Digiqole ad

Senderi azagabura umuceri ubwo azaba ashyira hanze album ya gatatu

 Senderi azagabura umuceri ubwo azaba ashyira hanze album ya gatatu

Senderi wemeza ko ari Chris Brown w’i Kigali.

Senderi International Hit ufite n’andi mazina menshi yagiye yiyitirira, ubwo azaba ashyira hanze album ye ya gatatu azagaburira abantu bose bazaza kumushyigikira muri icyo gikorwa.

Senderi wemeza ko ari Chris Brown w'i Kigali.
Senderi wemeza ko ari Chris Brown w’i Kigali.

Ni nyuma y’aho mu gitaramo cyo gushyira hanze album ye ya mbere yagaburiye abantu bose baje imineke. Ashyira hanze album ye ya kabiri yagaburiye abaje ibirayi dore ko icyo gitaramo yagikoreye mu Ruhengeri.

Senderi avuga ko impamvu imutera ibyo byose ari uko nta kindi gihembo yaha abafana be bakunda kumushyigikira cyane cyane iyo ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Bityo rero akavuga ko amafaranga ashobora kuba ahembwa atayasaranganya buri muntu wese uba waramushyigikiye. Ariko iyo agaburiye abantu nta n’umwe utaha atabibonye.

Mu kiganiro na Umuseke, Senderi yavuze ko hari ibintu byinshi ateganya kuzereka abakunzi be n’ubwo atari yamenya neza aho azamurikira iyo album gusa bishoboka ko yabera i Rwamagana cyangwa i Nyanza.

Yakomeje avuga ko iyo album yayitiriye indirimbo ye ifite amashusho arimo abakobwa 80 aherutse gushyira hanze yise ‘Tekana’.

Abahanzi barimo Theo Bosebabireba, Amag The Black, Queen Cha na Danny Vumbi nibo bamaze kwemerera Senderi kuba bazamushyigikira.

Iras Jalas
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko ubu uyu mujyama ni tayari kweli? Ngo umuceli? Wuhe? Kigori? Hahaha nzaba ndeba pe!

Comments are closed.

en_USEnglish