Digiqole ad

‘Shenge Protocol Agency’ bishatsemo akazi aho kugashaka ku bandi

Gahunzire Arstide umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko ryitwa ‘Shenge Protocol Agency’ rigizwe n’abasore n’inkumi bose hamwe bagera ku 10, aratangaza ko aho guhora biruka bashaka akazi bishyize hamwe bahuza ibitekerezo bihangira umurimo.

Shenge Protocol Agancy
bamwe mu bagize ‘Shenge Protocol Agancy’

Iri huriro ry’uru rubyiruko ribarizwamo abakobwa n’abasore, bakora imirimo yo gufasha abantu mu birori binyuranye ‘Protocol’ ndetse bakaba banakora ibijyanye no kwerekana imideli ‘Modeling’ no kwamamaza.

Mu gihe cy’ukwezi bamaze bishyize hamwe bamaze gukora akazi kabo mu birori bigera kuri bitatu kandi bikomeye aho benshi mu bantu bitabiriye ibyo bitaramo bashimye imyitwarire y’abo basore n’inkumi.

Muri ibyo bitaramo bamaze kwitabira harimo igitaramo cya Christopher ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise ‘Habona’ yabereye muri Serena Hotel, n’igitaramo cya Dream Boys imurika album yayo ya kane yise ‘Data ninde?’ ndetse no mu imurika-gurisha ryiswe ‘Multiculture And Food Festival’.

Gahunzire Arstide umuyobozi wa 'Shenge Protocol Agency'.
Gahunzire Arstide umuyobozi wa ‘Shenge Protocol Agency’.

Arstide, umuyobozi w’iri ruhuriro avuga ko imwe mu mpamvu bishyize hamwe bagakora iryo huriro ari uko basanze bifitemo impano zitandukanye ariko zabyara umusaruro ari uko bagiye hamwe. Niko gutangirira ku busa ngo bikorere.

Yakomeje atangaza ko mu Rwanda hari ibirori byinshi bihabera bijyanye n’imyidagaduro kandi ugasanga nta ‘protocol’ yabugenewe ihari, akemeza ko nta birori binini byakagenze nabi mu gihe hari abashobora gufasha mu kugenda neza kwabyo, ariko babikora nk’umwuga wabo.

Gahunzire avuga ko “Shenge Protocol Agency” ifunguye amarembo ku mujeune wese wumva yifitemo impano ya kimwe muri ziriya serivisi batanga akaba yahamagara kuri 0788609265.

Uru rubyiruko rwishyize hamwe kandi rukaba rusaba uwifuza abamufasha gutegura ibirori bye neza, protocol, kumurika imyambaro kubagana bagakorana. Ku muntu waba wifuza kubegera abashakaho ubufasha cyangwa ashaka gukorana na bo yabariza kuri tel: 0788609265 cyangwa akabandikira kuri e-mail: [email protected].

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • It is a good initiative, keep going!!!

  • ibitekerezo nkibyo nibyo dukeneye mu rubyiruko rw’u rwanda kuko nibwo buryo bushoboka tuzashobora kwiteza imbere no guteza imbere abandi

  • Biranababere nibakabahe rwose mwese urabona ko mujijutse .

  • Biranababereye nibakabahe rwose mwese urabona ko mujijutse .

  • Dore ba Miss hubwo kuki ataraba bafashe ?

