“Sinakoresha umuryango wanjye ngo ndusheho gukundwa”- Tom Close
Nyuma y’aho mu minsi ishize Muyombo Thomas uzwi muri muzika nka Tom Close atangaje ko ibyavugwaga ku muryango we ari ibinyioma, hari bamwe bavuga ko ari uburyo yakoresheje ngo abe yarushaho kuvugwa. Kuri Tom Close yabwiye Umuseke ko bidashoboka ko yakoresha umuryango we mu bitangazamakuru ngo arusheho kuvugwa.
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013 nibwo Tom Close na Ange Tricia bemeye imbere y’Imana ko bazabana akaramata, Mu gihe cy’amezi atandatu gusa babana hatangiye kuvugwa ko Tricia yabyaye ndetse havugwa kandi ko basaba ubutane hagati ya bombi. Byose nta kuri kwari kubirimo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook ku itariki ya 19 Gicurasi 2014, Tom Close yanditse ubutumwa agira ati “Mwiriwe nshuti z’umuryango wa Muyombo Thomas namwe bafana ba Tom Close, Hari ibihuha ngira ngo nyomoze bimaze iminsi bihwihwiswa hirya no hino.
Abantu bakaba barimo kubyibazaho byinshi, Ibyo bihuha bivuga ko jye n’umugore wanjye twaba tugiye gutandukana, ndetse ibindi bikavuga ko yaba yaravuye mu rugo akagenda hari n’ibyo atwaye byanjye (anyibye) n’ibindi byinshi bidafite ishingiro.
Nkaba ngira ngo mbabwire ko ibyaba bivugwa byose atari ukuri, ndetse njye n’umufasha wanjye nta kibazo nakimwe umubano wacu ufite kugeza ubu.
NB:
1- Njye na madame twasezeranye ivanga mutungo rusange sinumva rero impamvu bavuga ko yatwara ibyanjye abyibye kandi amategeko abimuhaho uburenganzira bungana n’ubwanjye. Nta mpamvu rero numva abahwihwisa ko yanyibye bashingiraho mu gihe agize n’icyo yakenera yagifata atarinze kucyiba.
2- Twakoze ubukwe ku itariki 30 Ugushyingo 2013, turi abantu kandi iyo ntapamvu idasanzwe ibaye abantu babyarira amezi icyenda, abazi kubara nibafate calculatrice babare. Ababivuga nibaramuka basanze baribeshe bazibuke basabe imbabazi.
3- Aba stars ni abantu kimwe n’abandi, hari ingo nyinshi zibanye neza ndetse zikundanye, haba mu byiza cyangwa mu bibi, urugo rwanjye na Tricia Ange Niyoncuti murubare muri izo rero zibanye neza.
4. Simbasabye gutegereza gutandukana kwacu, ahubwo mbasabye gutegereza kutubona tubyara, dushyingira, twuzukuruza, wenda gutandukanywa n’urupfu byo daa!
5. Nakoze ubukwe mbanje kubitekerezaho, sinari nirengagije ko na options zindi zihari. Ababa bihishe inyuma y’ibyo bihuha rero nabasaba gusubiza amerwe mu isaho kuko ibyifuzo byabo bidateze kuba.
Si ubwa mbere amagambo ahwihwishije kuri Tom Close, kuko 1. Nkiri umunyeshuri muri UNR/UR bavuze ko nirukanywe muri Kaminuza, ariko ababashije kwihangana bakareka iminsi ikavuga babonye ko narangije Kaminuza ndetse nabaye umuganga.
2. Hari abavuga ko naretse umuziki, kubera akazi kubuganga nkora, nabo nkaba nababwira nti” Umuziki ni impano yanjye, imwe muri nyinshi mfite nubu nkaba mfite ibikorwa byinshi biza kubageraho mu minsi itari iya kera birimo n’indirimbo ISI nashyize hanze”.
Hari byinshi byagiye bimvugwaho, ariko burya iminsi ubwayo niwo mugabo ugaragaza ukuri kw’ibivugwa.
Abafana banjye ndetse nabakunzi b’umuryango wanjye mbashimiye uburyo mwagiye mutuba hafi, mbasaba namwe kwamagana ibi bihiha ndetse mbamara impungenge izo arizo zose mwaterwa nabyo. Mbifurije Gutera imbere muri byose.
Murakoze”.
Tom Close aganira n’Umuseke yongeye gushimangira ko adashobora kuba yakoresha umuryango we ngo akomeze avugwe.
Yagize ati “Maze igihe muri muzika nzi uburyo bwose nakoresha bundi nkavugwa bitari ugukoresha umuryango wanjye”.
Tom Close yakomeje avuga muri iyi minsi ateganya gutagnira gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo arimo gushyira hanze nshya zirimo iyo yise ‘ISI’. Ndetse akanakomeza kuba yashaka abahanzi bakomeye muri muzika bakorana indirimbo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Muyombo mwana wa mama …erega abantu barivugira kandi ngo ntawe ubuza inyombya kuyomba keretse ushaka kumera nkayo…wowe iyubakire umuryango hamwe n’uwo mwana wa Nyobukwe….witurize…abagukunda turahari…kandi tukwifuriza guhorana akanyamuneza urukund n’urugwiro hamwe n’ako kariza…naho abavuga bo bareke baduhire …ahubwo ubasabire kubaho bishimiye abo bari bo birinda guharabikana kuko..uruvugo ruvuna uruvuga uvugwa yigaramiye
Ah Tom Close abishatse yakura urujijo mu bantu. Wenda yashaka akagaragara n’umugore we bari ku Television imwe mu zikorera hano mu Rwanda bakanyomoza ibyo bihuha naho ubundi byashoboka ko rwose ari ukuyobya uburari. None se umugore we ko adakoma niba koko ibyo ari ibihuha? Gusa sinzi impamvu Tom akomeje kwisobanura ngira ngo ubundi nta muntu ufite uburenganzira bwo kwinjira mu mubano w’abarushinze n’Imana ubwayo n’entre pas dans le Chambre a Couche de quelqu’un ou quelqu’une keretse ubyemeye(ndavuga umudendezo w’abandi). Kandi biramutse bibaye byo Tom akaba atabana na Tricia namubwira ko rwose ibyo ari itangiriro rya Kaminuza y’imibabaro n’intambara ariko nashikama ku rugamba azatsinda byanze bikunze.
Ba contre succes bazoe vertige, mubihorere mukomeze mwikundanire
Comments are closed.