira ko yifuza ko twabana. Nahise numirwa mubwira ko njye mukunda nka musaza wanjye muri Christu Yezu, gusa numva biranyobeye.

Ubwo nahise ntaha njyenda nibaza byinshi, guhera ubwo iyo nahuraga na padiri yakomezaga kumbwira ko ankunda cyane ko yifuza ko tubana. None mu minsi yashize nibwo yasezeye mu gipadiri arambwira ngo yasezeye kugira ngo ampamirize ko ankunda by’ukuri kandi ko yifuza ko mubera mama w’abana.

Ngo ubwiza bwanjye yaba ubwo ku mubiri n’ubwo ku mutima nibyo bimukuye mu gipadiri. Ubu njye sindamwemerera urukundo kuko mbonansa nk’aho ndi ikigusha kuri we, kandi ndi kwibaza niba koko nzemera nkabana na Padiri .

0 Comment

  • Umva, kurongorwa n’uwahoze ari umupadiri ntacyo bitwaye. Icyo nakubwira nuko nawe niba wumva yakubera se w’abana bawe, ntihagire ikiguhagarika kumukunda cyane cyane ko agufiteye urukundo rukomeye cyanee. Ariko nawe nawe hari ikintu utatubwiye, urabona yavamo atarabona munsi y’ukondo wawe? Biragaragara ko nawe wamweretse ko umukunda none akaba yaranyuzwe, noneho akiyemwza kwiyambura ikanzu. Mugirire vuba cyane rwose.

    • Muvandi, nakugira inam yo gusenga cyane kuko iyo ni shitani pe! none se uhuye n’umugabo ufitanye ibibazo n’umugore wamushyigikira ngo akore divorce mubane? ni kimwe rero na padiri, yagiranye isezerano n’Imana ,n’ubwo afite ibibazo ariko isezerano rirahari, mufashe kurigumamo rero.Kora noveni wisunze umubyeyi B.Mariya , wowe na padiri muzasubizwa. komera, natwe turagusengera

      • Well said my dear!! I totally agree with you!!

  • uwo mupadiri si uwambere uvuye mu bupadiri.ikindi kandi niba yararangije kuvamo urangira iki kuba nyina w’abana be?

    • Padiri yagize neza! Ni umunyakuri yanze guca imana inyuma. Ni ibisanzwe guhindura ubuzima. Kunda ugukunda!

    • Yoooo!
      very simple,love ni love nyine
      aho gukundana ari mu gipadiri mwakundana yakivuyemo,ntabwo uri ikigusha oyaaaa
      ahubwo ntuzatume ajya ahandi uzamube hafi,kuko iyi ni reciprocite kandi bibaho gake gashoboka,so nawe ntutakaze ta chance,koko uzamubere maman w’abana be!
      hahahhahahha vocation !!!!!!!!

      • Umva nkubwire padiri ni umunyakuri kabisa. Yakubereye imfura rwose akwereka ko agukunda by’ukuri kugeza aho yiyambura ikanzu. Nawe rero reka kumuhemukira kuko padiri ni umuntu nk’abandi nawe ashobora gukunda kandi agakundwa. So reka kumuhemukira kuko biragaragara ko yagukunze rwose.

  • erega abapadiri nabo ni abantu nk’abandi. ndavuga baremanywe nabo gukunda. so niba bimeze bityo reka kumudeceva umukunde nk’uko agukunda kdi yakwitangiye akemera kuva mugipadiri ari wowe akurikiye. ntutinye kubana na we niba umukunda kuko nta kizira waba ukoze.

  • Sibwo Tugiye kuzabura abazajya badusomera misa ? Nge ntinya Imana Umuntu wagize amasezerano n’Imana akongera akayashesha numva mutinye . Ariko se nubundi komwarangije kubyumvikanaho ukamwemerera urabaza iki kandi ?

  • mwenedata aho kugirango azacumurire mumurimo yatorewe kubera wowe yavamo mukabana kuku aho kugirango ahore akwifuza kandi anagaragaza ko ari padiri navemo murushinge kandi mukomeze no gukorera Imana muri kumwe

  • sha reka nkubwire wanivugiye ko uri umukristu ubwo ufite nicyo uzasubiza Imana kuko uzaba waragize uruhare mukugusha intore yayo?!!! attention
    inama yanjye
    muhakanire ko utabana nawe umusabe asubire mu murimo yasezeranye!natakumva ujye kure ye hanyume ureke contacts zose nawe!ariko rwose nkugiriye inama wahunga uwo muntu benshi baba buzuye imyaku mfite experience!!ntakubeshye uwo uri we wese uzabona undi ugukunda ariko va kuri uwo muntu!!!yari inama yanjye ahasigaye usenge Imana ikumurikire.murakoze

    • Nanjye ntyo kuko nina wowo watumye avamo, abapadiri baragowe abakobwa birirwayo babaterekeye amaso, kandi nabo bambaye ubumuntu bigatuma bacumura, bagatezuka kunshingano zabo, ni abo gusabirwa

    • mujyanama ariko ntukamere nkaho utazi urukundo.Utekereza ko Nyagasani yahora umuntu ngo yakunze undi, Imana ni Urukundo nayo ubwayo witera undi mwana ubwoba ngo Imana izamubaza impamvu yagushije padiri. URUKUNDO NI RWOGERE!

