Digiqole ad

Senderi nyuma yo kwambara amahembe y’inka, ngo i Kigali azambara nk’umu star

Senderi International Hit umuhanzi ukomeje kurangwa n’udushya mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, nyuma yo kwambara amahembe y’inka mu gitaramo cyabereye i Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, i Kigali ngo azambara nk’aba stars.

Senderi asuhuza abafana be i Nyagatare
Senderi asuhuza abafana be i Nyagatare

Mu bitaramo bigera ku 9 bya Playback byaberaga mu turere dutandukanye two mu Ntara z’u Rwanda, uyu muhanzi yazaga yambaye imyenda y’ibikorwa bihakorerwa.

International Hit ubusanzwe ni umwe mu bahanzi bazwiho urwenya rwinshi nubwo hari abamunenga ko ibyo akora imyaka ye itabimwemerera.

Gusa Senderi avuga ko ibyo akora abizi. Senderi yabwiye Umuseke ko nyuma yo kwambara amahembe y’inka i Nyagatare ubu noneho i Kigali bitegure kuzareba imyambaro ye.

Yagize ati”Abantu benshi bakunze kuvuga ko ibyo nkora bitajyanye n’imyaka yanjye. Ariko nyama ndabikora nkabona iyo miliyoni ku kwezi kandi n’abakunzi banjye bakishima, akandi kazi katari ako ni akahe?

Mu gitaramo cya Live kizaba ku itariki ya 21 Kamena 2014 kuri Petit Stade i Remera, nzambara nk’umu star kuko ndi nawe”.

Senderi International Hit avuga ko ibyo akora abikorera abakunzi ba muzika muri rusange, ndetse ko bimaze gutuma agira izina rikomeye mu bantu benshi ari nawo mugambi we wa mbere yari afite muri muzika.

i Rusizi yaje mu gisanduka bakonjesherezamo ibinyobwa
i Rusizi yaje mu gisanduka bakonjesherezamo ibinyobwa
i Nyamagabe yaje y'ambaye nk'abenjennyeri b'abubatsi
i Nyamagabe yaje y’ambaye nk’abenjennyeri b’abubatsi
i Huye yari yambaye ngo nk'intiti z'i Ruhande
i Huye yari yambaye ngo nk’intiti z’i Ruhande
Mu Ruhango yari yambaye nk'abantu ngo bacuruza ifu y'ubugari
Mu Ruhango yari yambaye nk’abantu ngo bacuruza ifu y’ubugari
i Ngoma yaje yambaye nk'abanyonzi kuko ngo bahaba cyane
i Ngoma yaje yambaye nk’abanyonzi kuko ngo bahaba cyane
i Kabarondo yaje nk'umumotari
i Kabarondo yaje nk’umumotari
i Gicumbi yaje yikoreye agatebo k'ibijumba
i Gicumbi yaje yikoreye agatebo k’ibijumba
Senderi yaje afite amahembe y'inka
Mu week end ishize ni uko yari yambaye i Nyagatare

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nzaguto  sendeli!   ukomeje  kuntungura!

  • Abamuseka cyangwa bakamugaya ni babandi batanyurwa Tom close yavuze. Cyangwa ababura icyo bagaya inka ngo dore icyo gicebe cyayo! Ngo imyaka? Ahubwo se ibirangirire muri muzika ko nta under 35 urimo. Niba ugirango ndakubeshya kora ubushakashatsi.

  • iyo utiyubashye ntawe ukwubaha

  • mumureke azi ibyo akora abamuseka nimwisekere, apfa kugera kubyo yifuza gusa

  • utamwemera aze hano muruhango tumubwire icyo tumukundira abamutuka murushwa nubusa  hit numugabo

Comments are closed.

en_USEnglish