Digiqole ad

Simon Kabera mbere yo kujya kwiga ku mugabe w’uburayi azamurikira album ye

Umuhanzi Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akagira indirimbo nyinshi zikunzwe cyane nka “Mfashe Inanga, Munsi yawo”, nyuma yo kumara igihe ari mu kazi ngo muri Kanama aziyereka abanyarwanda bamaze iminsi bavuga ko yabuze. Uyu muhanzi akaba yatangaje ko agiye kumurika Alubumu ye y’amashusho (DVD) mu gitaramo kizaba ku cyumweru kuwa 18 Kanama 2013, mu Gicumbi cy’umuco, mu ihema riri kuri Stade Amahoro i Remera.

Simon Kabera acuranga gitari anaririmba

Simon Kabera acuranga gitari anaririmba

Uyu munsi tukaba twamusuye aho yari ari gufata amashusho y’indirimbo ze zizajya kuri iyi alubumu azamurika, aho ari kubikorerwa na Producteur Arnold umenyereweho ubuhanga muri ako kazi, izi ndirimbo igikorwa cyo gufata amashusho kikaba kigeze kure hasigaye kuzitunganya.

Nk’uko abitangaza, uyu muhanzi ngo mu minsi mike nyuma yo gutaramira abakunzi be, azafata rutemikirere yerekeze mu gihugu cy’Ubuhorandi aho azaba agiye gukomereza amasomo ye y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza akaba azamara umwaka umwe.

Simon Kabera yamenyekanye cyane ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva 2009, ubwo yakundaga kugaragara mu biterane byinshi byaberaga muri Kaminuza. Uyu muhanzi waje gushinga urugo muri iyo minsi yakomeje gutera imbere,muri 2010 ashyira ku mugaragaro alubum ye y’amajwi CD ari nayo yatumye indirimbo ze zikinwa ku bitangazamakuru bitandukanye bityo bituma amatorero menshi asigaye azikoresha cyane mu mwanya wo kuramya Imana dore ko nyinshi muri zo zicurangitse mu njyana zituje.

Simoni Kabera yagize ati ”Kuri njye indirimbo ndirimba ni ubuzima. Ziranyubaka, nta na rimwe naririmba ngo simfashwe nayo. Rero mba nifuza ko indirimbo ndirimbira Imana zafasha abantu kwegerana n’Imana kandi zikabahindura.” Avuga ko kuba hari abavuga ko yari yarabuze, ko atabuze kuko n’ubwo ntabikorwa bye byagaragaraga wenyine, ariko yitabiraga ibitaramo by’abamutumiye. Akomeza ashima abakunzi be kandi akavuga ko ari umugisha kuba umuhanzi kandi ukunzwe avuga ko ari imbaraga z’Imana.

Simoni Kabera ni umukristo mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Remera. Ni umugabo wubatse afite umudamu n’abana babiri b’abahungu aribo Kabera Nshuti Sammy na Kabera Mugisha Jessy. Muri 2009 yasohoye alubumu ye yitwa « Munsi yawo».

en_USEnglish