  • Uru rukundo nti rusanzwe. We mukombwa birumvikana ko Padri ari umuntu nk’abandi ariko niba uri umukristu gatorika kandi uzi neza amahame remezo y’ukwemera gatorika ntibikwiye ko intama iyobya umushumba. niba yarakweretse ko agukunda nawe ukamwemerera ko umukunda nka musaza wawe, ntabwo yasezeye mu gipadri kubera wowe; ahubwo ni irari ry’umubiri.Mwegere umuganirize umugarure mu nzira nziza ibereye abakristu.Umusengere kandi umuhakanire kumubera umugore kuko ubwo buranga bwawe ejo ashobora kubona undi urengeje ubwawe nawe bikaba uko. Erega ntiwasiga Imana ngo ukurikire umuntu none ngo ejo bikunanire gukurikira undi. Ngaho kandi mukomere!

  • Mukobwa se ko mbona ufite gushidikanya,Padili wamunyihereye nkamusesekazaho urwanjye ko rwenda kuzanturitsa umutima!?

  • None se ko yaretse Imana akausanga, ari wowe ari n’Imana bagiranye amasezerano yo kuyiyegurira ninde ukomeye? Ni wowe cg ni Imana? None namara kukurunguruka akazabona undi ukurengeje uburanga ubwo urumva wowe uzaba usigaye he ko nawe azagusera akajya kuri wawundi abona uburanga n’itito bimukuruye? Itondere uwo mupadiri kuko ni indashima, umuntu utubaha igihango yagiranye n’Uhoraho?

  • Sanga undi mwana

  • Nshuti, ntago nakwifuriza kuzabura icyo ubwira Imana igihe izakubaza impamvu yayitwariye umugeni!!!! nakugira inama yo kumureka ndetse niba mwaranaganiriye uzatinyuke umubwire ko “Amasezerano yagiranye n’Imana igihe yayemereraga kuzayikorera” ko nta mpamvu yo kuyitererana hejuru y’ubwiza bidafite aho buhuriye n’Urukundo bujyanye n’Ubwiza Imana igira. Njye ku bwanjye ntago na gukonseilla kumwemerera, kandi imbere y’Imana ku bwanjya waba ufite icyaha.

    Bwira YEZU arakumva nshuti.

    • yewe nanjye ndunga muryuyu muvandimwe padiri mureke kuko igihango yagiranye n’Imana ntago cyoroshye ahubwo umufashe asubire mumurongo yari arimo .

    • Ibi noneho biranshobeye, ubu se noneho turafata iki tureke iki? icyo nzi gapapu ku bantu yari isanzwe ariko gupapura Imana ni hatari…. Pawulo muri bibiliya aravuga neza ngo bibabaye byiza bab ingaragu ngo ariko kuko ari abantu ngo aho kugira ngo bacumure bashaka… Padiri niba avanywemo no kwanga guhemukira Umusaraba yasenzaranye nawo naze asezerane numugore ariko niba ari ukugira ngo abone uko azajya n;ahandi, niyihane asabe imbabazi asubire mu nzira ya vatican pe… Imana imubabarire kandi imutabare..

  • Hari icyo udukinze pe! Ndumva padiri atakwiyambura ikanzu nta commitment yawe afite!

    Jyewe rero ntinya Imana, iyo aba jye Padiri akambwira ko ankunda, nakizwa n’amaguru nkamuvugira noveni nk’eshatu.

    Sinagucira urubanza ariko niba koko uri umukristu nyawe atari babandi bajya muri korari gushakamo ibindi, bakanagusha abo baririmbana bose,wari kugira amakenga, ukabona ko urwo rukundo rudasanzwe ukaruhunga.

    Simbona icyo ugishamo inama abantu nkawe, genda ugishe Inama Imana, Hamagara Roho mutagatifu abe ari we ukuyobora.

    Yezu nyirimpuhwe abavomere ku Nyanja y’impuhwe ze, nta kindi nakongeraho.

  • Muvandi,gusezera mu bihayimana ntibyoroshye pe aho harimo amayobera nonese Padiri yarasezeye bahita bamwemerera cg se mwari mumaranye igihe kinini rero!nimujya mutugisha inama mujye munatubwira inkuru yuzuye gusa niba uri umukristu koko banza wicengeremo wibaze koko ko icyo pâdiri yagukundiye ari ubwiza ese ababi bo ntibabona ababakunda?ahubwo ndabona uwo mupadiri yifitiye ikibazo kirari none nawe ngo urakundwa ndagirango nkwibutse ko basezerana ubusaserdoti iteka nkuko abashyingirwa basezerana kubana akaramata none ngo yabivuyemo kubera ubwiza iyo batwigisha ijambo ry,Imana ko batubwira ko twese twaremwe mu ishusho ry,Imana none ubaye mubi ku isura padiri akabikubwira ndumva yaba avuze ko n,Imana ari mbi!
    Mukobwa reka akamanyu kumutsima niba uri mwiza uzakundwa nabandi ahubwo mushakire umwanya umwicaze muganire hanyuma umusabe gusubira akandika indi barwa imusubiza mumurimo we kuko mubanye azaba akubangikanyije kuko yamaze gusezerana gukorera Imana ubuzima bwe bwose wowe ntacyo uzaba uri cyo uzaba uri uwo gukemura ibibazo by,irari gusa kandi ntuzigera wishima bibaho!
    Kandi bagore mbabwire iyo umuntu abaye padiri ntabwo aba akuriweho kutaba umuntu kuko mwibuke na Yezu yahuye n;abagore URETSE KO WE YABASOMAGA MU MITIMA KANDI AKABA YARI AFITE UBUDAHANGARWA KUKO YARI ImNmuntu, mwibuke ejo ivanjiri basomye y;ihabara Yezu yababariye ibyaha namwe mujye mujya kugisha inama abapadiri mubabwira ibikwiye ese wamubwiraga byose ushaka kugera kuki?Padiri ntakosa afite nimwe murengera kandi mukamugwisha muziko ari umuntu kandi muzabazwa byinshi pe mwagiye mujya muri basaza banyu mukabagisha inama aho gufata abakozi b,Imana uko mwiboneye?
    Ndabona aho kutugisha inama ukwiye kwegera Imana yawe ugakora amasengesho yo kwiyiriza maze ikaguha imbaraga zo kwereka uwo mushumba wagwishije igikwiye.
    Mureke rwose kwihata abihayimana mubegera mubasangiza ubuzima bwo hanze aha kuko si umuhamagaro wabo mujye kubareba mubagisha inama zibintu bifatika apana kubishyiraho kuko ni abantu nongere mbisubiremo ni abantu nkatwe.
    Bagore bagore mwisubireho !

