Digiqole ad

Shimwa Guelda uhatanira Miss Rwanda 2017 ngo azafasha urubyiruko kwihangira imirimo

 Shimwa Guelda uhatanira Miss Rwanda 2017 ngo azafasha urubyiruko kwihangira imirimo

Shimwa Guelda wizeye kuzitwara neza muri Miss Rwanda 2017.

Shimwa Guelda w’imyaka 20, umwe mu bakobwa 15 batorewe gukomeza mu kiciro cya nyuma cy’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, arasaba Abanyarwanda kumushyigikira mu rugamba arimo kuko natsinda azafasha urubyiruko , abigisha kwihangira imirimo ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Shimwa Guelda  wizeye kuzitwara neza muri Miss Rwanda 2017.
Shimwa Guelda wizeye kuzitwara neza muri Miss Rwanda 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Guelda yavuze ko natorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017, bizamufasha gushyira mu ngiro umushinga afite wo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Umushinga mfite ni uwo gufasha urubyiruko gutinyuka, bagakora imirimo itandukanye kandi ibabyarira inyungu. Nzafasha urubyiruko rukiri mu mashuli, mbigisha uko bagira umuco wo kwizigamira ducye babona bityo ibyo bizabafasha no gusoza amashuli hari amafaranga fatizo bafite yabafasha gutangira imishinga mito.”

Ibikorerwa mu Rwanda ngo ni bimwe mubyo yazashyira imbere aramutse atowe.
Ibikorerwa mu Rwanda ngo ni bimwe mubyo yazashyira imbere aramutse atowe.

Guelda kandi avuga ko azafatanya na Leta ashishikariza abantu gukoresha ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Yagize ati “Muri iyi minsi u Rwanda, igihugu nkomokamo hari ikibazo cy’ubukungu bushingiye ku mubare munini w’ibikoresho biva hanze kuruta ibyo twe twohereza. Ibi rero usanga bidindiza ubukungu bw’igihugu. Mu mushinga wanjye mfite nzagerageza gushishikariza Abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwacu kandi nzakora ubuvugizi nshishikariza abashoramari gushora imari mu Rwanda.”

Shimwa Guelda uhagarariye Intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa avuga ko kwitabira irushanwa byamufashije kwitinyuka no kwigirira ikizere, ndetse no guhura n’abantu batandukanye.

Guelda, ni umukobwa ukunda kwiga ibyo atazi, gufata inshingano abonye akazibyaza umusaruro, kandi agakunda guhangana n’ibibazo kugera igihe bikemutse nk’uko we abyivugira.

Arasaba Abanyarwanda kumushyigikira ari benshi kugira ngo azagere ku ntego ze.
Arasaba Abanyarwanda kumushyigikira ari benshi kugira ngo azagere ku ntego ze.

Mu buzima busanzwe, Guelda ngo akunda umwambaro w’umukenyero, agakunda n’umwambaro cyane cyane urimo ibara ry’ubururu.

Mu bihe atazibagirwa byamushimishije mu buzima bwe, ngo ni igihe yajyaga mu mashuri makuru (secondary) bwa mbere.

Ushobora guha amahirwe Shimwa Guelda umutora, ni ukujya aho bandikira ubutumwa muri telephone, ukandika ijambo ‘miss’ ugasiga akanya ukandika 23, ukohereza kuri 7333.

Aragaragaza ubwiza bwe mu myambara nyafrica.
Aragaragaza ubwiza bwe mu myambara nyafrica.
Guelda afite intego zo guteza imbere 'made in Rwanda' no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Guelda afite intego zo guteza imbere ‘made in Rwanda’ no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Photos: Evode Mugunga

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Nkwemereye ijwi ryanjye kandi n’inshuti zanjye nzazisaba zigutore kuko ufite ibitekerezo bihamye
    , ubundi nuko abanyarwanda ari injiji, niwowe warukwiriye guhabwa amahirwe yokuba miss kuko ushaka guhesha ishema urwanda na afrika
    Uwampa umugore nkawe nahita mushyira mumago

    • Ijya kurisha ihera ku rugo, nabanze nawe yihereho kuko nawe nta kazi agira ! Ubu se araparapara yambara ubusa muri miss ari uko yabonye akazi kandi kamuhemba 800,000 frw hanyuma akakanga !

      Gusa wagombye gusaba imbabazi abanyarwanda, kuko gufata abantu 11,7000,000 ukabita injiji ubundi byakabaye icyaha gihanwa n’amategeko.

