Digiqole ad

Shakira na Piqué ku karubanda

Amakuru dukesha ikinyamakuru Caras cyandikirwa muri Colombia n’uko Gerard Pique yamaze gushyira ku mugaragaro urukundo rwe na Shakira Isabel Mebarak Ripoll.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ifoto ya bano bakunzi bamaze iminsi bakundanira mu bwihisho basomana, gushyira urukundo rwabo ku mugaragaro ngo byaba byaturutse ku mutoza w’ikipe ya FC Barcelona Pep Gualdiola Sala, wasabye Piqué umukinnyi we, kureka icyo twakwita ubushurashuzi akabishyira ku mugaragaro bityo ntibibe byamutera kutaba hamwe (lose form) muri FC Barcelona.

Shakira w’imyaka 34, umunya Colombia w’umucuranzi, umunyamuzika kandi umu producer wa muzika yamenyekanye cyane mu gikombe cy’isi cya 2010 mu ndirimbo ya “waka waka” yabaye indirimbo iranga igikombe cy’isi cyaberaga muri Africa y’epfo, aha akaba ngo ari naho yarahuriye na Gerard Bernabeu Piqué w’imyaka 24, ugaragara no muri iriya ndirimbo.

Gerard Pique inshuti ikomeye ya Rio Ferdinand na Carles Puyol bakinana ubu, mbere ya Shakira yaba ngo yakundanye na Miss Universe UK 2008, Lisa Lazarus bakaza gutandukana. Naho Shakira we umugatolika (Catholic) ukomeye, wibera muri Bahamas ku kirwa yiguriye, yaramaze imyaka 10 akundana na Antonio de la Rua, umuhungu w’uwahoze ari President wa Argentine Fernando de la Rúa, batandukanye mu kwa 8 umwaka wa 2010 hinjiramo Gerard Bernabeu Piqué.

Umuseke.com

 

1 Comment

  • kuruhisha ninko guha inda ikazavuka
    nibyiza kurusohora nuwakwibeshyagaho
    agatuzaaaaa.

Comments are closed.

en_USEnglish