    • Wari ubagiriye inama nziza pe! Iyaba twari dufite ubushake bwo kumva.

  • Kabisa gira bwangu maze umuhekere Abana.

  • Ibyo Habimana avuga ni ukuri.Urwo rukundo ntirusazwe. Iyo umupadiri avuye mu gipadiri akajya gushaka umugore, ni nk’umugabo uta umugore rwe wisezerano bagiriye imbere y’Imana akanya gushaka undi. Ikindi abapadiri bajya gusezerana kwiyegurira Imana barateguwe kuburyo buhagije kandi bahabwa n’igihe cyo gutekereza ibyo bagiyemo. Rero kuva mugipadi ukajya gushaka jye mbibonama irari ry’umubiri riba ryamuganjije si urukundo ruba rumujyanye. Urukundo ruruta urwo wakunda Yezu wadupfiriye ku musarabara,sirwemera iyo uri umukristu nyakuri uzi uwo wemeye (Yezu). Rero inama nakugira nukumwegera ukambira ko bidashoboka. Kuko amavuta yasinzwe adasibagana imbere y’Imana, ni umupadiri iteka, nubwo adashobora kwegera amaza matagatifu. Rero niba uri umukristu gatolika, urwo rukundo ntamugisha wa Nyagasani rufite. Usenge cyane Nyagasani agufashe kumugorora. Komera.

  • Aha niho Vision ituganisha

  • ntago nkuzi ariko nkugiriye inama ntiwakirahuriraho umuriro!
    uzashake abantu bashatse aba padiri bakugire inama bta mugisha uba muri uwo mubanope!
    niba ukunda Imana hunga!

    • Ngakwinginze,

      wiba ibuye padili agiye gusitaraho akavaho atandukira iserano yagiriye Uhoraho, kuko byanditswe ko ugushije umwe muri abo azazikwa ibuye ku ijosi akajugunywa mu nyanja. Mureke ukiranure Roho yawe kandi umugire Inama zo gusohoka mu nyenga y’amashitani amazemo iminsi.

      Urakoze

  • Yewe muko, itonde, uyu mupadiri wabyemera utabyemera niwowe wamugushije. Twese turi abantu, amaso akurebena irari ry’umubiri ntuyayoberwa. Rero iyo ujya kuba umurikiwe na Roho mutagatifu, wari kubibona maze ukamusabira akagaruka mu nzira. None se niba yaratannye mu muhamagaro we, cg akaba yarawugiyemo atari uwe! Urumva hari ubushishozi yibitseho? Nawe kandi ntabwo wigirira kuba utarabonye mbere y’igihe ko yaguye. None se ko umufasha mwiza atangwa n’Uhoraho, uwo uzaba umuhawe nande! Urwo rugo rutamurikiwe n’Imana se ruzakomezwa n’iki? None se Uzajya wishimira ko bakuryanira inzara ngo dore umugore wagushije Padiri! Muri abo gusabirwa, naho ubundi nta mpumyi irandata indi, si no muzisanga mwese mwaguye mu rwobo. Musabe Imana imbaraga ngo mutsinde iki gishuko. Nimukora ubu bukwe, sekibi izavuza impundu kuko Imana izaba itakaje umusirikare w’imbere. Urabe wumva, umutima muhanano ntuzategereze ko wuzura igituza.

  • ba kalinijabo babaye benshi ariko izo mbwa kuki zemera ibyo zidashoboye? abantu bagiranye igihango na yezu none ngo abagore! ariko ntimwibuka ko intumwa ze zasize byose zikamukurikira?7

    • Gutukana bibi!!!

  • Wa mukobwa we cg se wa mugore we ibyo uvuga ntakuri kurimo na mba none se ko yakubwiye ko agukunda nawe uti ndagukunda,urwo wamubwiye umukunda n`urwo kubana cg se wamukundiraga ko ari Padiri ubasomera missa…njye ndunva inkundo zanyu mwese mwari muzihuje gusa ndakugira inama yo kwitonda wibuke ko wari umuririmbyi na mugenzi wawe akaba yari Padiri.Haragowe umuntu wese ugusha intore z`Imana.Saba ingabire y`ubushishozi Roho Mutagatifu akumurikire.

