Digiqole ad

Sinakora igitaramo ku buntu bitewe n’ibyo nategurira abafana banjye- Bruce Melodie

 Sinakora igitaramo ku buntu bitewe n’ibyo nategurira abafana banjye- Bruce Melodie

Bruce Melodie avuga ko adashobora gukora ibitaramo by’ubuntu uretse mu irushanwa gusa.

Itahiwacu Bruce cyangwa se Bruce Melodie mu muziki ni umuhanzi uzwiho kuba azi kuririmba cyane by’umwimerere ‘Live’. Ni n’umwe mu bahanzi bafite indirimbo zicurangwa cyane mu bukwe. Avuga ko we akora igitaramo ku buntu bitewe n’ibyo yabategurira abafana be.

Bruce Melodie avuga ko adashobora gukora ibitaramo by'ubuntu uretse mu irushanwa gusa.
Bruce Melodie avuga ko adashobora gukora ibitaramo by’ubuntu uretse mu irushanwa gusa.

Ni bimwe mu byagiye bigarukwaho cyane n’abahanzi batandukanye aho bavugaga ko ibitaramo by’ubuntu bituma abantu batakishyura iyo hari uwagikoze ari bwishyuze.

Urebye bakaba baratungaga agatoki irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa ku bufatanye na East African Promotors. Kuko ariho hantu bazengurutwa Intara zose baririmba kandi abantu binjiriye ubuntu.

Nyuma yo kuvuga batyo, Knowless aba aje ku isonga mu bahanzi bamurikiye album ye mu Ruhango abantu bakinjirira ubuntu. Ejo bundi n’itsinda rya Dream Boys rimurikira album yaryo i Gicumbi nabyo kwinjira biba ubuntu.

Bruce Melodie wari aho yaje gushyigikira Dream Boys, yabwiye Umuseke ko we adashobora gukora igitaramo cy’ubuntu kubera ko aba yifuza no kwitegura neza ngo ahereze abafana be ibintu bibanejeje.

Ati “Njye sinakora igitaramo cy’ubuntu. keretse ibyo nkora mu irushanwa ariko nabwo nuko atari njye uba wabiteguye. Kuko burya erega imitegurire yawe iha isura nziza cyangwa imbi abafana bawe”.

Yongeraho ko igihe cyose uziko ibintu byawe byanga bikunda bizazamo abantu kubera ko bazinjirira ubuntu, nawe bituma udakora ibintu abafana bawe bagomba guhora bagukumburiraho.

Cyane cyane ko uba ugomba gukora igitaramo cyakuvunnye mu myiteguro yacyo ku buryo n’abafana bawe bazaza bakishyura igihe cyose ufite aho uri buririmbe cyangwa ugiye gukora igitaramo bitewe n’aho bakubonye.

Bidahindutse mu mpera za 2016 Bruce Melodie ashobora kwerekeza mu Bubiligi aho yatumiwe n’abantu baho kuza kuhakorera ibitaramo bitandukanye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kbsa melodie ntuzakore igitaramo cyubuntu turakwemera tuzishyura uri umuhanga bidasubirwaho

  • Ubwo niwowe danger za guma guma zarabaveteje zirabaduteza kbsa uzagikore wishyuze uzatubwira wangu

  • Mbese mukobwa, ibyashikiye mwenewanyu “Agasaro” ntacyo byakubwiye? urimo uramusekera arikowe uyo musore azakwereka!!!atakutumbuwa kweli.
    Murakina n´Ingwe.

Comments are closed.

en_USEnglish