Senderi yemeye ko Austin ayoboye Afrobeat mu Rwanda
Bigoranye cyane, nyuma y’igihe Senderi Internationah Hit n’andi mazina menshi yemeye ko Uncle Austin ariwe muhanzi uhiga abandi mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda kubera bimwe mu bikorwa bye.
Aba ni bamwe mu bahanzi bahora bahanganye ku waba ayoboye abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat barimo Senderi, Austin, Mico, Social Mula n’abandi.
Mu kiganiro na City Radio, Uncle Austin yagereranyije Senderi nk’inkoko n’intare kuri we. Ibi bikaba ari nabyo byatumye Senderi yemera ibyo Austin avuga byose.
Uncle Austin yagize ati “Nifuza ko abantu batakongera guhora bangereranya na Senderi. Kuko ni nk’uko wafata inkoko ukayitereka imbere y’Intare”.
Senderi udasanzwe azwiho kuba yakwihanganira ijambo ryose rishaka kumwereka ko adashoboye, yaje kwemera ko ibyo Austin avuga koko aribyo.
Yagize ati “Ibyo avuga byose nibyo. Ndabyemera ko ariwe muhanzi uyoboye abandi mu njyana nya Afrobeat mu Rwanda”.
Mu minsi ishize nibwo hari hashyizwe hanze ifoto iriho Mico, Senderi na Uncle Austin bavuga ko bamaze kwiyunga nyuma y’igihe bahora mu bitangazamakuru bavugwa ku waba ahiga abandi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mbega Austin weee! uzwi he? wakoze iki? wajya he mu ntara hakagira ukumenya? Yewe n’i Kigali simbihamya. Senderi akubwiriyemo ntiwamenya. Watubwira byibura indirimbo zawe eshantu abumva radio zitandukanye bakumenyeraho? Witabiriye ibitaramo se bingahe di? hehe? byateguwe na nde? Rubanda bigira ikirenga ari ibirere. Senderi ni Hit: yaririmbye amakipe, aririmba agaciro, aririmba urukundo, adufasha kwibuka abacu bazize genoside, Iyo Perezida aribujye mu ntara aba yatumiwe gususurutsa abantu, none ngo?????? Niko Austin ufite iki koko uretse abandi kukuvumbya mu ndirimbo zabo. Harya ngo kugira ngo mutazima mwitwaza gutuka cg gutera ibuye kuri Senderi! Muzumirwa.
Nibyo niwe uyoboye senderi uretste gusaragurika ntakindi tumuziho eg; yavuze kuri noel azakora ubukwe dutegereze turebe
Comments are closed.