  • Ndakugira inama y’abantu bakuze,aho kugirango mube mubusambanyi navemo aze musezerane imbere y’Immana mubane.wige gusoma Ijambo ry’Immana urasanga ntacyaha ukoze,Immana niyo yavuze ngo mugende mubyare mwororoke ntaho yavuze ngo abantu babe inkone ariko uziko satani ari umubeshyi,niyo wamwanga ugashaka undi bugufi aho muzahora mubusambanyi,mesa kamwe mubane kumugaragaro.ngo ababana na ba Padiri ntamugisha bagira,umugisha utangwa n’Immana si abantu usenge Immana maze urebeko utazatunga ugatunganirwa ubwo Immana yahana uwubatse cg ukora ubutinganyi?fata umugabo

  • Muvandimwe,

    Niba umuntu akoze isezerano n’Imana agahindukira akaryica nkana ngo ni uko ukubonye uko umeze ngo aragukunze, ni gute wowe atazaguhemukira? Ibaze rero ukuntu ugiye gutakaza roho ye n’iyawe. Niba uri umukristu nyawe,aho kuva ku Mana, reka Padiri kandi birashoboka ko yigishwa n’abamushinze, nawe ukabigiramo uruhare mukamufasha gusubira mu masezerano. Uzabaze Karinijabo uherutse kuvamo uko ibye byaba byifashe, mbikurikirira hafi ariko nta mugisha ubirimo. Mesa kamwe kuko abarimo kugushuka ngo mwemerere numufasha kugarukira Imana nayo izaguhemba kuguha undi uzagukunda kurusha, nta ni rindi sezerano azaba yishe. Ngaho komera kandi urasabwa gufasha Kristu ko intore ze zidata umurongo, uzaba ukoze ikintu gitandukanye n’ibyo bagenzi bawe bakora.

  • sanga undi mwana sha nawe yitwe papa w’abana, kandi afite ubwenge buzima kurusha bamwe basambanira mu murimo w’Uwiteka, kandi ari ikizira. Padiri courage uwo natakwemerera uzambwire nkurangire pe. uzampe number ze niwumva utamukeneye. Naho kumuciraho iteka ntimuri Immana ye. mumureke aruhuke.

    • Tekereza neza wibaze: Padiri ajya kubuhabwa anyura henshi hashoboka ageragezwa kandi nawe ubwe yiyemeje kuba umusaserdoti iteka!Byongeye kandi si padiri utora Imana uhubwo Imana niyo itora padiri kuko n’ikimenyimenyi hari abavamo basigaje gato atari uko babuze ubwenge cg se batabishaka ahubwo gusa ari uko Imana ibashaka ahandi mu bindi bitandukanye.Menya rero ko yabaye padiri kuko Imana yamuhamagaye kd imushaka.Ibaze uti “none se Imana ishobora kuguha umuhamagaro kd ufite undi?” Biramutse bibaye yaba yivuguruje kd Itajya yivuguruza.Menya rero ko uwo muhamagaro utavuye ku Mana ahubwo ko wowe na we(padiri) mwafatanyije mu kuwushaka ubwanyu. Singuciriyeho iteka kuko si n’igitangaza gusa kuko wasabye inama,n’ubwo zitandukanye nizerako uri intore y’Imana kdi ifite Roho mutagatifu!Shishoza hato mutazabana wajya unagira ikibazo nk’uko biba no ku bandi ukicira urubanza ngo wenda nuko nakoze ibidakorwa kd nyamara nta kidasanzwe!Sekibi afite ingufu:uko asenye igihango yagiranye n’Imana ntabwo rwose wowe bizatinda.Saba ubwenge nka Salomoni maze umenye ukuri kd uzikane ko abasore bose beza uzi cg utanazi ari ab’Imana, kuki se itaguha muri abo bose mazebukumva ko iguhaye uwo nawe yatoye ngo amufashe gukiza isi (dufatanyije twese?).Komeza usenge unibaza niba imyaka cg amezi umaze umenyanye na Padiri ariyo menshi kurenza iriya myaka yose bamara bareba ko koko ariwo muhamagaro wabo. Roho Mutagatifu agukomeze kd agufashe kumenya what’s wrong and whwat’s right!

    • Bibi,Kuki wumva ko arushye?ni iki gitumye aruha? Gukorera Imana nibyo aruhuka?Ni nko kuvuga ngo ba urekeye aho gukorera Imana dore aho wahereye! Uvuye ku Mana nta handi wajya hakunyura niyo mpamvu umushutse!Muko, urabe wumva ko ugiye gushaka umuntu urambiwe gukorana n’Imana bityo rero nkaba ntazi ikizakurikiraho. Senga cyane kd wiyirize ubusa umwuka wera arakwereka igikwiye,ariko niwanga ukumvira amarangamutima yawe na Padiri uwo,muzabana ariko muzikoce kuko muzaba mwitoye mudatowe naYo.Humura ariko si ishyano ryaguye ahubwo ikibi nuko utagira isomo ukura muri ibi bitekerezo by’urunyurane.Wenda wasanga ariyo nzira rukumbi yo gusimbuka umutego n’ubugome bya Sekibi! Komera kd ukomeze kumvira ijwi ry’umwuka w’Imana!!

