Digiqole ad

Sentore avuga ko umuziki usaba kuwiyumvamo no kudacika intege

Jules Sentore umuhanzi mu njyana Gakondo rimwe na rimwe ukora injyana ya R&B unabarizwa muri ‘Gakondo Group’ itsinda abanamo n’abahanzi nka Massamba Intore, Ngarukiye Daniel n’abandi benshi, aratangaza ko muzika isaba umuntu uyikora ayiyumvamo kandi udacika intege.

Jules Sentore mu gitaramo cyo gushyira hanze album ye ya mbere.
Jules Sentore mu gitaramo cyo gushyira hanze album ye ya mbere.

Gutangaza ibi, ni nyuma y’uko uyu muhanzi yinjiye mu bahanzi 15 ubu bahatanira kwinjira mu irushanwa rya PGGSS ya kane. Ni nyuma y’igihe kinini n’imbaraga nyinshi yashyize mu buhanzi bwe.

Kuri we, umuhanzi ni ukora umuziki awiyumvamo atagamije gusa amaronko. Gukora umuziki uwiyumvamo no kudacika intege nibyo bishobora guha umusaruro uwukora nk’uko Sentore abyemeza.

Jules Sentore afite Album yise “Muraho neza” ndetse yayimuritse mu gitaramo cyiswe “Udatsikira” aho yaririmbye indirimbo 10 mu buryo bwa Live, nyinshi za gakondo agashimisha abakitabiriye.

Ni umuhanzi ukibyiruka ukora cyane umuziki gakondo.

Ati “Nta muhanzi nyawe ukwiye gucika intege mu byo akora, mu gihe aziko akunda muzika kandi anafite iyo mpano, ejo ni wowe uzahamagarwa mu irushanwa runaka”.

Uyu muhanzi ari gutegura kumurika Album ye ya kabiri, akazatangaza izina ryayo vuba nk’uko abyemeza.

Joel Rutaganda
U
M– USEKE.RW

0 Comment

  • ndakwemera kabisa. ntugatsikireeee!!

Comments are closed.

en_USEnglish