Digiqole ad

Sezibera arasaba ibihugu bigize EAC kubaka imihanda ikomeye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Richard Sezibera arasaba ibihugu biri muri uyu muryango kubaka imihanda ikomeye ngo kuko mu myaka 15 ibikorwa by’ubwikorezi  bizikuba  inshuro eshatu.

Dr Richard Sezibera
Dr. Richard Sezibera

Sezibera avuga ko imihanda iri muri ibi bihugu idashobora kwakira imodoka zipakiye imizigo iremereye cyane kandi ngo ubucuruzi burimo kugenda bwaguka aho avuga ko mu myaka 15 imizigo izaba yari kubye inshuro eshatu.

Yagize ati “Muri 2018 tuzatangira ubwikorezi bwa peterili n’ibiyikomokaho bya EAC, ariko kuri ubu imihanda dufite nti yabishobora. Ni yo mpamvu turimo gushyira ingufu mu kubuka ibikorwaremezo birimo umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibi bihugu.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyambu cya Mombasa-Dar slaam kidashobora kunyurwaho  n’iyi mizigo yose. Yagize ati “Ni ku bw’izo mpamvu EAC ikeneye ibindi byabyu binini.”

Sezibera avuga ko kubera ubushobozi buke bw’ibyambu byo muri aka Karere bitabaza inzira yo mu mazi bagakoresha amato manini  aho avuga ko imizigo iremereye cyane icyambu cya Djibouti mbere y’uko imizigo yoherezwa mu mato yerekeza Mombasa na Dar es-Salaam.

Agira ati “Mombasa ubwayo ntiyakemura ikibazo cy’ubwikorezi muri EAC, dukeneye ikindi cyambu.”

Yakomeje avuga ko aka Karere gakeneye kongera ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi aho yavuze ko hari abaturage bagihura n’ibibazo byo kubura ingufu z’amashanyarazi.

Akaba yagize ati “Hari ubwo njya nsoma ibinyamakuru nkabonamo abantu bahura n’ibibazo by’ingufu z’amashanyarazi.”

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko ibikorwaremezo ari kimwe mu bintu bizatuma iterambere ry’aka Karere ryihuta  mu by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ ubukerarugendo, nk’uko Newvision dukesha iyi nkuru kibitangaza.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • njye numva hagakwiye kubaho uburyo bwo gukurikirana niba plan yatanzwe mugihe cyo kwaka isoko hari aho ihuriye n’ibyo bubaka kuko akesnhi biba bitandukanye cyane!!!

  • mutekereze kuyitwara mu matiyo aho gukoresha imodkoka(oleoduc)

Comments are closed.

en_USEnglish