  • Nkurikije uko nagiye mbyumva ndabona nanjye umuntu wagiranye isezerano n’Imana udakwiye kumwemerera na gato gusa niba agukunda cyane yanakwiyahura.Gusa kumwumvisha ko mutabana birakomeye ntibyanashoboka wowe ntuzamwemerere na gato burya isezerano ni isezerano mugenzi wanjye.

  • Gerageza urwo rukundo rwakwizaniye utamutekerezaga ariko wumve ko padiri n’umuntu nk’abandi ikindi ube wizeye urukundo rwawe kuko nabatari abapadiri ingo zayoberanye kristu abane nawe!

  • ‘Baragowe abagusha abandi mu cyaha” niba PADIRI yaragukunze kubera ubwiza bwawe, mubwire ko ubwiza bwawe IMANA itabuguhaye ngo butume asesa amasezerano yagiranye nayo kandi ureke kumuterekera amaso n’ibindi byose bishobora kumushitura.

  • Dore inama. Haranira ko ubwo bwiza bwawe YEZU KRISTU abubona.Padiri yagiranye amasezerano na Yezu, yaramwiyeguriye. ni nk’umugore n’umugabo. None ugiye kubasenyera? Ngusabye gushengerera kandi nanjye nkwemereye ko ndagufasha. Turafatanya dusabe imbaraga zo kutamusenyera. Ndakwinginze wikongera kubamba umwami wawe k’umusaraba.Roho wa Nyagasani aguhe imbaraga kandi akugende imbere,akumurikire.

  • Haragowe uzagusha intore y’Imana…. Kuki mushyira imbere irari ry’imibiri yanyu mugahemuka ku Mana ? Uwo Padiri asanzwe afite isezerano yagiranye n’Imana ryo kuba Umusaseredoti iteka. Kuba yaraganjwe ni uko ari umuntu nk’abandi. Wowe mukobwa mufashe kugaruka ku isezerano rye kuko n’ubundi ni wowe wamuteye kurivamo. Subiza amaso inyuma urebe uruhare wabigizemo,wicuze kandi umufashe…… maze mwembi mugarukire Imana.

  • Niba se uri mwiza nk’uko ubivuga washyizeho ifoto yawe ntushyireho iya padiri, natwe tukamenya ko n’undi wese yava mubye? Uratubeshya n’ahandi wabyunvise si wowe wavanye Padiri mw’Ikanzu. Shyiraho PHOTO please.

  • muvandimwe nkunda Christ Yezu akuzwe!

    inama bakugiriye ndumva ari nyishi kandi nziza ahasigaye ni wowe ngo uhitemo kuko Imana yadushyize icyiza n’ikibi imbere ngo twihitiremo.

    najye reka nongereho akanjye nkwibutsa ko isezerano ntaho rihuriye na contract,isezerano ni burundu ntabwo rigira igihe ngo rishire rirangira iyo nyiraryo yapfuye.n’uwo mupadiri kuba yarasezeye akandikira abamukuriye nukugirango batazamubura batazi aho ari ariko ntabwo bivugako ari ugusesa ya masezerano yagiranye n’Imana kuko yandika yandikiye abantu ntabwo ari Imana nukuvugako rya sezerano rye n’Imana riracyahari ryose uko ryakabaye naho contract yo igira igihe ikarangira kandi nta zindi nkurikizi igira kuko iba ishobora noguseswa igihe batubahirije ibyo basezeranye kuberako iba iri hagati y’abantu n’abandi ntabwo ari imbere y’Imana.

    ikindi nakubwira nuko wowe uzaba uri nk’umugore wa kabiri naho mwajya aho babasezeranya kuko hari irindi seserano riba ritararangira igihe cyose akiriho ari kwica uko bwije n’uko bucyeye kandi yarasezeranye kuzabamo nk’indahemuka.

    Imana ikugirire neza

    • ubundi se ninde wababujije kurongora,babisoma hee kwanza

  • icyo wakagombye gukora nukureba urukundo agufitiye niba arurukundo nyakuri ntiwite kubayaru mupadiri akabusezera ,hanyuma ukabona gufata uwanzuro,cyangwase wowe niba umukunda mwemerere azakubese wabana

  • N’ubundi Sekibi irwanya Kiliziya Ntagatifu ifata amasura menshi. Ubwo niwowoe yahisemo gukoresha ngo igushe Padiri; kandi wibuke neza ko no muri Edeni yahereye ku mugore. Nigihe Yezu ajyanwa mu butayu gushukwa na Sekibi mu minsi 40, yabanje kuza mu ishusho ry’umugore. None rero nawe reka kwigira malayika wa Sekibi.

  • Jye ndagira nti: Congratulationssssssss. Niba umukunda cyangwa ubona wamugunda what’s stopping you? urukundo nyarwo rwarabuze muri kino gihe, niba ubona mwabyumva kimwe, go ahead.

  • Niko uzi Imana ? Urayubaha se ? Kuki se Niba ukurikiza ibyo ushaka kugusha umukozi w’Imana ?ubwiza ntibaburya uko nugutereta nishitani Niko ikora irashukana padiri yasinye n’ Imana none nawe uti ndaje ngukuremo mana ? Urumurwayi hubwo uzasaza nabi nutihana kugusha umukozi w’Imana NGO habwirwa menshi haku….. Ibyo niwowe Bireba muge mutinya Imana kuko Umuntu udatinya Imana abayataye ubwenge abagabo baruzuye va kumukozi w’ Imana.

