Digiqole ad

Senderi yifuza ko Knwoless yaziyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda

 Senderi yifuza ko Knwoless yaziyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda

Senderi umwe mu bahanzi batajya biburira udushya, noneho avuga ko yifuza kuzabona rimwe umuhanzikazi Butera Knwoless yiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda.

Senderi afata Knwoless nk'umwe mu bakobwa bafite uburanga butajya butuma abasha kwihishira
Senderi afata Knwoless nk’umwe mu bakobwa bafite uburanga butajya butuma abasha kwihishira

Ibi si ubwa mbere Senderi abitangaje, dore ko mu minsi ishize yagiye atangaza ko Knwoless ari mu bantu abona bafite ubwiza bukunze kutamwemerera ko abuceceka.

Mu kiganiro na Radio10, Senderi aherutse gutangaza ko n’ubwo mu Rwanda hari abakobwa benshi beza ariko batajya bamurutira mugenzi we bakora umwuga w’ubuhanzi ariwe Knwoless.

Yagize ati “Mu bakobwa benza nzi cyangwa se no mu bahanzikazi bo mu Rwanda, Knwoless aza mu myanya y’imbere kuri njye. Nifuza ko umunsi umwe yazitabira irushanwa rya banyampinga kuko nta n’umwe wamuhiga”.

Nyuma yo kumva ibyo Senderi yatangaje kuri we, Knwoless yasabye ko keretse ari irushanwa ryateguwe na Senderi n’umukobwa we Kevin Hit akaba aribo aza kwiyereka aho kwiyereka imbaga y’abanyarwanda.

Yagize ati”Senderi n’inshuti yanjye cyane!!ariko ibintu yifuza ko nakora sinabishobora rwose. Keretse ari irushanwa yateguriye iwe mu rugo aho naza nkahamusangana n’umukobwa we gusa.

Naho ibyo kuba najya ku karubanda ngo ngiye kwiyamamariza kuba nyampinga ntabyo nashobora peeee!!! Gusa nishimira uburyo ambonamo ko mbikwiriye”.

Aba bombi ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’umubare munini w’abakurikirana ibihangano by’abahanzi nyarwanda.

Si Senderi gusa ubona ko Knwoless ari mwiza!!Na bamwe mu bo babaga bahatanye mu irushanwa bamubonagamo umukobwa w'igikundiro
Si Senderi gusa ubona ko Knwoless ari mwiza!!Na bamwe mu bo babaga bahatanye mu irushanwa bamubonagamo umukobwa w’igikundiro

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • Yego nange ndemera ko uriya mukobwa ari mwiza ariko ntiyujuje conditions zo kuba nyampinga wu Rwanda .Dore ibyo atujuje ;1.Nta buhanga afite ni umuswa ibyo ni abiganye nawe barabizi ntarulimi na rumwe uretse i kINYARWANDA AZI 2.Imyaka afite imaze kuba myinshi .

  • Genda Hit uhorana udushya gusa gusa! Cyakora nubura muri primus Guma Guma izabiha kuko uri mu bituma ivugwa, cyane cyane ndetse ikanitabirwa kuko buri gihe abantu baba bashaka kumenya agashya wakoze cyangwa ikindi kintu gitangaje wakoze.

  • yamurongoye se ko adafite umugabo nawe ntagire umugore?

    • Yego rata kuki iyo wibariza udahita utomora nguvuge ikikuri kumutima ugatangira kuvugishwa..Hano Senderi ari kuvugishwa rwose.

  • Senderi rwose

  • cg senderi yamurwariye indege niyerure ahitemo hitamo imara ipfa.

    • Oya Senderi numukambwe cyane kuri kuri Knowless.Uyu mukobwa akeneye abagabo b’imyaka hagati ya 30-35 nibo baba bamaze kumenya icyo bashaka mu buzima.

  • NI MWIZA BYO!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish