Digiqole ad

Senderi yasigishijwe irangi ku modoka ye n’umukobwa bakundana

 Senderi yasigishijwe irangi ku modoka ye n’umukobwa bakundana

Senderi yasigishijwe irangi ku modoka ye n’umukobwa bakundana

Senderi International Hit usigaye wiyita Intare y’Umujyi, yafashe umwanzuro wo guhindura ibara ry’imodoka agendamo ayisiga ibara ry’iroza ‘Pink’ bakunze kwita iry’abakobwa ku busabe bw’umukobwa w’inshuti ye.

Senderi yasigishijwe irangi ku modoka ye n’umukobwa bakundana
Senderi yasigishijwe irangi ku modoka ye n’umukobwa bakundana

Imodoka ya Senderi yari imaze imyaka igera kuri itandatu ifite ibara benshi bamusererezaga bavuga ko ari iryagenewe gusigwa ‘Inzu cyangwa iryo muri pisine(piscine).

Mu 2015 ubwo yamamazaga sosiye y’itumanaho ya Airtel, akaba aribwo yari yatangaje ko ashaka guhindura ibara ry’imodoka ye akayisiga ibara ry’umutuku nk’ikirango cy’iyo sosiyete. Aho amasezerano ahagarikiwe, iroza niryo bara ryaje mu mutwe wa Senderi vuba.

Ni ku nshuro ya mbere yemera ko afite umukobwa bakundana ndetse akaba yanatumye ahindura irangi ry’imodoka ye mu myaka igera muri ine yose ashakisha umukunzi.

Irangi rishya riri ku modoka ya Senderi
Irangi rishya riri ku modoka ya Senderi

Yagize ati “Umukobwa w’inshuti yanjye cyaneee!!! Niwe wansabye ko nayishyiraho irangi akunda. Nanjye ndamwemerera kuko aranyubaha nanjye ngomba kumwubaha “.

Senderi ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki kubera bimwe mu bintu agaragaza by’udukoryo bidakunze kugaragara mu bandi bahanzi usanga bakomeye.

Mu minsi ishize ubwo hatorwaga abahanzi 10 bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 akaba atarabagaragayemo kubera zimwe mu mpinduka zabaye ku bahanzi bagombaga kuryitabira.

Mu bikorwa abahanzi bari muri iryo rushanwa bagiye bakora byo gusura no gufasha imwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mu modoka bagendamo bagiye bagaragaza icyuho cya Senderi. Kuko ngo yabamaraga irungu.

Iri niryo rangi ryari ku modoka ya Senderi mbere mu myaka itandatu yose ayimaranye
Iri niryo rangi ryari ku modoka ya Senderi mbere mu myaka itandatu yose ayimaranye

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ko mbona se n’ubundi ishaje cyane ayo gusigisha amarangi atagize icyo avuze yayateranije akagura akandi kamodoka gashya?

    • ntamodoka isaza sehene we

      • Haaaaaa!!!! Uransekeje. Umugani wabahoze bitwa abazayirwa ” Gare ni motel”.

  • IRASAZASE NTIHEMUKA?IKAGENDA IVUZA INDURU NKABYABYUMA BIKORESHWA NAZUTU BYOMUGITURAGE BISTYA AMASAKA?KANDI IKAJYENDA NKUMUSAZA UTERERA UMUSOZI?

  • aariko abahanzi bacu ntakintu bariho kabisaa! Senderi w umu star uzwi mu Rwanda hose naka kamodoka agendamo koko!!!

  • Ko yashyizeho ibara rya bakobwase yewega Sendeli we!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • ibara ntacyo ritwaye kuko yasobanuye impamvu yaryo Kandi ibyo gusaza kwi modoka we ntabyo arabona aracyamaramo aye umunsi yabonye ko ishaje azarara ayiguze

Comments are closed.

en_USEnglish