  • Cyo re! Ni ko se Mukobwa, wiyemeje kuba Mukeba w’Imana! Sigaho. Padiri mubwire ko impavu yagukunze idafatika, ubwo bwiza buzashira ejo cg ejo bundi!!Mwumvishe kandi ko atazi ingangagaciro z’Urukundo, niba agukundiye ubwiza bwawe, kandi mbona hanze aha abeza batagira umubare, ubwo urumva hari securite urukundo rwanyau rwaba rufite!Niwemera kurongorwa nawe, akaga karagutegereje, kuko kugirango utazata ubwiza bwawe akakwanga biragusaba kuba uri igikenya, naho ubundi nutangira kuba ijigija azatangira kureba utundi tu BaBy tubyirukanye fraicheur, kandi urabizi ABEZA baragenda barushaho kuvuka!!! Musengere ahubwo, kandi wumve impanuro!

  • Muvandimwe, ndakugir’inama, ariko ndabanza nkuganirize gatoya. Ese koko ntiwibeshyera uri mwiza? Ese uwakubonye uririmba agasesa Isezerano yagiranye n’Imana muruhame, Imana nya Mana, nabona ukurusha ubwo bwiza wiyitirira aririmba, wizeyeko wowe atazaguta? Nonese ubwo bwiza witwerera, Imana yabuguhaye ngo ujye kuyisenyera? Ese ubundi utubwije ukuri waririmbiraga nde, kdi wariugamije iki? Ibyo ni nk’umugabo wagutumirira kumuririmbira muri his birthday, ugahita umutwarira umugore we. Uzabaze ingano y’umujinya, umugabo agirira uwamutwariye umugore yakundaga. Ese aho ubwiza urabufite? cg waba ukoreshwa na shitani mukugusha intore za Nyagasani, nyuma yamara kubapfuka igitambaro mumaso, bakakubona nkaho uri mwiza. Uwo mupadiri yagize intege nkeya, ariko Imana wibye uwo basezeranye irazifite. Ngo arakubwira ngo aragukunda, nawe ngo… Imana yabibwiye mbere se muzayibwira iki? Ariko muratinyuka! Dukome n’ingasire: padili, nawe koko? Cyagihe witaba karame, uryama kuri wamukeka, bagusiga amavuta….utura ibitambo, abakristu bakureberagaho uzababazwa,….wibukako Imana izakubaza n’icyaguteye kuyibeshya icyo gihe cyose? Inama nakugira: tinya Imana, kdi ukurikize icyo umutima nama Wawe ukubwira. Usenge cyane utsinde shitani igukoresha, kuko ihemba nabi. Yezu Kristu azabigufashamo. Murakoze!

  • @koko, ntabwo tuzabebura, tuzasigarana bacye beza. Naho uwo mukobwa mwihorere,…

  • nshuti yanjye wikibeshya ukaba inzira imyuka mibiinyuramo.
    hagowe abazabera abandi ikigusha.
    1.wibuke ko asezerana kuba padiri bamubwiye ko ari umusaserdoti iteka bakongera bati nakwitoreye ukiri munda ya nyoko.
    2.numwemera kiliziya gatulika ntizemera kubasezeranya bivuzengo ukwemera kwawe uzaguta.
    3.kuba yavuyemo utaramwemerera birerekana ko nubundi atari afashe
    4.ngendeye ku myemerere ya kiliziya umuntu ahabwa isakramentu rimwe hagati yo kwiha Imana no gushyingirwa wowe rero nugurana umugabo ukwemera kwawe uzirengere n’ingaruka
    5.niba adatinye kurenga ku isezerano yagiranye n’Imana wowe ubwiwe niki ko iryo azagirana nawe rizaba ndakuka

    Nkugiriye inama ngendeye ku kwemera kwanjye ntekereza ko dusangiye.

    fata umwanya usenge nziko Imana itazakubwira ngo ukurikire padiri kdi ubwo bwiza avuga buri muntu wese utereta arabivuga rero kurikira inzira y’Imana niyo nzira ukuri n’ubugingo.

    ntazagurane ukwemera kwawe ibintu bidafite umumaro undi azaza ugukunda musezerane Imana ibahe umugisha kdi ibubakire.

    Urakoze

  • Mukobwa, cg mugore,

    Ntakitavuzwe, gushuka umugeni wa Yezu n’umuvumo uzavana kw’isi kugeza no munyenga y’umuriro utazima.

    Rekurana n’icyo kimenabanga.

    A bon attendeur salut

  • erega batorwa n’IMANA asuzuguye IMANA ngo aragukunda wowe se uriki?

  • Ariko padiri wasubijemo ikanzu ko ntakirutimana ukagumya kuyikorera shitani yakuganje pe ? Ibyaribyo byose ntamigisha muteze keretse iyashitani yabashutse .

  • Ubundi mu mibereho buri wese akwiye kudatatira indahiro yagiranye n’umuntu,arikose abica indahiro bagiranye n’Imana bizagenda bite???????????ko izabaza buri wese ibyo yemeye.