  • Nizere ko mutazajya mwiba cg ngo musinde mu birori babatumira n izindi ngeso mbi zigaragara mu birori naho ubundi igitekerezo cyo ni kiza muzashake n abakora securte yo hanze ku mamodoka aba yaje mu kirori courage kbs

  • Abana bana baranejeje cyane tel ndayifashe kabisa mu kwa 6 nzabashakira ikiraka munama ikomeye izabera ino mu Rwanda. Mujye mwiyubaha mwitware neza mukore akazi kanyu neza tuzagenda tubabwira nutundi tuntu mwashyiramo nukuri courage Imana ibajye imbere ni mwe bana igihugu gikeneye pe

    • natwe dukora nkibyo kandi twe twemewe na RDB kandi natwe turi urubyiruko rwishyize hamwe dukora itsinda ryitwa ” professional event planners company Ltd tukaba turi abanyeshuli biga ndetse nabarangije muri kaminuza nkuru yubukerarugendo namahoteli RTUC bityo rero twe ibyo dukora turabizi tubyiyumvamo kandi na MICE( meeting incetive confernce and event twaryize ubu turi abanyabirori babigize umwuga nkuko izina ryacu ribivuga. twakoranye na MINISPOC, RAYON SPORT ndetse ubu urwego tugezeho rurashimishije, natwe twiufuzaga inkunga yanyu yaba iyi bitekerezo cyangwa se ubundi buryo bwose. murakoze kandi mushobora kudusura kuri page ya facebook yacu mwandikamo : PEP Rwa cyangwa se mukaduhamagara kuli iyi numero:0782299159

      • Ariko se reka mbabaze koko? mwari mwarabuze umwanya wanyu wo kwimenyekanisha, ku buryo mwategereje kuririra ku bigwi by’abandi kugirango mushobore kugaragara? Ngo mwe mwemewe na RDB? hanyuma se hari aho wasomye muri iyi nkuru bakubwiye ko bo bakorera mu bwihisho batemewe? ngo mwe muzi icyo mukora? hanyuma bo se bagiye gushinga angency batazi icyo bakora? ahubwo ndabona bashobora kuba bakizi kubarusha kuko bazi no kwikorera publicite kandi mu kinyabupfura nk’aba professionnels nyine. Inkunga nabaha y’ibitekerezo nk’uko mwayisabye rero ni iyi: ibitangazamakuru ni byinshi, imbuga zamamaza ni nyinshi, nimuzigane mwiyamamaze mwisanzuye, bazabafasha mumenyekane, kandi mukore mutere imbere, aho gutegereza ibyo abandi bakoze ngo aribyo mwuriraho kandi mufite imvugo isa n’ipinga ababashije kwigaragaza mbere yanyu. Allez de l’avant mais avec professionalisme bien entendu.

  • Dore ba Nyampinga na Barudasumbwa aho gufata abo mu mihanda

  • gufata ibyemezo nkibi bikomeye, nibyo urubyiruko rw’u rwanda dukeneye , ibi bihugu byateye imbere akenshi tureberaho niko, bariho n’abantu batakidependant kuri leta habe nagato, ahubwo ugasanaga ibikorwa byabo nibyo leta igenda yifashisha mu bypo iri gukora cg gutegura, nibyo bita kwigira duhora tubwirwa

  • Uyu mutipe ubakuriye ateye ubusambo

    • Toka uburaya kure

  • murabambere mbega abana bajijutse muzabona isoko kuko murasa neza nkabashaka akazi koko bakabahe nange nzabashaka .

  • ndabakunze pe

  • ariko uriya mukobwauherera ibumoso hasi ateye ubusambo!! yaryoshya ibintu mama shenge! mutanga abo kurarana se?

    • Ahubwo uwo hagati imbere niko keza cyane…!naho uwo kurarana we banza wasomye nabi bakora protocol ntibakora uburaya,sorry.

  • URIYA UBAYOBOYE AZANATEKEREZE GUTANGA SERVICE YA “BODY GUARD” NA “PRIVATE DETECTIVE/INVESTIGATOR”…

  • aba bana barasobanutse,ndabemeye.

    gusa bihugure no mu ndimi (english&france),nazo zirakenewe.dufite inama yo ku rwego rwa africa mu kwa gatanu,nzabashaka nomero yanyu nayibonye

  • Could you please give the meaning of the word “Shenge”I need it for linguistic research.Jean-Philippe BRANDONMayotteIndian ocean

Comments are closed.

en_USEnglish