Digiqole ad

Simba Supermarket izajya igurisha Internet ya 4G LTE

 Simba Supermarket izajya igurisha Internet ya 4G LTE

Abanyamahanga nabo bazajya bakomeza imirimo yabo bibereye muri Simba Supermarket

Kuri uyu wa gatatu tariki 13, Gicurasi, 2015, Simba Supermarket yatangije gahunda yo kugurisha serivisi za internet za 4G LTE mu rwego rwo kwiyegereza abakiriya bayo, nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Simba Supermarket, Ngarambe Justine.

Hano herekana uburyo 4G igira umuvuduko cyane
Hano herekana uburyo 4G igira umuvuduko cyane

Simba Supermarket ubundi isanzwe igurisha ibintu bitandukanye arimo ibiribwa imyambaro ndetse n’ibintu nkenerwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ubu ariko ubu yatangije gahunda yo kugurisha serivisi ijyanye na internet mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakiriya bayo.

Ngarambe Justine yavuze ko abantu benshi bari bamenyereye ko Simba ari isoko rya kijyambere gusa ariko ubu ngo bamenye ko igiye kujya ibaha service zihuse kubera kurushaho kubera gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Impamvu twashyizeho gahunda yo kugurisha serivisi zishingiye kuri murandasi ni uko twashakaga ko yagera kuri buri mu nyarwanda kuko turi kuyitangira ku mafaranga make.”

Ngarambe Justine yakomeje avuga ko barimo barayitanga kuva kuri 1GB kugera kuri 100 GB kandi 1GB ni 1000 cy’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo ku mafaranga yose waba ufite ushobora kubona internet yaba ku kazi cyangwa se mu rugo iwawe cyangwa iwanyu.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rose Mary Mbabazi wari umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa yavuze ko Leta isanganywe gahunda yo gukwirakwiza murandasi mu gihugu hose kuko ituma ibintu bikorwa vuba.

Ati: “Intego dufite ni uko muri 2017 igihugu hose hazaba hari serivisi y’ikoranabuhanga byibura ku gipimo cya 95%. Izagera ku baturage bose kugira ngo serivisi bahabwa zijye zihuta hakoreshejwe ikoranabuhanga”.

Rose Mary Mbabazi yakomeje avuga ko bashimiye Simba cyane kuko yahinduye ibitekerezo by’abantu kubyerekeye services yatangaga bityo ubu bakaba bagiye kuzajya bahagurira ibintu byitandukanye nk’uko bisanzwe ariko abakeneye services za murandasi nabo bakazihabwa.

Ubundi 1GB ya 4G yaguraga amafaranga ibihumbi 3, ariko Simba Supermarket yo izajya igurisha serivizi za internet ya 4G ku mafaranga 1000 gusa kuri 1GB.

Ngarambe Justine umuyobozi wa Simba Supermarket
Ngarambe Justine umuyobozi wa Simba Supermarket yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga  rizafasha mu kwihutisha service
Rose Mary Mbabazi umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga.
Rose Mary Mbabazi umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga
Aha berekanaga uko iyi   4G LTE ikoreshwa
Aha berekanaga uko iyi 4G LTE ikoreshwa
Hano herekana uburyo 4G igira umuvuduko cyane
Hano herekana uburyo 4G igira umuvuduko cyane
Ubwo berekenaga uko ibikoresho bya Simba bya 4GG LTE
Ngarambe Justine yitegereza uko berekenaga uko ibikoresho bya Simba bya 4GG LTE bizakora
Abanyamahanga nabo bazajya bakomeza imirimo yabo bibereye muri Simba Supermarket
Abanyamahanga nabo bazajya bakomeza imirimo yabo bibereye muri Simba Supermarket
muri uyu muhango Hahembwe abantu batandukanye batsinze tombola .
muri uyu muhango Hahembwe abantu batandukanye batsinze tombola.
Abantu batandukanye bagiye bahembwa biciye kuri Tombola bagahabwa igikoresho cya 4G LTE
Abantu batandukanye bagiye bahembwa biciye kuri Tombola bagahabwa igikoresho cya 4G LTE
Simba Supermarket  ishami rya Gishushu
Simba Supermarket ishami rya Gishushu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish