Senderi arifuza indishyi ya miliyoni eshatu ku bamusenyeye
Muri Gashyantare 2016 nibwo imodoka ya sosiyete ikora imihanda yitwa NPD-Cotraco yangirije Senderi International Hit ubusitani ndetse n’urugo. Ibyo bikaba byaranateje imvururu hagati ya Senderi n’umushoferi w’iyo modoka. Kuri ubu arifuza indishyi ya miliyoni eshatu ngo arebe ko yasana ibyangijwe.
Iyo modoka yari iri kugenda imena amabuye mu muhanda wa Gikondo umanuka ujya mu Rugunga. Yaje kumena amabuye menshi mu busitani bwa Senderi ari nabwo avuga ko yamwangirije.
Nyuma yo kubyereka ubuyobozi bw’aho atuye i Gikondo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rwampala, bwemeje ko yangirijwe kandi ashobora kwishyurwa ibyo yangirijwe.
Ubu Senderi avuga ko mu gihe cyose iyi sosiyete itamuhaye indishyi y’ibyo yamwangirije, azakomeza kuyikurikirana.
Ku ruhande rwe asanga akurikije ibyangijwe n’amafaranga yagiye atanga ku busitani bwe, bidashobora kujya munsi ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Senderi avuga ko ngo batamwishyuye azajya ku bashinzwe umutekano agasaba icyemezo kimwemerera kujya gukambika imbere y’ibiro by’iyo sosiyete mu buryo bwo kuyereka ko agomba kurenganurwa.
Mu byo yabwiye Umuseke, uyu muhanzi yavuze ko ababajwe cyane no kubona adahabwa agaciro ngo akemurirwe ikibazo kandi inzego zibishinzwe zose yarazikigejejeho.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
ALIKO SE MWO KA GERA I BUKURU MWE, SENDERI KO AHORA YISEKERA AGASHIMISHA ABANTU WABONA NPD ITARAMURENGANYIJE?…… SHA BALIYA BAMNSENYEYE BAZAZE MBAHE AGACUMA K’URWAGWA…
Comments are closed.