  • Reka gutuma umugambi wa sekibi wo kumwaza Kiliziya unyura kuri wowe, kuko handitse ngo”Ntawe ubuza igisitaza kuza ariko ukizana azabona ishyano!”Say no to such a temptation!

  • ubwiza bw’umukobwa > igihango? Abize imibare yo kugereranya muri primaire batubwire. Harya ubwiza bwacu cg abo turi bo bigomba kutwibagiza uwabiduhaye??

  • Ndakugirainama y’abakuru njye naganiriye kenshi n’aba Padiri,ndetse no muri famille yanjye barimo,benshi bajyamo kubera ubukene bw’iwabo ngo barebeko bazamura famille nibakeya cyane bajya mugipadiri atari impamvu z’ubukene,akemera akitanga kugirango umuryango we uramuke,umuntu umwe yagiriye inama umwana we w’umuhungu n’umwuzukuru we ati mwana wanjye wowe uzajye mu ba Padiri naho mwishwa wawe uzamurihire we azajye mu basirikare.None niba mission ye yo kuvana iwabo mubukene yarayirangije kuki atakwiyubakira urwe rugo,wa mukobwawe bikubeshya uzasome neza ijambo ry’Immana nunyereka aho Immana yavuze ngo mugende mube ba Padiri cg ababikira uzahanyereke,ababikira burya bafite jardin mugikari Immana niyo izi ibyiyo jardin,nkugiriye inama ubaka ube umutima w’urugo wikuremo ubwomanzi naho ibyo uvugango urimwiza,ubwiza sikuruhu

  • ese niba uri umukristu uzi icyo ukora hari uhabwa ubusaserdoti akanashyingirwa? ubwo witegure kujya mu itorero ukava mu kiliziya, dore ko muzira abababwiza ukuri. ese ukeka ko urwo ari urukundo ruhamye? ashwi da! ahubwo ni irari. ubu se niwowe wambere abonye mwiza, cyangwa ni uko yananiwe kurwanya irari rye akamera nka ba bahungu b’Imana babinye abakobwa b’abantu bagasanga ari beza bakaryamana nabo? reka arebe neza ahasigaye akuvangire! ese ye ko utatubwiye nta wundi musore mukundana cyagwa mwakundanye? Ubwo se nihaza mayibobo ikikunega ngo yagukunze uzashega na Padiri ni uko. Ca akenge uve muri ibyo.

  • Nkugiriye inama wabireka kuko si we Imana yakugeneye.Ubundi wagombaga kugisha inama akimara kuwicaza mu busitani bwa Paruwasi.Kubera ko abenshi badasenga by’ukuri batwarwa n’amarangamutima vuba
    KOMERA BIKIRA MARIYA AGUFASHE

  • Aha!!!!!!!! fatiraho ndumva nawe ubitemouruhare kuko kugirango mugere mubusitani nawe amaso yaraguhaga.igikuru mwiyumvemo umkunde nkuko yagukunze.

  • Nyuma yokubura uwo nakundaga nari naremereye ibyange byose ubu ndumva uwabishobora wese yangira inama cyane mwe shutizange on facbk nkore iki konumva mpeze mubwigunge ?konumvase nibagiwe nogutereta nzabigenzante?mungire inama kuko nababaye cyane .hari umuntu se waba azi umukobwa nawe waba yarapfushije fiance we ngo umundangire twisunane ? nukuri nkeneye umuntu wo kunyumva knd akanyitaho muakoze kunama mumpa nibibazo byose mwambaza niteguye kubasubiza.

  • Ntiwirirwe uta igihe cyawe niba ugikomeye ku kwemera kwawe. Padiri ntimuzasezerana mu idini rye kereka niwiyemeza guhindurana idini nawe kandi jyewe sinabikugira mo inama keretse abandi.

    • Yakoze isezerano nibyo. Ariko avuyemo bizwi ndumva nta cyatuma umwanga, ikibazo nuko mwari kujya mubonana rwihishwa. ne laisse pas passer la chance d’etre aimee.

  • Izina, umurimo ntacyobivuze, niba ari padili numuntu. ahubwo numugabo iyo azakuba undi yari kukurya kd agakomeza akazike, yanze gukira amakosa, nibumukunda kd warabyemeye pour quoi pas? ntakidashoboka mbifurije urugo rwiza

  • wasanga araguseye igituba cyawe gifiye amzi nubukisha ka di uzi nokunyonga no kwitac nanjye natwaye umugabo wabandi gutwo ku era igituba kiryoshye kiravibura ninde ushaka igitub kabuhariwe ngo aze muhe?murakoze nkunda urubuga rwanyu

  • Ubwo se amasezerano yawe na Padiri azaba afite ingufu ziruta iz,ayo yali yaragiranye n,Imana? ulitonde!!!!!!!!!!!!.

  • ABAKOBWA MWABAYE MUTE?EVANIWE WATUZANIYE UMUVUMO!URUMVA UZACA INYUMA XTU UKAMUTWARIRA INTORE BIKAKUGWA NEZA?UZAREBE VIDEO ABA PADRI WUMVE INDAHIRO YAKOZE,N’IBYO M– USENYERI YAMUBWIYE UZABONE GUKOMEZA, KURONGORWA NA PADRIBITERA UMWAKU KDI NTASAKRAMENTU!

  • Uzakore icyo umutima nama wawe ukubwira!

