Digiqole ad

Sibomama Patrick wa APR FC agiye gusinyira AFC Tubize yo mu Bubiligi

 Sibomama Patrick wa APR FC agiye gusinyira AFC Tubize yo mu Bubiligi

Sibomana Patrick Pappy yongereye amasezerano muri APR FC

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Sibomana Patrick bita Papy ari gukina umwaka wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda mbere yo kujya muri AFC Tubize yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

AFC Tubize yo mu Bubiligi irifuza Sibomana Patrick Papy
AFC Tubize yo mu Bubiligi irifuza Sibomana Patrick Papy

Ushinzwe gushakira isoko uyu musore w’imyaka 21 yumvikanye n’amakipe ane atandukanye i Burayi arimo ayo mu Bubiligi no muri Kazakhstan. Gusa AFC Tubize ni yo ihabwa amahirwe yo kumwegukana.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umwe mu bashakira AFC Tubize abakinnyi THYS Jean Pierre amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda areba imikino ya APR FC akusanya amashusho anakomeza kumvikana na Sibomana.

Biteganyijwe ko shampiyona y’u Rwanda nirangira uyu musore azahita ajya mu Bubiligi gukora igeragezwa ry’ubuzima yatsinda agahabwa amasezerano y’imyaka itatu.

Umuseke wagerageje kuvugana na Sibomana Patrick ariko avuga ko atifuza kugira icyo abivugaho ntaho biragera kuko umutima we ngo ukiri kuri APR FC n’imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi arimo ubu.

Sibomana wageze muri APR FC muri 2013 akayihesha ibikombe bitatu bya shampiyona, bishobotse ko ajya gukina nk’uwabigize umwuga mu Bubiligi yagenda ari umugabo kuko azarushinga tariki 20 Gicurasi 2017.

Uyu musore usatira aciye ibumoso yari amaze imyaka ine muri APR FC
Uyu musore usatira aciye ibumoso yari amaze imyaka ine muri APR FC

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Arabikwiye kujya gukina i burayi kuko afite techinques nyinchi mu maguru ye nabona umutoza ufite ubunararibonye azamugeza kuri byinchi. Amahirwe masa

Comments are closed.

en_USEnglish