    • @ PLUTONIUM INJIJI NISO NANYOKO, ABANYARWANDA SI INJIJI NKUKO UBIVUZE NIBA URI MUSAZA WUWO MUKOBWA CG URIMWENE WABO CYANGWA UMUTERETA UZAMUTORE WENYINE TWE NTITUZAMUTORA KUBWIBIGAMBO BYAWE BITAMESHE WIGIZE UMUNYABWENGE KANDI ARIWOWE NJIJI YAMBERE.
      -ESE USHINGIRA KUKI WITA ABANYARWANDA INJIJI?
      -WIZE ANGAHE ABANDI BATIZE RA?
      -UGIRANGO SE AHUBWO TWE NTIDUFITE BASHIKI BACU BEZA KANDI BAFITE UBWENGE BADASHOBORA KUJYA MURUWO MWANDA MWENE WANYU YAGIYEMO NGO NI MISS. UWO MUSHIKI WAWE YISHYIZE KWISOKO ABASORE BARAJE BAMUTERETE BAMUTERE INDA NKABAMUBANJIRIJE KUKO NTA KINDI MISS YAMUGEZAHO KINDI KITARI UBWOMANZI NUBURAYA

      • don’t go far #platinum, plz dont say too much with that gyz. otherwise it will end-up not great.

    • Abanyarwanda aho bubu aho bikuye mu rwabayanga bashyizwe na politique mbi kuva za 1959 1962 ku ndunduro ya 1994 ukarora aho bigejeje kuyu munsi bahereye ku busa jye mbita INTWARI INYABWEJYE.

      Ubihakana nutaratembera ni buze ibihugu bindi byinshi ku migabane hose ngo arore itandukanirozo.

      Ibijyanye na Miss ababitegura babizamure bitange umusaruro ufatika cg Leta ibifunge kugeza uyu munsi abatowe nta kizima byatanze uretse gusheta udukobwa twa bandi bakatudoleka ibinyendaro ubihakana abwire utaratwaye ibinyendaro anabwire ikizima bagejeje ku rwanda cg se ni buze icyo bo bigejeje ho.

      Dukore ibifite umumaro tugaruze igohe cyatawe na batubanjirije.

    • you ‘ve gone too far bro, and sorry to tell this. infact, GUELIDA was my school mate 2 years back, i know her vry well. she deserves the crown ofcourse but your words in comment will negatively affect her as you can even see in these comments. she risk to miss same votes ’cause of you guy. i recommend you need appologize for that and next pay attention to what you say especially when you are generalizing. okay?

  • Harya iyo ujya kwita abanyarwanda injiji ubwo wowe uba uri iki mujye mugira ikinyabupfura please iyo uvuze abanyarwanda aba ari Igihugu cyose nawe urimo uzamutore we kubihatira abandi.

    • Abanyarwanda aho bubu aho bikuye mu rwabayanga bashyizwe na politique mbi kuva za 1959 1962 ku ndunduro ya 1994 ukarora aho bigejeje kuyu munsi bahereye ku busa jye mbita INTWARI INYABWEJYE.

      Ubihakana nutaratembera ni buze ibihugu bindi byinshi ku migabane hose ngo arore itandukanirozo.

      Ibijyanye na Miss ababitegura babizamure bitange umusaruro ufatika cg Leta ibifunge kugeza uyu munsi abatowe nta kizima byatanze uretse gusheta udukobwa twa bandi bakatudoleka ibinyendaro ubihakana abwire utaratwaye ibinyendaro anabwire ikizima bagejeje ku rwanda cg se ni buze icyo bo bigejeje ho.

      Dukore ibifite umumaro tugaruze igohe cyatawe na batubanjirije.

  • ariko se ko numvishe aba bakobwa ntacyo basanzwe bakora ndavuga ko nta kazi bafite/’ibi babyivugiraga ubwo batoranywagamo 15 bazakomeza , none ni gute washakira umuntu akazi kandi nawe ntacyo wimariye?! muransetsa peee!

  • Jye nishakira ka number ka Guelda

    • #ZINGARO dore baragukebuye bakweretse aka kana ngaho bararikoze mugiye kugashoka ejo karirimbe urwo kabonye nibinyendaro

    • hhhh… come on man!!! dont you gave a laughter.

  • asa nabi mumaso

  • Ntabwo arebe nk’umwari ukwiye akanura nabi

  • Ntacyo uko gasa kose birabaye!

  • Ibikara si nduma ho ni kundira inzobe yakaaaa visage fignore mu nda zero ibisusu binini bitatswe na mavodo yo ku mpande ewana aho nahagwa tuuu

    Naho utu twana duhorose twi gikara ashwida sinakwandavura.

  • Ko akanura nabi ra??!!
    bazamwambike ikamba wenda ariya mafaranga yamufasha kwisiga agakira ibiheri ndeba yikoreye(Ni umuba wayo) peuh!!

Comments are closed.

en_USEnglish