  • Rwose hari igihe guhunga biba ubutwari aho kuba ubugwari ni iyo uhuye n’igishuko.Ariko ubanza kuba padiri muri bino bihe bisigaye byoroshye ari nayo mpamvu no kuvamo ari nk’umurabyo.Naho abitiranya urukundo n’irari n’ubwo baba aribo benshi muri bino bihe, baribeshya rwose.Ubundi hambere hatorwaga uwahamagawe koko. None basigaye bitaba ntawabahagaye,kandi ibyo byitwa ubushizi bw’isoni, abashinzwe guhitamo murabe maso.

  • Ebwane fatirana ihena igihebeba kuko ushobora kubyanga ukazahora ubyicuza ubuzima bwawe bwose. Fatiraho kuko Imana niyo yavuze ngo mukundane kandi mubyare mwororoke mugwire isi…

  • Mureke abana bikundanire, jyewe icyo nashimye nuko ntawe babangamiye kuko kudusaba inama nuko bataragera kure. iyo mwageze kure ntiwirirwa unagisha inama kuko biba byikoze. none rero padiri na mugenziwe rwose nibakore ikibari ku mutima kuko aho kuguma mu gipadiri utakirimwo birutwa no gusezera ndabarahiye. kuko biruta kuguma ukora ibizira wihishe mwitorero ry’Uwiteka. Ahubwo arahirwa kuko abivumbuye hakiri kare aruse babandi bagumamwo bakajya bifatira utwana duto tw’uduhungu ku ngufu. mwiremerera padiri nawe ni umuntu afite ubwenge nawe bwo kwihitiramwo.

  • Utamucumuza bwa kabiri mukunde nk’uko yagukunze imanza zicibwa n’abantu siko Imana yo izica cg izazica. Njye ni uko mbibona

  • Mukobwa, cg mugore,

    Muvandimwe, Ntakitavuzwe, ndumva inama nyinshi wazibonye. Sigaho sigaho wishuka umugeni wa Yezu !
    Were kumubera ikigusha bene ako kageni, igihe nikigera uzabona uwo Imana yaguteguriye ariko ureke Intore y’Imana ikomeze umurimo yatorewe. Ikindi nakongeraho birashoboka ko washatse guharabika isura mbi Kiriziya y’Imana! Twabwirwa niki koko niba wari umuririmbyinkuko ubitubwira! Ese niba atari uguharabika, iriya foto werekanye niko wayimufotoye! Sigaho sigaho wiganzwa na Sekibi.
    Urabiriwe.
    A bon attendeur salut

  • Ariko abavuga ngo isezerano Padiri yagiranye n’Imana ra? Niba se yarasanze yaribeshye mwamureka? Uwabinyemeza n’uwanyereka aho byanditswe muri bibiliya naho njye nashyigikira ko bose barongora. Ko basezeranya se babyemerera iki niba ari amakosa? Ibya kiliziya nta gisobanuro.

  • va kundyarya wakwica isezerano wagiranye n’Imana imbere yimbaga ingana kurya,iryowagiranye nikiremwa muntu ukariha agaciro!irari ryaramumaze.ahubwo yoye kugutesha igihe abana badafite imiziro barahari kandi baragutegereje.numvise uri numwana warezwe kuko iyo uba uhubuka ntuba ugisha inama.padiri nakomeza inzira yatangiye yicika intege Nyagasani bari kumwe!keretse niba atebyemera.niba atemera ukuri kw’Imana azemera ukuri k’umugore ate?nimubana azajya agifuhira kuko nta kuri kwawe azajya yemera.kunda abandi bana naho abapadiri bihaye Imana barashaka kuyiyaka ngo bihe umugore!!NTIBISHOBOKA.

  • MUKOBWA SENGANEZA USABE IMANA IGISUBIZO KANDI BURYA IRASUBIZA KUKO GUKUNDA NIMPANO ITURUKA KUMANA KUBWIBYO M– USENGECYANE IZABEREKA IGIKWIYE

  • Uyu mupadiri ikosa yari gukora n’ukugusaba gusambana nawe, naho ubundi kuba yarakumenyesheje ko akeneye kubana nawe nk”umugabo n’umugore ntacyaha yakoze. Mu buzima Imana yahaye umuntu wese guhitamo icyo ashaka. Gushaka uwo muzabana akaramata ibyo bihuye n’ubushake bw’Imana. Soma Itangiriro 2:

    ” 18Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye. 21Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama, 22urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu. 23Aravuga ati
    “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,
    Ni akara ko mu mara yanjye,
    Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.”
    24 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”

    1Abakorinto 7:
    ” 1Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore. 2Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo. 3Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we, 4kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we. 5Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.
    6Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka, 7kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.
    8Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye. 9Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.”
    Uyu mupadiri yahisemo nkuko ijambo ry’Imana ribimusaba kandi yabihamirishije kuva mugipadiri. Aha rero Paulo avuga ko kuba nka padiri ari byiza (aha ndavuga kudashaka umugore) ariko ndetse agatanga inama abwira abatashobora ubwo buzima bwo kudashaka ko ntacyaha baba bakoze. Mukobwa nawe icyemezo cyo guhitamo ni wowe ugomba kucyifatira ukurikije imico umubonana yatuma uzagira urugo rwiza. Yari HITABATUMA Phenias 0784149592. Imana iguhe guhitamo neza

Comments are closed.

en_USEnglish