Digiqole ad

Shining Star mu gitaramo cyo kubyina yise “Drama and dance gospel concert”

Mu myaka icyenda ishize, Itsinda Shining Stars rya Restoration Church ishami rya Remera rimaze rihimbaza Imana rikoresheje ingingo zabo ‘Imbyino’, ryongeye gutegura igitaramo ku nshuro ya kane kikazabera ku itorero rya CLA ‘Christian Life Assembly’ i Nyarutarama.

Bamwe mu bakobwa bagize SHINING STARS
Bamwe mu bakobwa bagize SHINING STARS

Iki gitaramo kikaba gifite insanganamatsiko igira iti “Hamwe n’impano zacu tuzane benshi kuri Kristo” biboneka muri mutabo cya Bibiriya muri 1korinto 9:19-23.

Nk’uko twabitangarijwe na Fanny umuyobozi wiri tsinda akaba yadutangarijeko iki gitaramo kizaba ku wa gatanu tariki,02 Kanama 2013, imiryango izaba ifunguye guhera i saa cyenda z’amanywa gisozwe i saa mbiri z’ijoro.

Umubwiriza butumwa w’uwo munsi azaba ari Patrick Masasu kandi hazaba hari n’abandi bahanzi nka Aimé Uwimana, Guy Badibanga, Arsène Manzi, Luc Buntu, Shekinah Dance na Mass Drama (Drama teams zishyize hamwe).

Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ar’ubuntu nk’uko bisanzwe mu bitaramo bisanzwe bitegurwa n’uru rubyiruko kuko intego yabo ari ukuganisha abantu ku Mana hatitawe ku nyungu iyo ariyo yose nkuko Fanny yakomeje abidutangariza.

Shining Stars yaherukaga gutegura igitaramo, ari nacyo cyari icya gatatu bakoreye ku itorero ryabo rya Restoration Church i Remera bikaba byari ku itariki 24 Ukuboza 2011, icyo gitaramo cyari gishingiye ku nsanganya matsiko dusanga muri ‘Zaburi 150:4’, kikaba cyari cyatumiwemo abahanzi benshi batandukanye dusanzwe tumunyereye muri gospel nka Simon Kabera, Liliane Kabaganza, Pacient Bizimana, Serge Iyamuremye, Guy Badibanga na Shekinah Drama ya Kimisagara.

Abasore babyina muri Shining Star
Abasore babyina muri Shining Star

Kugez’ubu kuri iryo tsinda n’uko mu gikorwa gishya bafite (Igitaramo bari gutegura) hari abanyamuryango baba hanze bamaze kwemeza ko batazahabura cyane ko hari uwahoze ar’umuyobozi wayo akaba amaze iminsi ageze mu Rwanda, aho yigaga muri kaminuza imwe yo muri leta zunze ubumwe za America hamwe n’undi war’uri muri Denmark wamaze gufata vacance akaba ari kwitabira repetition kimwe n’abandi yaje asanga mu myitozo. 

Dore amwe mu mateka ya Shining Star

Shining stars n’itsinda rya gikristo ribarizwa mu itorero ry’isanamitima (Evangelical Restoration Church) paruwasi ya Remera, rigizwe na 90% y’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25 rikaba riramya Imana biciye mu mbyino nk’uburyo bubarinda  kuyoboka inzira mbi ahubwo bagashira imbaraga mu kuyobora benshi ku mwami Yesu.

Mu myaka 9 iri tsinda rimaze n’ukuvuga kuva ryatangira mu w’2003 ritangizwa n’abantu batanu gusa ubwo bari bakitwa Light to the Youth ari ryo ryaje guhinduka SHINING Stars Family mu mwaka w’2006.

Nk’uko babyitangariza ngo n’ubwo uyu murimo ufatwa nk’ukorwa n’urubyiruko rukiri ruto gusa, bo atariko babyumva kuko ababarimo bakuze, badafite se n’iyo mpano yo kubyina cyangwa basanganywe inshingano zatuma bataboneka mu myitozo, usanga n’ubundi bitababuza  kuriyoboka bityo bagafatanya n’abandi mu bindi bikorwa iri tsinda risanzwe rikora harimo nko gusura abarwayi mu bitaro, kwiga ku buzima  rw’ababarimo batishoboye bityo bagashyikirizwa itorero rikaba ryatangira kubarihira ishuri(Social), Journée de reflexion(umunsi w’ubusane bafata bakibukiranya amasabukuru), Retrait (Iminsi 3 bafata yo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana kugirango baguke no mu buryo bw’umwuka), gukurikirana impamvu umuntu runaka atakiza bityo akaba yasurwa, kwifatanya na bagenzi babo mubihe bikomeye nk’umuryango ari nako izina ryabo riri (SHINING STARS FAMILY).

Kubaka ubusabane hagati yabo kuburyo usanga nta tuzu tugaragara mu itsinda, kwigira hamwe icyatuma haba impinduka ku buzima bw’uwakiriwe muribo afite imyitwarire itari myiza aho kumusezerera, kwibumbira mu matsinda magufi (Familles) abafasha kumenya uko bafashanya muburyo ubu n’ubu  n’ibindi bikorwa biranga umuryango nya muryango.

Uko ibihe bigenda byiyongera niko iri tsinda rizwi nka Drama team rirushaho kwakira abifuza gufatanya nabo umurimo, ibyo bigatuma ikomeza kuza ku isonga mu ma drama teams afite abanyamuryango benshi kuko imaze kugira abarenga 60 babasha kwitabira gahunda zayo za buri munsi barenga 150 baboneka rimwe na rimwe kubera impamvu zitandukanye kuko usanga hafi 40% biga mu ma kaminuza atandukanye hano mu Rwanda, 10% biga hanze y’igihugu, 20% bahugiye mu buzima bw’imibereho (Abakozi)  na 5% bimukiye ku y’indi migabane.

Ibyo byose ntabwo bituma abahugiye mu bindi bikorwa  bagaruka ngo babure kwisanga kuko usanga ku rubuga rwabo rwa facebook baba bahana amakuru n’ibyifuzo byo gusengera kugirango umurimo ukomeze nta usigaye ku bw’intege nke yaterwa n’ubuzima.

Patrick Kanyamibwa
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • wawoooooo ndabakunda cyane peeee bazaze no muri zion temple badususurutse courage kururwo rubyiruko

Comments are closed.

en_USEnglish