Digiqole ad

Senderi yatoranyijwe mu bahanzi bamamaza agakingirizo ka ‘Plaisir’

 Senderi yatoranyijwe mu bahanzi bamamaza agakingirizo ka ‘Plaisir’

Kubera kwerekwa ko ashyigikiwe n’ibyo avuga bishobora kumuhesha amahirwe yo kuba ambasaderi

SFH Rwanda ni umuryango wita ku buzima mu Rwanda ku nkunga y’Ikigega mpuzamahanga Global Fund. Mu bukangurambaga barimo gukora bwo kurushaho kwigisha abanyarwanda kwirinda agakoko gatera sida n’izindi ndwara, Senderi ni umwe mu bahawe uduce agomba kwamamarizamo ako gakingirizo.

Igitaramo cya mbere Senderi yageragerejwemo i Nyanza
Igitaramo cya mbere Senderi yageragerejwemo i Nyanza

Senderi International Hit ukunze kwiyita intare y’Umujyi, avuga ko bimushimisha cyane kubona mu bikorwa byinshi bya Leta akunzwe kwitabazwa.

Ibi akaba ari nabyo bituma ashimangira ko benshi mu bahanzi nyarwanda bakunze kwiyita ibikomerezwa bakagiye bagaragara muri ibyo bikorwa aho kujya mu bitangazamakuru gusa bivuga ibigwi.

Mu nyandiko ndende yandikiye Umuseke, Senderi yavuze ko yashyizwe mu igeragezwa ngo mu gihe yaba yitwaye neza akaba yanaba ambasadari wa Plaisir mu Rwanda.

Yagize ati “Ndi mu igeragezwa ry’icyumweru na SFH Rwanda. Naritsinda nkaba nagirwa amabasaderi w’agakingirizo ka Plaisir mu Rwanda.

Imwe mu mirenge nahawe gukoreramo, ni Busasamana i Nyanza, Umurenge wa Byimana mu Ruhango n’Umurenge wa Kabaya muri Ngororero”.

Akomeza avuga ko kuba yaratoranyijwe mu bahanzi basaga 1000 bari mu Rwanda, abikesha irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuko ariryo rituma agira umubare munini w’abafana benshi bigaragarira abantu.

Kubera kwerekwa ko ashyigikiwe n'ibyo avuga bishobora kumuhesha amahirwe yo kuba ambasaderi
Kubera kwerekwa ko ashyigikiwe n’ibyo avuga bishobora kumuhesha amahirwe yo kuba ambasaderi
Abantu benshi bishimiye uko yabasobanuriraga uko agakingirizo gakoreshwa
Abantu benshi bishimiye uko yabasobanuriraga uko agakingirizo gakoreshwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • komera Senderi,ib’iwanyu twese tukuri inyuma!

Comments are closed.

en_USEnglish